DRC: Referandumu ikomeje guteza impaka, Kiliziya yo isaba ko abaturage bahabwa umutekano mbere y'izindi mpaka za Politike
Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe w’Abadepite, yatoye umushinga w’itegeko ryemerera igihugu gutegura amatora ya referandumu, Musenyeri Melchisedec Sikuli Paluku wa Diyosezi Gatolika ya Butembo-Beni yongeye kwibutsa abayobozi ko icyihutirwa ku baturage atari uguhindura amategeko, ahubwo ari uguhagarika umutekano muke n’ubwicanyi bukomeje kwibasira cyane uburasirazuba bw’igihugu.
Ku wa 9 Kamena 2026, Abadepite ba RDC batoye uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kuwusuzuma muri komisiyo iwushinzwe. Uyu mushinga wahise woherezwa muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume kandi iwutore mbere y’uko woherezwa kwa Perezida wa Repubulika kugira ngo awushyireho umukono.
Iri tegeko rigamije gushyiraho urwego rw’amategeko rugenga amatora ya referandumu, rigasobanura inshingano za Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), uburyo bwo kuyategura, uburyo bwo gutangaza ibyavuye mu matora ndetse n’uburyo bwo gukemura impaka zishobora kuvuka.
Nubwo abayobozi bavuga ko iri tegeko rigamije kuzuza icyuho cyari kiri mu mategeko, hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abasesenguzi bamwe bavuga ko ari intambwe ishobora gufasha Perezida Félix Tshisekedi kugera ku mugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga, ibintu bimaze igihe biteza impaka muri politiki y’icyo gihugu.
Ni mu gihe ku wa 7 Kamena 2026, Musenyeri Melchisedec Sikuli Paluku yari yasohoye ubutumwa bwiswe "Turashaka Amahoro Mbere na Mbere", agaragaza ko abaturage bo muri Diyosezi ya Butembo-Beni bakomeje kubaho mu bwoba kubera ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’ubwicanyi bukomeje guhitana inzirakarengane.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano muke, aho mu minsi mike ishize abantu benshi bishwe n’umutwe wa ADF-Nalu mu duce twa Beni na Mbau.
Yagize ati "Turabona kandi bidutera agahinda icyuho kiri hagati y’ibyo abanyapolitiki bahugiyemo n’ibyo abaturage bakeneye mu by’ukuri."
Musenyeri Paluku yanenze uburyo abayobozi bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu biganiro byerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, mu gihe abaturage bakomeje kwicwa, guhunga no kubaho mu buzima bugoye.
Yavuze ko gukomeza kwibanda ku mpinduka z’Itegeko Nshinga mu gihe ibice bya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bikomeje kurangwa n’intambara n’ubwicanyi bishobora kongera amacakubiri no gutera impungenge abaturage.
Ati"Amahoro, ubutabera, ubusugire bw’igihugu n’ubudahungabana bw’imbibi zacyo ni byo shingiro ry’icyizere n’iterambere abaturage bakeneye."
Uyu Mushumba yasabye Perezida Félix Tshisekedi, Guverinoma, Abasenateri n’Abadepite gushyira imbere ikibazo cy’umutekano no kurinda ubuzima bw’abaturage, aho kwibanda ku zindi gahunda za politiki.
Yibukije ko ubutegetsi bugomba mbere na mbere kuba uburyo bwo gukorera abaturage, ashimangira ko guhindura amategeko bitazahita bikemura ikibazo cy’ubwicanyi cyangwa imibereho mibi abaturage bahanganye na yo.
Mu mezi ashize, Perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye bagiye bagaragaza ko Itegeko Nshinga rishobora kuvugururwa kugira ngo rijyane n’igihe n’ibibazo igihugu gihura na byo. Abatavuga rumwe na we bo bakomeje kuburira ko iryo vugururwa rishobora kuba inzira yo gukomeza kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri zemewe n’Itegeko Nshinga ririho ubu.
Mu gihe Sena itegerejweho gufata icyemezo kuri uyu mushinga w’itegeko rya referandumu, ijwi rya Kiliziya Gatolika rikomeje kumvikana risaba ko amahoro n’umutekano byahabwa umwanya wa mbere, cyane cyane mu bice bikomeje kuzahazwa n’intambara n’ubwicanyi.
Musenyeri Paluku asoza ubutumwa bwe yibutsa ko abaturage ba Congo bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, mu cyubahiro no mu butabera, asaba abayobozi kubanza gukemura ibyo bibazo mbere yo kwinjira mu zindi mpaka za politiki
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.