Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

FAWE Girls School yahimbaje yubile y’Imyaka 25 imaze ivutse, Karidinali Kambanda yibutsa akamaro ko gusubira ku isoko

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, FAWE Girls School, ishuri ry’abakobwa riherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali, muri paruwasi ya Kagugu, yaragijwe Umubyeyi Bikira Mariya w’Impuhwe, ryahimbaje ku mugaragaro yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

FAWE Girls School yahimbaje yubile y’Imyaka 25 imaze ivutse, Karidinali Kambanda yibutsa akamaro ko gusubira ku isoko
FAWE Girls School yahimbaje yubile y’Imyaka 25 imaze ivutse, Karidinali Kambanda yibutsa akamaro ko gusubira ku isoko

Ibi birori, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Mu butumwa yatanze, Karidinali Kambanda yibukije ko yubile ari igihe cyihariye cyo gusubiza amaso inyuma, tukareba aho twavuye n’aho tugeze, tukanashimira Imana ku byiza byose yadufashije kugeraho.Yagize ati “Yubile ni umwanya wo gusubira ku isoko, ku muryango, no ku rukundo rwa kivandimwe ruturanga nk’abana b’Imana.”

Yasobanuye ko mu muco wa Bibiliya, yubile isanzwe iba nyuma y’imyaka 50, ariko Kiliziya, ishingiye ku mibereho y’abantu, yashyizeho n’igice cyayo cy’imyaka 25, kugira ngo abariho bagifite imbaraga – abashinze, abigishije, abize ndetse n’abayoboye ishuri – bashobore guhura bagashimira Imana.

Yakomeje avuga ko FAWE Girls School, nk’ikigo kimaze imyaka 25, ari urugero rwiza rw’iyo yubile kuko benshi mu bagize uruhare mu ishingwa n’iterambere ryacyo bakiriho kandi bagifite imbaraga zo kugiherekeza mu rugendo rwacyo.

Karidinali Kambanda yanibukije ko yubile isobanura gusubira mu muryango, abantu bakamenya ko basangiye umubyeyi umwe, bakongera kubaka umubano w’urukundo n’ubuvandimwe, ari na bwo butumwa nyamukuru Yezu Kristu yaje gusohoza, bwo kugarura abantu ku isoko ry’urukundo rw’Imana no kubagezaho inkuru nziza y’umukiro

Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yanayoboye umuhango wo guha umugisha no gutaha inyubako nshya y’amacumbi y’abanyeshuri, igizwe n’igorofa ebyiri n’ibyumba 45, izafasha abanyeshuri kubona aho baruhukira heza nyuma y’umunsi w’amasomo.

Iyi yubile y’imyaka 25 yabaye umwanya w’ishimwe, kwibuka amateka no kongera kwiyemeza gukomeza uburezi bufite ireme n’indangagaciro za gikirisitu, FAWE Girls School yiyemeje guharanira kuva yashingwa kugeza uyu munsi

Abapadiri bitabiriye Ibirori bya FAWE GIRLS SCHOOL
Abapadiri bitabiriye Ibirori bya FAWE GIRLS SCHOOL
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose