Gitifu wa Gihundwe yasoje urugendo rw'isanamitima hamwe n'abandi 19 bo muri Paruwasi ya Shangi
Ku wa 21 Nzeri 2025, muri Paruwasi Gatolika ya Shangi yo muri Diyosezi ya Cyangugu hasojwe icyiciro cya kabiri cy’urugendo rw’inyigisho z’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa rwari rumaze amezi arenga atandatu. Abitabiriye bose hamwe bari 20, barimo batandatu basabye imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’abandi 14 babahaye imbabazi.
Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Mgr Ignace Kabera, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, cyabereye muri iyi paruwasi iherereye mu karere ka Nyamasheke.
IYAKAREMYE Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, ni umwe muri 20 bo muri paruwasi ya Shangi, basoje urugendo rw'isanamutima akaba yarahaye imbabazi Twagiramungu Vedaste wagize uruhare mu rupfu rw'abavandimwe be muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu buhamya yatanze, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko kuba yarahaye imbabazi Twagiramungu Vedaste wagize uruhare mu rupfu rw’abavandimwe be muri Jenoside, ari ikimenyetso cy’uko urugendo rw’isanamitima rushoboka n’ubwo rugoye.
Yagize ati: “Nk’uwarokotse Jenoside kandi wabuze abe, uru rugendo rw’isanamitima ntiruba rworoshye. Ariko kubera igihugu cyiza dufite, kubera ubuyobozi bwiza, byashobotse ko abarokotse batangira komora ibikomere. Ubu turi gutanga imbabazi kandi dusaba n’abandi batarasaba imbabazi kuza tukabakira kugira ngo twubake igihugu cyacu. Ni urugendo rukomeye, ariko imbaraga z’Imana n’imiyoborere myiza dufite byadufashije kubishobora.”
Jean Pierre yongeye gushimira ubuyobozi bwa Paruwasi ya Shangi bwashyize imbaraga muri gahunda y’isanamitima, avuga ko ari urugendo ruri gukura: “Umwaka ushize hari abasabye imbabazi umunani, uyu mwaka ni batandatu. Abasigaye nabo turabasaba kudatinda gufungura umutima kuko buri gihe bazazihabwa.”
Ku ruhande rwe, Twagiramungu Vedaste wahawe imbabazi na Jean Pierre, mu kiganiro na Kinyamateka yavuze ko ari igikorwa cyamubohoye umutima, kimukuraho ipfunwe n’ubwoba yari amaranye imyaka myinshi.
Yagize ati: “Nari meze nk’uboshye kuko sinigeze nshyikirana n’abo nahemukiye. Numvaga ntinya kubegera, ariko ubu twatangiye kuganira kandi mu mutima wanjye numva ntuje. Ndashimira Paruwasi ya Shangi yantumiye, ikampa inyigisho z’isanamitima, ubumwe n'ubwiyunge. Ubu nanjye ngiye gufasha bagenzi banjye bataratera iyi ntambwe kugira ngo babashe gusaba imbabazi.”
Mgr Ignace Kabera,igisonga cy'umwepiscopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu butumwa bwe yashimye uruhare rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Shangi ndetse n’inzego z’ibanze. Yagaragaje ko urugendo rutangiye kandi ruzakomereza no mu myaka iri imbere.
Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2025-2026 tuzaba tugarutse hano inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu, kugira ngo dukomeze gufasha abakeneye imbabazi n’abazisaba. Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shangi yatubwiye ko hari abandi bagiye gutangira uru rugendo, kandi ni mwe mukwiriye kubafasha kubashaka kuko muba mubazi. Hari benshi bakeneye kubohoka umutima, inzira zikigendwa.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.