Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Gaza irababaje:Isi iri mu kaga", Papa Léon wa XIV

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon wa XIV, yasabye abayobozi b’amahanga bose gushyigikira byimazeyo ibiganiro biri gukorwa hagati ya Leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas, avuga ko ibiganiro bimaze gutera intambwe ifatika, kandi yizeye ko amasezerano y’amahoro azagerwaho vuba.

"Gaza irababaje:Isi iri mu kaga", Papa Léon wa XIV
"Gaza irababaje:Isi iri mu kaga", Papa Léon wa XIV

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu ijambo yagejeje ku bakristu ba Kiliziya Gatolika ku isi, nyuma y’igitambo cya Misa cyabereye ku mbuga ya Mutagatifu Petero  i Vatikani, ahari hateraniye imbaga y’abakirisitu, barimo n’abaturutse i Betelehemu kwizihiza yubile y'abamisiyoneri n'abimukira

Papa Leo yavuze ko “akomeje kumeneka umutima kubera ububabare bukabije abaturage ba Gaza barimo kunyuramo,” agaragaza ko amahoro arambye ari yo nzira yonyine yo kurangiza intambara imaze imyaka myinshi.

“Ndakomeza gusabira amahoro mu Burasirazuba bwo hagati, kandi nizeye ko amasezerano ari kuganirwaho azasinywa vuba bishoboka. Dukomeze gusenga kugira ngo habeho amahoro n’ubutabera kuri buri wese,”

Yavuze kandi ko atewe impungenge n’izamuka ry’urwango n’ivangura bikorerwa abayahudi (antisemitism) ku isi, atanga urugero ku gitero cyagabwe ku rusengero rw’Abayahudi mu mujyi wa Manchester, mu Bwongereza, ku wa Kane w’iki cyumweru.

Mu butumwa bwe, Papa Leo yanashimiye abitabiriye Misa ya yubile y’Abamisiyoneri n’Abimukira, nubwo bari mu mvura yoroheje. Yavuze ko Kiliziya ishingiye ku bumisiyoneri, agaragaza ko abimukira n’abamisiyoneri bagaragaza isura nyayo ya Kiliziya ifite ubutumwa ku bantu bose.

Ati“Nta muntu ukwiriye kwimwa uburenganzira bwe cyangwa kugirirwa nabi kubera ko ari umunyamahanga cyangwa ari mu bibazo. Agaciro ka muntu kagomba kuza imbere ya byose,”

Papa Leo yasoje asabira igihugu cya Philippines, cyibasiwe n’umutingito wo ku gipimo cya  6.9 wabaye ku wa Kabiri ushize. Yavuze ko yifatanyije n’abaturage bahahungabanyijwe nawo, abashishikariza gukomera no gukomeza gufashanya.

“Nifatanyije namwe , bavandimwe bo muri Philippines. Mugume hamwe, mufatanye muri ibi bihe bikomeye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose