DRC: Arikidiyosezi ya Bukavu yibutse imyaka 29 ishize Musenyeri Christophe Munzihirwa yishwe arashwe
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, Arikidiyosezi ya Bukavu yifatanyije n’abakirisitu bose mu gikorwa cyo kwibuka imyaka 29 ishize Musenyeri Christophe Munzihirwa, wahoze ari Arikiyepisikopi wa Bukavu yiciwe mu mugi wa Bukavu arashwe . Ubu urugendo rwo kumutangiza mu rwego rwo kwitwa Umuhire rurakomeje.
Umuhango wo kwibuka uwo mushumba watangiriye ku rubuga rwa Mgr Munzihirwa ruherereye i Nyawela, ahiciwe uwo mwepiskopi mu gihe cy’intambara ya AFDL, yiswe iyo kwibohora. Uyu muhango watangiye saa saba z’amanywa (13:00) n’isengesho rusange ryayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri François-Xavier Maroy, Arikiyepisikopi wa Bukavu, ari kumwe n’abakirisitu batandukanye n’abihayimana.
Nk’uko tubikesha Radio Maria Bukavu, nyuma y’isengesho hakurikiyeho umutambagiro berekeza ku Kiliziya ya Katederali ya Bukavu,yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro – Notre-Dame de la Paix, iri ku kilometero kimwe uvuye i Nyawela aho Musenyeri Munzihirwa yiciwe.
Nyuma harakurikiraho igitambo cya Misa kiyoborwa na Musenyeri Maroy, Arkiyepiskopi wa Bukavu, ukomeza guhamagarira abakirisitu gusenga kugira ngo urugero rw’ukwemera, ubutwari n’urukundo rwa Musenyeri Munzihirwa rubere abavandimwe bose intangiriro y’amahoro n’ubutabera muri Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Nyuma ya Misa, harashyirwa indabo ku mva z’abepiskopi baruhukiye muri Kiliziya ya Katederali ya Bukavu. Muri bo harimo Musenyeri Emmanuel Kataliko, witabye Imana ku wa 4 Ukwakira 2000 i Roma, na Musenyeri Charles Mbogha Kambale, wapfiriye i Bukavu ku wa 9 Ukwakira 2005.
Kwibuka Mgr Munzihirwa wabaye Arkiyepiskopi wa Bukavu amezi atageze kuri arindwi mbere y’uko yicwa, ni ubuhamya bw’ubutwari bwa gikirisitu bwa Musenyeri Munzihirwa, waharaniraga amahoro, ukuri n’uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo atanze ubuzima bwe. Arikidiyosezi ya Bukavu irakomeza gusaba ko uyu mushumba ahabwa icyubahiro, ndetse hakaba hakomeza urugendo rwo kumusabira gushyirwa mu rwego rw’abahire kugira ngo urugero rwe rubere itara ry’umucyo mu rugendo rw’ukwemera kwa Kiliziya muri Kongo n’isi yose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.