Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

DRC: Myr Ngona Ngotshi yimitswe ku mugaragaro nk’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Wamba

Kuri iki cyumweru tariki 26 Mata 2026, Diyosezi ya Wamba yizihije icyumweru cya Kane cya Pasika, kizwi nk’icy’Umushumba Mwiza, yakira igikorwa gikomeye cyo kwimikwa kwa Myr Emmanuel Ngona Ngotshi, Umwepiskopi mushya w’iyi Diyosezi.

DRC: Myr Ngona Ngotshi yimitswe ku mugaragaro nk’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Wamba
DRC: Myr Ngona Ngotshi yimitswe ku mugaragaro nk’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Wamba

Igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi ya Roza Mutagatifu ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, kiyobowe na Karidinali Fridolin Ambongo, wari uhagarariye Papa, afatanyije n’Abepiskopi 10 n’abapadiri benshi. Cyitabiriwe kandi n’imbaga y’abakristu baturutse mu bice bitandukanye.

Abakristu ba Diyosezi ya Wamba bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko kwakira Umushumba mushya ari isoko y’imbaraga nshya mu kwemera, cyane cyane muri iki gihe intara ya Ituri ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke.

Madamu Colette Kahambu, umwe muri abo bakristu, yagize ati “Twishimiye cyane kubona Umushumba wacu atangiye inshingano. Azadufasha kongera imbaraga mu kwemera Yezu Kristu Umukiza, cyane cyane muri ibi bihe by’ibibazo by’umutekano. Hari ubwo twari tumaze gucika intege kubera bamwe bataye ukwemera, ariko uyu munsi tubonye icyizere gishya.”

Mu gihe Intara ya Ituri ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’amakimbirane, Kiliziya Gatolika yongeye kwemeza ko izakomeza kuba hafi y’abakristu, ibaherekeza mu nzira yo kugaruka ku mahoro.

Gutangira inshingano za gishumba kwa Musenyeri Ngona gufatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere, guhamagarira buri wese kugira uruhare mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose