Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

ES Mubuga yegukanye irushanwa ry’Igihugu ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye

Ishuri rya ES Mubuga ryo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ryegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Igihugu, nyuma yo gutsinda andi mashuri yari ahagarariye Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

ES Mubuga yegukanye irushanwa ry’Igihugu ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye
ES Mubuga yegukanye irushanwa ry’Igihugu ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye

Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa 20 Kamena 2026 mu Ishuri rya Lycée de Kigali (LDK), yari yateguwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’izindi nzego, agamije kwimakaza ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’umurage by’u Rwanda mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye.

Yari yatangijwe ku mugaragaro ku wa 10 Gashyantare 2026 na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu.”

Amashuri yari yageze ku cyiciro cya nyuma ni ayabaye aya mbere ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, arimo ES Mubuga yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, TTC Kabarore yo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Ecole des Sciences de Musanze yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, GS Remera Rukoma yo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse na ES Bumbogo yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo, ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umuco n’uburezi.

Mu ijambo rye, Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera yashimiye amashuri yose yitabiriye aya marushanwa, anashimira abanyeshuri n’abarimu babafashije kuyitegura.

Yagize ati “Urugendo twagiranye n’urubyiruko rwacu mu ntara zose mu kwimakaza indangagaciro, ururimi rwacu n’umuco wacu ni urugendo rwadushimishije cyane.”

Yavuze ko aya marushanwa atari uguhatana gusa, ahubwo ari uburyo bwo gukangurira urubyiruko gukunda no kubungabunga umurage ndangamuco w’Igihugu. Yagaragaje ko ubutumwa bwatanzwe muri aya marushanwa bwageze ku banyeshuri basaga 15,000 hirya no hino mu Rwanda.

Amb. Masozera yanagarutse ku bibazo bimaze iminsi bivugwa ku ikoreshwa ridahagije ry’Ikinyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, ashimangira ko uru rurimi rukomeje kugira agaciro kandi rudashobora kuzimira.

Yagize ati “Ikinyarwanda kiracyafite agaciro kacyo kandi ntabwo kizazimira. Ni ururimi rw’Igihugu, ruranga ubumwe bw’Abanyarwanda kandi si ururimi rw’abakuze gusa.”

Yasabye urubyiruko kurushaho kunoza Ikinyarwanda ariko rugakomeza no kwiga izindi ndimi kandi abanyeshuri abasaba kuba ba ambasaderi b’umuco nyarwanda aho bari hose. Ati “Iyo mizi ni ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’umurage by’Igihugu, bigomba kurindwa na buri wese.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko igihugu gifite icyerekezo cyo kubaka umwana w’Umunyarwanda uzi umuco we, amateka ye n’aho akomoka, ariko nanone ushoboye guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko ishuri ari ahantu hakwiye gutorezwa abayobozi b’ejo hazaza no kwimakazwamo urukundo rw’Ikinyarwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda n’umurage igihugu cyasigiwe n’abakurambere.

Dr Mbarushimana yashimangiye ko u Rwanda rwahisemo Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo kugira ngo abanyeshuri babashe kugera ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse banahatane ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo, ariko ko ibyo bidakuraho agaciro k’Ikinyarwanda.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri bazi neza ururimi kavukire batsinda neza izindi ndimi n’andi masomo.”

Yavuze ko Leta izakomeza kwita ku ireme ry’iyigishwa ry’Ikinyarwanda, anashishikariza ibigo by’amashuri gutegura ingendo-shuri zijyana abanyeshuri gusura ingoro ndangamurage n’ahandi hantu hafite amateka y’Igihugu.

Aya marushanwa yabaye ku nshuro ya kane yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 20 byatoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali. Abategura aya marushanwa batangaje ko mu myaka iri imbere azagurwa akagera mu mashuri yose

ES Mubuga yo mu Karere ka Karongi ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 86%, ikurikirwa na GS Remera Rukoma yo mu Karere ka Kamonyi yagize amanota 85.5%. Ecole des Sciences de Musanze yabaye iya gatatu n’amanota 84%, ES Bumbogo iba iya kane n’amanota 83%, mu gihe TTC Kabarore yabaye iya gatanu n’amanota 75.5%.

Aya marushanwa yongeye kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’umurage by’u Rwanda, nk’inkingi z’iterambere rirambye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose