Dusobanukirwe n’ukwezi kwa Gatanu kwa Bikira Mariya
Ukwezi kwa Gicurasi ni ukwezi kwahariwe Umubyeyi Bikira Mariya, gufite inkomoko ikomeye guhera mu kinyejana cya 18, ariko kwasakaye cyane mu kinyejana cya 19.
Mu bihugu bimwe na bimwe, uku kwezi gufatwa nk’ukugarura ubuzima bushya, bitewe n’uko ibyatsi byari byarumye byongera kubyuka, imisozi ikongera kugira ubwiza, indabo zikongera kugaragara, bikagaragaza ko ubuzima busubiye ku murongo.
Bitewe n’urukundo n’icyubahiro abakirisitu bafitiye Umubyeyi Bikira Mariya, basanze uku kwezi kumubereye kuko kugaragaza indangagaciro zimuranga, zirimo ubwiza n’ubuziranenge.
Ibi byagarutsweho na Padiri Emmanuel Sindayigaya ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kanyanza muri Diyosezi ya Kabgayi, akaba na Omoniye wa Regio Mariya muri iyo Diyosezi, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026.
Yagize ati “Uku kwezi kandi kuba kwatangiwe na Yozefu urugero rw’abakozi, kandi tuziko ari umugabo wa Bikira Mariya w’indahinyuka, kugasozwa na Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeth Mutagatifu.”
Yakomeje avuga ko muri uku kwezi abakirisitu barushaho kunoza ibikorwa bijyanye na Bikira Mariya, birimo amasengesho, cyane cyane ishapure na Rozari, ndetse no kurushaho kwitabira Misa bamuzirikana.
Ati “Cyane cyane muri iyi miryango ya Regio Mariya usanga ari bwo aba Regio bakunda kugira ihuriro ryabo, nk’uburyo bwo guha icyubahiro Umubyeyi Bikira Mariya Nyina w’Imana, utuvuganira. Uba ari n’umwanya babonye wo kurushaho gukora ubutumwa n’iyogezabutumwa kuri Bikira Mariya kurushaho.”
Padiri Emmanuel Sindayigaya agaruka ku byo abakirisitu Gatolika basabwa gukora muri uku kwezi, yavuze ko ari ukwihatira kurushaho kumenya Umubyeyi Bikira Mariya n’umwanya afite mu buzima bw’abantu.
Ati “Iyo tuvuze ukwezi kwahariwe Umubyeyi Bikira Mariya ntabwo bivuze ko kureba aba Regio gusa, ahubwo ni abakirisitu bose, kuko ni umubyeyi wa Kiliziya, ni umubyeyi wa twese. Icyo twavuga ku baregio n’indi miryango ya Agisiyo Gatolika na buri mukirisitu Gatolika wese aba agihamagariwe mu kurushaho kuyoboka Umubyeyi Bikira Mariya ku isengesho, cyane cyane ishapure na Rozari, kurushaho guhimbaza iminsi mikuru ye no kumenya ko ari Nyina w’Imana n’umwanya Imana yamuhaye ukomeye mu buzima bwacu.”
Yagarutse kandi ku bikorwa byihariye bikorwa muri uku kwezi, avuga ko hari ibitegurwa na za paruwasi zitandukanye, birimo gushyiraho umwanya wo kuvuga ishapure, kwitabira iminsi mikuru ijyanye na Bikira Mariya, gukora imyiherero n’inyigisho, ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo bigamije kurushaho kumumenyekanisha.
Padiri Emmanuel Sindayigaya yaboneyeho gusaba abakirisitu muri rusange kurushaho gusobanukirwa neza ubutumwa bwa Bikira Mariya, birinda abashobora kubwitiranya, bagakurikiza inyigisho za Kiliziya, cyane cyane ku bijyanye n’amabonekerwa.
Ati “Ubutumwa Bikira Mariya yavugiye i Kibeho bakaburebera ku buyobozi bwa Kiliziya n’ubwo batanze no kumenya ababonekewe.”
By’umwihariko, yasabye abagize Regio Mariya kuba abana b’inkoramutima za Bikira Mariya, bagashishikariza abandi kumenya ubutumwa bwe, nk’ababukurikirana byihariye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.