Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

E.P. Saint Stanislas Ruyenzi yizihije umunsi mukuru w’umurinzi wayo; abanyeshuri barenga 60 bahabwa Batisimu n’Ukaristiya ya mbere

Kuri uyu wa 11 Kamena 2026, Ishuri Ribanza rya Saint Stanislas Ruyenzi, ishuri rya Diyosezi ya Kabgayi riherereye muri Paruwasi ya Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, ryizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Stanislas, umurinzi waryo, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Ruyenzi.

E.P. Saint Stanislas Ruyenzi yizihije umunsi mukuru w’umurinzi wayo; abanyeshuri barenga 60 bahabwa Batisimu n’Ukaristiya ya mbere
E.P. Saint Stanislas Ruyenzi yizihije umunsi mukuru w’umurinzi wayo; abanyeshuri barenga 60 bahabwa Batisimu n’Ukaristiya ya mbere

Uyu munsi mukuru wahurije hamwe abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’inshuti zaryo, mu rwego rwo gushimira Imana no kuzirikana urugero rwiza rwa Mutagatifu Stanislas, uzwiho ukwemera gushikamye, ubupfura n’urukundo yakundaga Imana.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Jean de Dieu Hodari, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, wanatanze amasakaramentu y’ibanze ku banyeshuri basaga 60 bari bamaze igihe bitegura neza, harimo Isakaramentu rya Batisimu n’iry’Ukaristiya ya mbere.

Uyu munsi mukuru wabaye kandi umwanya wo gushimangira indangagaciro z’uburezi bushingiye ku kwemera, ubunyangamugayo, umurava no gukunda Imana n’abaturanyi, ishuri rikomeje guharanira gutoza abanyeshuri baryigamo.

Mu nyigisho yatanze muri Misa, Myr Hodari yibanze ku busobanuro bw’amasakaramentu y’ibanze ndetse n’inshingano z’ababyeyi mu gufasha abana gukurira mu kwemera, ashimangira ko icy’ingenzi atari inyigisho zikomeye ahubwo ari ugufasha abana gusobanukirwa urukundo rwa Yezu Kristu.

Yagize ati“Aba bana rero bahawe Batisimu aho bavukiye muri Kristu ubwe ubaha iyo Batisimu. Ni muri Kristu ubwe bahawe iyo Batisimu. Ibyo bimenyetso turabikeneye. Nari ndi kuvuga yuko iyo ibyo bimenyetso bya Batisimu bitaza kubaho ntitwari kujya tumuvuga, bikaba mu bitekerezo ariko noneho yadusigiye ibyo dushobora kureba aho dushobora gushyira ikiganza tuti koko Yezu ari kumwe natwe.”

Yakomeje asobanura uburyo Yezu ubwe yakoreshaga ibimenyetso bifatika mu kwigisha no gukiza abantu kugira ngo bamusobanukirwe kandi bamwegere.Ati “Igihe yigishaga ibyo bimenyetso yarabikoraga byinshi, yakoreshaga bimwe mu byo tuzi mu gukiza abantu, akabasiga ku maso, akabakoraho, yajya guha abana umugisha akabaterura, akababwira amagambo ye yari azi yo kubereka y’uko abakunda.”

Yongeyeho ko nubwo abana bamwe baba bafite imyaka mike, baba bafite ubushobozi bwo kwakira imbuto z’ukwemera. Ati “Aha hari abana bafite imyaka itanu, ikenda n’indi mike bagaragara ko ari bato ariko ntimukagire ngo nta cyo baba bari kumva.”

Myr Hodari yasabye ababyeyi gukomeza kubwira abana babo ko Yezu abakunda, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kubafasha gukurira mu kwemera. Ati “Ntibikajye bituvuna rero kubwira abana nk’aba ko Yezu abakunda. Ababyeyi tujye tubwira abana bacu ko Yezu abakunda bagahazwa, barateguwe, bakamenya yuko koko hari aho bahurira na We.”

Myr Hodari yagarutse ku rugendo rwe bwite mu kwemera, yibuka uko yiteguye kandi yakiriye Isakaramentu ry’Ukaristiya bwa mbere akiri umwana. Ati “Ndabaha ubuhamya. Ndibuka abana twiganaga twigishwa tugiye guhabwa Ukaristiya dufite imyaka umunani bakatubwira ngo Yezu ari mu Ukaristiya. Ibyo sinigeze mbyumva n’ubwenge bwanjye ariko narebaga ubivuga, nkareba abajya guhazwa nkabona yuko hari ikintu kirimo rwose.”

Mu butumwa bwe, yavuze ko abana bato bashobora kwakira no gusobanukirwa urukundo rw’Imana n’ubwo bataba bazi gusobanura amabanga yose y’ukwemera.

“Ntabwo aba bana bakeneye kumva tewolojiya yo hejuru cyane kugira ngo bamenye ko Yezu ari mu Isakaramentu ry’Ukaristiya ahubwo bakeneye kumva ko bamuhabwa bamwemera bafite umutima uri hamwe, barateguwe, batuje; ibindi bakaba bazi yuko Yezu aza kubikora.”

Yakomeje agira ati “Noneho icyo gihe nibwo nari ntangiye kuvuga nti reka nanjye nge mbakurikira uko mbona bagenda bitonze.”

Yavuze ko nubwo icyo gihe atari asobanukiwe byose, gukurikiza ibyo yigishijwe byamufashije gukomeza kugirana umubano na Kristu. Ati “Nta kindi bagusaba uretse kwibuka yuko wahawe Yezu hanyuma ukamubwira mu gasengesho kawe yuko ushaka kubana na we umunsi wose, utamuhemukira kandi utarenganya mugenzi wawe.Ibyo bintu narabikoraga icyo gihe kandi nkajya mbona n’ubu ndi mukuru byampuzaga na Yezu uri mu Ukaristiya.”

Yasabye abana bahawe amasakaramentu gukomeza kwizera no gukunda Yezu, kuko uko bazagenda bakura ari ko bazagenda barushaho gusobanukirwa impano bahawe. Ati “Icyo Yezu aza kubabwira uyu munsi azakibabwira mu buryo burenze kurusha uko ubyumva uyu munsi. Muzabyumva ko koko mwahawe Yezu.”

Aha yahise atanga urugero rwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Ati “Benshi mu batagatifu iyo bamaze kugera mu myaka bavugamo amateka yabo, guhera kuri Tereza w’Umwana Yezu, yibuka umunsi yahaweho Ukaristiya, arawibuka cyane kuko ari ho ubuzima bwe nk’umukristu bwatangiye gushing imizi muri we.”

Yasabye abana kutazibagirwa umunsi bahaweho amasakaramentu.

Ati “Namwe rero icyo nshaka kubabwira ni uko hari ibyo mutumva uyu munsi, hari ibyo muri gutekereza mukumva amagambo yose mutayumva ariko mukomeze iryo banga ry’urukundo. Yezu muhawe arabakunda kandi arashaka yuko mumukunda.

Ntibirangire uyu munsi.Buri munsi, mu gihe batuye igitambo cy’Ukaristiya, jya wibuka uyu munsi yuko Yezu uri mu Ukaristiya yakubwiye ko agukunda kandi yakubwiye ko umukunda nawe; ibisigaye azabyikorera.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Myr Hodari yashimiye ababyeyi bemeye gutegurira abana babo kwakira amasakaramentu, abasaba kudaha abana iby’isi gusa ngo bibagirwe kubaraga umurage w’ukwemera.

Ati “N’abahawe Batisimu rero ni kimwe. Uyu munsi koko bavutse nk’abana b’Imana.Aha rero ni ho nshimira cyane cyane ababyeyi baba bemeye ko aba bana bategurwa, ababateguye mbashimira ukwemera baba bemeye ko abana babo babatizwamo.”

Yongeyeho ati“Yemwe babyeyi, abana tubaha byinshi byiza. Kubaha ubuzima bw’umubiri ni byiza cyane, tubahitiramo aho bazajya kuba no kwiga, tukabapangira ibizaza; ariko wibagiwe ko ukwemera ari bwo bukungu buruta ubundi waba wibagiwe ikintu gikomeye.Iyo ubyibutse rero yuko umwana wamuhaye ibyiza byinshi, uramurinda mu bwana bwe no mu bukuru bwe, uramuherekeza kugeza igihe azakurira; ariko ntiwibagirwe ko ukwemera kuri mu bizamutunga.”

Myr Hodari yavuze ko ababyeyi bafite inshingano yo gufasha abana kumenya no gukurikira Kristu. Ati“Uwo Yezu Kristu, uvuze uti ni uw’abandi cyangwa se abandi bazamumubwira, waba ugiye guterereza umwana ibindi bitari Yezu kuko nabyo bibaho. Abandi bazamubwira ibindi nabyo bibaho kandi bitazamugeza ku buzima.Mubyeyi, wamuhitiyemo neza rero, wowe wamuhitiyemo Batisimu, kumuhitiramo kumenya Imana no kuyikurikira.”

Mu gusoza inyigisho ye, Myr Hodari yasabye Mutagatifu Stanislas, umurinzi wa E.P. Saint Stanislas Ruyenzi, gukomeza gusabira abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi kugira ngo bakomeze gukurira mu rukundo rwa Kristu. Ati “Mutagatifu Stanislas twizihiza adusabire kugira ngo natwe abakuru twibuke urwo rukundo Yezu yadukunze; cyane cyane twibuke Umubyeyi we Bikira Mariya yaduhaye avuga ati ‘Dore umubyeyi wanyu’, tukaba rero dutyo abavandimwe ba Kristu kandi agakomeza kuba Imana n’Umwami wacu.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Stanislas byakomeje nyuma ya Misa, mu byishimo by’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abashyitsi bari bitabiriye uyu munsi mukuru w’ishuri, waranzwe no gushimira Imana no kongera guhamya indangagaciro z’ukwemera Kiliziya Gatolika ikomeje gutoza abakiri bato

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose