Florentino Pérez yahaye Papa Leo wa XIV impano y’umwambaro wa Real Madrid
Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yakiriye ku mugaragaro Papa Leo wa XIV kuri Stade Santiago Bernabéu, amushyikiriza impano zirimo umwambaro wa Real Madrid wanditseho amazina ye bwite n’umubare wa mbere (1), mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro iyi kipe imuha.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe Papa Leo wa XIV ari mu rugendo rw’ubutumwa bwa gishumba muri Espagne, aho yanahuye n’ abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Madrid, aho abasaga ibihumbi 70 by’abakristu bari bateraniye kuri Stade Santiago Bernabéu.
Mbere yo guhura n’abakristu kuwa 8 Kamena 2026, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yabanje kwakirwa na Perezida wa Real Madrid mu cyumba cy’ingoro y’amateka y’iyi kipe kibikwamo ibikombe yegukanye, cyane cyane ibikombe 15 bya UEFA Champions League, ari byo byinshi kurusha indi kipe iyo ari yo yose ku isi.
Mu rwego rwo kumwakira, Florentino Pérez yahaye Papa umwambaro wa Real Madrid wanditseho izina rye rya mbere, Robert Francis Prevost, ndetse n’umubare wa mbere (1). Yanamushyikirije igishushanyo mbonera gito (Marquette) cya Stade Santiago Bernabéu, anamwereka ahabitswe ibikombe by’amateka byegukanywe n’iyi kipe.
Papa Leo wa XIV na we, mu rwego rwo gushimira Perezida wa Real Madrid, yamuhaye umudari wa Papa nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye. Uyu muhango wo guhererekanya impano wabereye muri imwe mu nyubako z’imikino zizwi cyane ku isi.
Iki gikorwa cyashimangiye umubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu mibereho y’abaturage, harimo n’isi ya siporo. By’umwihariko, cyabaye umwanya wo kugaragaza ko siporo ishobora kuba urubuga rwo kwimakaza indangagaciro zirimo ubumwe, kubahana no gukorera hamwe.
Uruzinduko rwa Papa Leo wa XIV muri Espagne rukomeje gukurikiranwa n’abakristu benshi ku isi, cyane cyane ko ari rumwe mu ngendo zikomeye amaze gukora kuva yatangira umurimo we nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi harimo urwo aherutse kugirira ku mugabane wa Afrika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.