Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gafuba muri Shangi hari kubakwa Shapeli y'urwibutso rw'Amateka y'ahabereye Misa bwa mbere mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura ibirori byo guhimbaza yubile y'ubusaseridoti ku rwego rw'igihugu izahimbarizwa muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ahabitse amateka akomeye ya kiliziya gatolika y'u Rwanda kuko ari ho hasomewe misa ya mbere mu Rwanda, muri Santarali ya Gafuba ya paruwasi ya Shangi hafi y'ahasomewe misa bwa mbere hari kubakwa Chappelle izaba ari ikimetso kibitse amateka y'iyo misa ya mbere yaturiwe mu Rwanda.

Gafuba muri Shangi hari kubakwa Shapeli y'urwibutso rw'Amateka y'ahabereye Misa bwa mbere mu Rwanda
Gafuba muri Shangi hari kubakwa Shapeli y'urwibutso rw'Amateka y'ahabereye Misa bwa mbere mu Rwanda

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu, atangaza ko igisobanuro k'iyi chapelle kibumbatiye amateka y'igihugu.

Ibi Myr Sinayobye yabitangaje kuwa 15 Nzeri 2024, ubwo yari muri paruwasi ya Shangi kwifatanya n'abakristu baho mu birori byo guhimbaza isabukuru y'imyaka 84 paruwasi ya Shangi imaze ivutse, yanasuye kandi ahari kubakwa Chappelle izaba ari ikimetso kibitse amateka y"ubukristu mu Rwanda kuko ariho hasomewe Misa bwa mbere, anashinga Imambo muri icyo kibanza iri kubakwamo.

Myr Edouard Sinayobye, mu butumwa bwe yavuze ko igisobanuro k' iyi Chappelle iri kubakwa muri Santarali ya Gafuba hafi y'ahasomewe misa ya mbere mu Rwanda, kirenze Gafuba na Shangi kuko ari ikimenyetso kibumbatiye amateka y'igihugu cy'u Rwanda.

Yagize ati" Mu myiteguro turimo yo guhimbaza yubile y'ubusaseridoti, hari ikimenyetso k'iyo yubile. Hariya i Gafuba, abatahazi ni hafi cyane y'ahaturiwe Misa ya mbere mu Rwanda muri Santarali ya Gafuba. Abanyagafuba mugiye kubona Chappelle twakita iy'akataraboneka, ntabwo ari ukubera ko itakishije zahabu na diyama, ntabwo ari ibyo, izaba yubakishije ibyo dusanzwe twubakisha n'ahandi hose ariko izaba ari ikimenyetso cya yubile, cya Misa ya mbere muri iki gihugu cy'u Rwanda."

Myr SINAYOBYE, yakomeje agira ati" aritari izajya muri iyi Chappelle izabe ari aritari ya mbere yaturiweho Misa ya mbere hano mu Rwanda. Murumva rero igisobanuro k'iyi chapelle kirenze Gafuba, kirenze Shangi, kibumbatiye igihugu cyacu."

Nyiricyubahiro Mgr Edouard SINAYOBYE yasoje ashimira abakristu b'i Shangi uruhare bari kugira mu iyubakwa ry'iyi Chappelle, anabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo izabe koko ari urwibutso rwa misa ya mbere yasomewe mu Rwanda.

Ati" Turabashima cyane abakristu b'i Shangi, mwabigizemo uruhare mu buryo bwose , bwaba ubw'amasengesho no mu buryo bwo gushaka ibyangombwa turafatanya kandi muzakore ku buryo iyi chappelle namwe murumva agaciro ifite, izabe nziza, muzatugire n'inama dore ko tudahwema gukora inama z'iyi Chappelle kugira ngo izabe nyine ifite icyo gisobanuro ariko namwe mukomeze mudufashe mu buryo twayigira nziza. Turifuza ko yaba koko urwibutso rwa misa ya mbere muri iki gihugu cyacu. Mukomeze rero imyiteguro kandi ntimukererwe kuko iminsi yo si myinshi cyane."

Ku ruhande rw'abakristu ba Santarale ya Gafuba, bishimiye iyi Chappelle igiye kubegera, bakavuga ko uretse kuba ari ikimenyetso cy"amateka, ije no gufasha abanyantege nke batari bakibasha kujyera kuri paruwasi ya Shangi.

Mukashema Pascasie, umukecuru uri mu myaka 60 y'amavuko utuye muri satarari ya Gafuba hafi cyane y'ahasomewe misa bwa mbere mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yagize ati" Kuba dutuye ahantu umupadiri wa mbere yaturiye igitambo cya misa ya mbere mu Rwanda, byaratunejeje cyane. Twebwe twumva byaranarenze n'imitekerereze ya muntu, tubona tutarabicengera neza mbese n'amayobera matagatifu."

Mukashema Pascasie, umukecuru uri mu myaka 60 y'amavuko utuye muri satarari ya Gafuba hafi cyane y'ahasomewe misa bwa mbere mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yagize ati" Kuba dutuye ahantu umupadiri wa mbere yaturiye igitambo cya misa ya mbere mu Rwanda, byaratunejeje cyane. Twebwe twumva byaranarenze n'imitekerereze ya muntu, tubona tutarabicengera neza mbese n'amayobera matagatifu."

Ati" kuba bagiye kutwubakira Chappelle, twabyakiriye neza cyane, ino ni ahantu hakunda kunyerera iyo imvura yaguye, ubwo rero mu gihe twajya i Shangi wabona ari ibintu bigoye abanyantege nke, ariko aha ngaha nta muntu utazahagere, dufite n'abakecuru n'abasaza benshi cyane bakunda Imana ahari bazaza kwiturira hano."

Tugarutse ku mateka ya pauruwasi ya Shangi, ahasomewe misa bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda, tubibutse ko Ku wa 15 Nzeri 1899  : Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda.Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.Ku wa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Aha muri Santarali ya Gafuba hafi y'aho misa ya mbere mu Rwanda yasomewe niho hari kubakwa Chappelle izaba Ibumbatiye aya mateka, biteganyijwe ko yubile y'ubusaseridoti izahimbarizwa i Shangi muri Kanama umwaka utaha wa 2025 izaba yaramaze kuzura no guhabwa umugisha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose