Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gatanya mu bashakanye: Ese abantu baracyafata umwanya wo kumenyana mbere yo kubana?

Muri iyi minsi, ikibazo cy’abashakanye bari gutandukana cyane abandi bakaba batangiye inzira yo gushaka gatanya batamaranye kabiri cyongeye kugarukwaho, cyane cyane nyuma y’uko inkuru za bamwe mu byamamare mu Rwanda zitangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Gatanya mu bashakanye: Ese abantu baracyafata umwanya wo kumenyana mbere yo kubana?
Gatanya mu bashakanye: Ese abantu baracyafata umwanya wo kumenyana mbere yo kubana?

Reka dufate urugero rwa hafi cyane; Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas baririmba indirimbo z’Imana, ari mu nzira zo gusaba gatanya n’umugabo we Ouedraogo Idrissa. Bombi bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, bivuze ko batari bamaze n’imyaka ibiri bashyingiranywe.

Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, na Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko bombi batabonetse.

Vestine yavuze ko icyatumye atangira inzira yo kwaka gatanya n’umugabo we ari amakuru n’ibimenyetso avuga ko umugabo we asigaye amuca inyuma ndetse akaba yaranateye inda abakobwa babiri.

Urundi rugero; ni urwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe mu 2024, basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu bibarutse muri Kanama mu 2021.

Mu masezerano y’ubutane bagiranye mu bwumvikane impande zombi zasinyeho imbere y’ababahagarariye mu mategeko na noteri byagaragaye ko nta mitungo bafite bashakanye ndetse nta n’imyenda basangiye ku buryo bayigabana.

Aba bombi kandi nabo ni abatandukanye ari ibyamamare kuko Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi Yves yari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba yarakinnye muri AS Kigali, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Izi nkuru ariko si ikimenyetso ko ingo z’ibyamamare ari zo zonyine zifite ibibazo. Ahubwo zishobora kuba umwanya wo kongera kwibaza ku bibazo byugarije imibanire y’abashakanye muri iki gihe.

Ese abantu baracyafata umwanya wo kumenyana?

Kimwe mu bibazo bikwiye kwibazwaho kukirimo gutera izi gatanya ni igihe abantu bamarana bamenyana mbere yo gufata icyemezo cyo kubana.

Gukundana, kurambagizanya no kugira amarangamutima akomeye ku muntu si kimwe no kumumenya neza. Umuntu ashobora kumenya ibyo mugenzi we akunda, ibyo yanga cyangwa uko yitwara mu bihe byiza, ariko ntamenye uko yitwara iyo ahuye n’ikibazo, iyo nta mafaranga ahari, iyo habayeho kutumvikana cyangwa iyo asabwe gusohoza inshingano.

Hari abashobora kwihutira gushyingiranwa kubera ko urukundo rwabo ruri ku rwego rwo hejuru, igitutu cy’imiryango, imyaka cyangwa kuba bumva ko igihe kigeze cyo kubana. Ariko iyo batangiye ubuzima busanzwe, ni bwo bamwe bashobora gutangira kubona imico batari barabonye mu gihe cyo kurambagizanya.

Ni yo mpamvu kumara igihe gihagije abantu barambagizanya bidakwiye kurebwa nko gutinda gushaka, ahubwo bishobora kuba umwanya wo kumenya umuntu neza mbere yo gufata icyemezo gikomeye.

Ibi kandi ni no guha umwanya uhagije wo kumenya indangagaciro z’uwo mugiye kurushingana, uko abona umuryango, abana, amafaranga, inshingano, akazi, idini, imibanire n’abandi ndetse n’uko akemura amakimbirane.

Ni ibiki bishobora gutuma abantu bashakanye batandukana?

guhishanya amakuru akomeye; Hari umuntu ushobora kuba afite amateka akomeye ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwo bagiye kubana, ariko akayabika akumva ko kuyavuga byatuma atakaza uwo akunda.

Urugero; ushobora kuba warabyaye umwana mbere ariko ukabihisha uwo mugiye kubana. Iyo uwo muntu abimenye nyuma yo gushyingiranwa, ikibazo ntikiba gusa ku kuba hari umwana wavutse mbere y’ubukwe. Ikibazo gikomeye gishobora kub icyizere gike.

Uwo muntu ashobora kwibaza ati niba yarampishe iki kintu gikomeye, ntihaba hari n’ibindi?

Iyo icyizere kimaze guhungabana, no mu bindi bibazo bito hashobora gutangira kubaho amakenga.

Ni yo mpamvu kuvugisha ukuri mbere yo gushyingiranwa, n’iyo byaba ari ukuri gukomeye cyangwa kutaryoshye, bishobora kuba ingenzi kurusha kubanza gushaka ubukwe bityo uwo mugiye kubana ubuzima bwanyu bwose akakwemera wowe ubwawe ndetse akihangira n’ingaruka z’ibyahise.

Gushaka umutungo aho gushaka umuntu

Hari n’ikindi kibazo gishobora kuba mu mibanire aho kugira ngo umuntu ashake umuntu akaba yishakira imitungo. Iyo umuntu abonye ko uwo bagiye kubana afite amafaranga menshi, izina rikomeye mu rwego runaka cyangwa umutungo munini, ashobora kubifata nk’imwe mu mpamvu zikomeye zituma amukunda cyangwa amushaka.

Iyo bimeze bityo hari igihe umuntu ashobora kuvugwa ko afite amazu, amasambu, imodoka cyangwa ubucuruzi bwinshi, ariko nyuma undi akamenya ko hari ibyo atunze bitamwanditseho cyangwa ko umutungo uvugwa atari uwe bwite.

Iyo urugo rwari rushingiye kuri uwo mutungo, gutungurwa n’ukuri bishobora gutuma habaho amakimbirane akomeye uwari ukurikiye imitungo yasanga ntayo agahitamo gutandukana n’uwo bashakanye.

Imibare y’inkiko igaragaza ko ikibazo kirenze abo tubona ku mbuga nkoranyambaga

Ku wa 11 Nzeri 2026, Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 inkiko zakiriye imanza 6,799 zirebana na gatanya, zivuye kuri 2,674 mu mwaka wabanje. Ukaba ari umubare wiyongereye hafi inshuro eshatu.

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, kuri iki kibazo yavuze ko imanza nyinshi z’ingo zigerera mu nkiko nyuma y’uko imiryango n’inshuti bananiwe gufasha abashakanye gukemura amakimbirane yabo.

Yagize ati “Iyo ikibazo kirenze umuryango kikajya hanze, urugo ruba rwarasenyutse, maze abashakanye bakisanga bajyanye mu nkiko.”

Ni iki gikwiye guhinduka?

Izi nkuru n’iyi mibare ntibikwiye gutuma abantu batekereza ko gushyingiranwa ari ikibazo cyangwa ko gatanya idashobora kwirindwa, ahubwo bishobora kuba isomo ku bantu bitegura kubana.

Mbere yo gufata umwanzuro wo gushyingiranwa, hari ibindi bibazo bikwiye kubanza kuganirwaho; Nzi neza uwo ngiye kubana na we? Nzi amateka ye? Twaganiriye ku bana? Twaganiriye ku mutungo? Nzi uko yitwara mu makimbirane? Twaganiriye ku nshingano zacu? Ese hari ikintu gikomeye buri wese ahisha mugenzi we?

Kumenyana bihagije ntabwo bivuze ko urugo rutazigera rugira ibibazo. Kuvugisha ukuri na byo ntibivuze ko amakimbirane atazabaho. Ariko bishobora gutuma abantu bafata icyemezo cyo gushyingiranwa bazi neza uwo biyemeje kubana na we n’ibyo bagiye kunyuranamo no gusangira, kuko urugo rutangirana n’imishinga myinshi irimo n’ubukwe, ariko kuramba kwarwo gushingira ku kwizerana, kuvugisha ukuri, kumenyana, kwihangana no kumenya gukemura ibibazo bibayeho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose