Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

DRC: Mgr Harolimana yasomye  ubutumwa bwa ACEAC bwo gusezera kuri Mgr Ngabu i Goma

Mu muhango wo gusezera kuri  Mgr Faustin Ngabu, wahoze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma ndetse akaba n’umuyobozi wungirije wa mbere wa ACEAC (Association des Conférences Épiscopales de l’Afrique Centrale), Mgr Vincent Harolimana, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi perezida w’Inama y’abepiskopi mu Rwanda, niwe  wasomye ubutumwa burambuye bwa ACEAC, ashimira umurage w’uyu mwepiskopi n’ikerekezo cy’ubufatanye asize hagati y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

DRC: Mgr Harolimana yasomye  ubutumwa bwa ACEAC bwo gusezera kuri Mgr Ngabu i  Goma
DRC: Mgr Harolimana yasomye  ubutumwa bwa ACEAC bwo gusezera kuri Mgr Ngabu i Goma

Muri ubu butumwa , Mgr Harolimana yavuze ko Mgr Ngabu yari “umushumba w’icyitegererezo, wagaragaje ubwitange, urukundo n’uburyo yegereye abakristu”, asiga ikimenyetso gikomeye mu mibereho ya Kiliziya ya Goma n’abakristu bo mu karere .

Mu izina rya ACEAC, Mgr Harolimana yagaragaje uruhare rwa Mgr Ngabu mu kubaka ubumwe mu Kiliziya no mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari, bitari mu gihugu cya Kongo gusa, ahubwo no muri diyosezi za Burundi n’u  Rwanda. Avuga ko ariwe  watangije ACEAC ku itariki ya 3 Ukuboza 1984, agamije guhuza abepiskopi bo muri ako karere mu guhanahana ubunararibonye no guteza imbere ubumwe bwabo.

Mgr Harolimana yagize ati “Mgr Ngabu yabaye umusingi wubakiyeho roho   n’umutima wa ACEAC. Umurage we mu gushyiraho imiyoborere y’imikorere ya Kiliziya no guteza imbere ubumwe mu karere bizahora byibukwa.”

Mgr Harolimana yagaragaje uburyo Mgr Ngabu yari umushumba wita ku bumwe n’ubufatanye bw’abepiskopi bo mu Burundi, RDC n’u  Rwanda. N’ubwo yari mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’imiryango y’Abakristu.

Mgr Harolimana , yanasabye abepiskopi n’abakristu gukomeza umurage wa Mgr Ngabu mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubufatanye bw’abepiskopi mu karere,avuga ko azahora “ari mu mutima w’ACEAC."

Uyu muhango wagaragaje uburyo ACEAC (abepiskopi bo  mu Rwanda, Burundi na RDC), bahuriza hamwe mu gusezera no guha icyubahiro Mgr Ngabu, berekana ko umurage we mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubufatanye mu karere uzakomeza kuzirikanwa

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose