Ethiopia: Abimukira bari mu kaga, Abepiskopi basabye isi kubarengera
Abagize Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Ethiopia (CBCE) bagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho y’abimukira b’Abanyetiyopiya bari hirya no hino ku isi, basaba ko bahabwa uburenganzira n’uburinzi busesuye kuko benshi muri bo bakomeje guhura n’ihohoterwa, ubucakara, ibikorwa by’urugomo ndetse bamwe bakaba banahanishwa urupfu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, aba Bepiskopi bavuze ko nubwo urubyiruko rw’Abanyetiyopiya rujya mu mahanga rugamije gushaka imibereho myiza n’akazi, akenshi ruhura n’akaga gakomeye aho rwibwiraga kubona amahirwe.
Bagize bati “Miliyoni z’urubyiruko rw’Abanyetiyopiya ziva mu gihugu cyabo atari uko zitagikunda, ahubwo ziba zishaka amahirwe y’akazi n’ubuzima bwiza.”
Bongeyeho ko intego yabo iba ari nziza kandi yuzuye kwitanga kuko baba bashaka gufasha imiryango yabo ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Icyakora, aba bayobozi ba Kiliziya Gatolika bavuga ko benshi muri aba bimukira bahura n’ibibazo bikomeye birimo kubaho mu bwigunge, gushorwa mu bikorwa byo kubacuruza, guhohoterwa ndetse no kutagira uburenganzira busesuye.
Mu butumwa bwabo bagize bati “Nubwo ubuzima bwabo bwaba bumeze nabi gute, agaciro ka muntu bahawe n’Imana ntigashobora gukurwaho n’imipaka, amategeko cyangwa inyungu z’ubukungu.”
Abepiskopi banibukije ko inyigisho za Kiliziya Gatolika zisaba ibihugu bifite ubushobozi kwakira no gufasha abimukira baba bahunga ubukene cyangwa bashaka imibereho idashoboka mu gihugu cyabo.
Bagize bati “Abimukira ntibakwiye gufatwa nk’abanyamahanga cyangwa umutwaro, ahubwo bakwiye gufatwa nk’abavandimwe bafite uburenganzira bwo kubahwa no kurindwa.”
Mu bintu byabateye impungenge cyane harimo amakuru avuga ko abaturage benshi b’Abanyetiyopiya bari muri Saudi Arabia bakatiwe igihano cy’urupfu.
Aba Bepisikopi bagaragaje akababaro kabo kuri ayo makuru maze basaba abayobozi ba Saudi Arabia kugira impuhwe.
Mu magambo yabo bagize bati “Mu rwego rw’urukundo rwa gikristu n’ubuvandimwe bw’isi yose, turasaba ubuyobozi bwa Saudi Arabia guhagarika ibyemezo byose by’urupfu byafatiwe Abanyetiyopiya no kubagirira impuhwe.”
Bakomeje bavuga bati “Impuhwe ntizica ubutabera, ahubwo zituma ubutabera burushaho kuba ubwa kimuntu kandi zigaha icyizere abatagifite icyizere.”
Aba Bepiskopi banagarutse ku ngorane z’abimukira banyura muri Yemen berekeza mu bihugu byo mu kigobe cya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, bavuga ko benshi muri bo bahura n’ihohoterwa, ibikorwa by’urugomo ndetse bamwe bagapfira muri urwo rugendo.
Banagaragaje impungenge ku Banyetiyopiya bari muri Libani, aho intambara n’umutekano muke byatumye benshi babaho mu bwoba no mu buzima bugoye, ndetse no ku bari mu bihugu byo mu kigobe cya Afurika babangamiwe n’umwuka mubi uterwa n’amakimbirane ari hagati ya Israel na Iran.
Muri Afurika y’Epfo naho bavuze ko hari Abanyetiyopiya bakomeje guhohoterwa n’ibikorwa by’urwango bikorerwa abanyamahanga, birimo gukubitwa, gufungwa ndetse bamwe bakicwa.
Aba Bepiskopi banavuze ko inzira inyura muri Sudani na Libya yerekeza i Burayi ari imwe mu nzira ziteje ibyago byinshi, aho abakoresha abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko babashora mu bikorwa by’ubucakara, ubujura, iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere.
Basabye amahanga kutibanda gusa ku ngaruka z’ikibazo cy’abimukira, ahubwo agashaka ibisubizo ku mpamvu zituma abantu bava mu bihugu byabo, zirimo ubukene, ubushomeri, ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibibazo by’umutekano.
Mu butumwa bwabo basoje bagira bati “Agaciro k’ubumuntu n’iterambere nyaryo bigaragarira mu buryo twita ku bantu bafite intege nke kurusha abandi.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.