Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Goma: Abepiskopi ba Bukavu n'u Rwanda bahurije hamwe mu gusezera Musenyeri Faustin Ngabu witabye Imana

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, mu Mujyi wa Goma, habereye  umuhango  wo gusabira, gusezera bwa nyuma no  gushyingura Myr Faustin Ngabu, Umwepiskopi wa Goma wari mu kiruhuko cy'izabukuru, witabye Imana ku itariki ya 26 Ukwakira 2025.

Goma: Abepiskopi ba Bukavu n'u Rwanda bahurije hamwe mu gusezera Musenyeri Faustin Ngabu witabye Imana
Goma: Abepiskopi ba Bukavu n'u Rwanda bahurije hamwe mu gusezera Musenyeri Faustin Ngabu witabye Imana

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri François-Xavier Maroy Rusengo, Arkiyepiskopi wa Bukavu akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi bo muri Porovensi y'ubutumwa ya Bukavu (ASSEPB), ihuje diyosezi za Goma, Butembo-Beni, Kindu, Kasongo na Uvira.

Uretse abahayimana n’abakristu baturutse hirya no hino muri izi diyosezi zigize provensi y'iyogezabutumwa ya Bukavu, uyu muhango witabiriwe kandi n’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Abaturutse mu Rwanda harimo Myr Visenti Harolimana wa Ruhengeri; Mgr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Myr Papias Musengamana, wa Byumba; Myr Jean Bosco Ntagungira wa Butare na Mgr Servilien Nzakamwita wa Byumba uri mu kiruhuko k’iza bukuru.

Nk’ uko tubikesha Radio Maria Bukavu, uko biteganywa n’amategeko n’imigenzo ya Kiliziya Gatolika, iyo umwepiskopi atabarutse, Misa yo kumusabira cyangwa imihango yo kumuherekeza isanzwe iyoborwa n’Umwepiskopi Mukuru (Arkiyepiskopi) wa porovinsi y’ubutumwa  uwo mwepiskopi abarizwamo.

Ibi bigaragaza ubumwe n’ubuvandimwe bwa gishumba buhuza abepisikopi bose, ndetse bikanaba ikimenyetso cy’icyubahiro gikwiye guhabwa  uwitanze mu murimo w’Ubwepiskopi no mu gukorera Kiliziya n'umuryango w’Imana.

Diyosezi ya Goma ikaba iri muri Porovinsi y’iyogezabutumwa ya Bukavu, bityo byari ngombwa  ko Musenyeri François-Xavier Maroy Rusengo, nk’umuyobozi wa porovinsi, ari we uyobora iyi Misa  no gusabira Nyakwigendera Musenyeri Ngabu.

Mu butumwa bwe bwuje ihumure n’icyizere, Musenyeri François-Xavier Maroy yagarutse ku rugendo rw’iyogezabutumwa  bwa  Nyakwigendera Musenyeri Ngabu, ashimangira urukundo n’umurava byamurangaga mu guharanira inyungu z’abakristu be n’amahoro mu karere kose ka Kivu.

Yagize ati “Musenyeri Faustin Ngabu yari umushumba w’umunyamahoro, wicisha bugufi kandi wizeraga Imana mu bihe byose. Yaharaniraga ukuri, yaharaniye ko amahoro ashinga imizi mu mitima y’abantu no mu muryango w’abanyekongo  n’Afrika y’Iburasirazuba. Twese tumwibuke nk’inararibonye y’ubwitange n’urukundo rudasanzwe,”.

Yakomeje agira ati “Uko Kiliziya ibabara igihe ibuze  umwe mu bashumba bayo, ni nako ishima Imana kuko iba yakiriye umugaragu wayo mwiza. Dusabe kugira ngo Umukiza amwakire mu bwami bwe, kandi akomeze guhumuriza umuryango wa Kiliziya ya Goma yasigiwe umurage mwiza wo gukomera mu kwizera no mu rukundo.”

Musenyeri Faustin Ngabu azibukwa  nk’umushumba, wakunze umurimo we n’abana b’Imana bamuganaga. Yabaye intangarugero mu gucengera ubutumwa bw’amahoro, mu guteza imbere ubumwe bw’abakristu, ndetse no mu guharanira imibereho myiza y’abaturage muri Goma n’inkengero zayo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose