Goma: Myr Willy Ngumbi yasabye za paruwasi gukaza ingamba zo kwirinda Ebola
Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu mujyi wa Goma, Diyosezi Gatolika ya Goma yasabye abakristu n’inzego zose zayo kubahiriza byimazeyo amabwiriza y’isuku n’ubwirinzi muri za Kiliziya, mu ngo z’abakristu no mu miryango y’abihayimana.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Gicurasi 2026, ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bwa Diyosezi, Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele, umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri DRC, yavuze ko Ebola ubu ifatwa nk’icyorezo gihangayikishije ubuzima rusange, bityo ko buri mukristu asabwa kugira uruhare mu gukumira ikwirakwira ryacyo.
Diyosezi yasabye abantu kwirinda gukorana mu buryo bwa hafi n’umuntu wese ugaragaza ibimenyetso bikekwa ko ari ibya Ebola, gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe wo kwica udukoko, ndetse no kwirinda gukora ku matembabuzi y’umubiri ashobora gutera ubwandu.
Abayobozi ba paruwasi n’abayobozi b’amatsinda ya Kiliziya kandi basabwe kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ibimenyetso bya Ebola kugira ngo inzego z’ubuzima zibishinzwe zibikurikirane hakiri kare.
Mu ngamba nshya zatangajwe, Diyosezi ya Goma yavuze ko gukaraba intoki mbere ya buri Gitambo cya Misa bibaye itegeko. Buri paruwasi yasabwe gushyiraho aho gukarabira intoki ku miryango ya za Kiliziya, harimo amazi arimo umuti wa chlorine n’isabune.
Iri tangazo rinanasaba ko, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, hagabanywa urujya n’uruza rw’abashyitsi basura amazu y’abihayimana n’indi miryango ya Kiliziya, mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo.
Diyosezi ya Goma yibukije abakristu ko kubahiriza izi ngamba ari uburyo bwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi, isaba buri wese kugira ubushishozi no gukorana n’inzego z’ubuzima mu gukumira Ebola
Mu minsi mike ishize kandi, u Rwanda na rwo rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira rya Ebola, rufunga by’agateganyo imipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku mipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma, ndetse na Rusizi I na Rusizi II ihuza Rusizi na Bukavu. Iyi mipaka yafunzwe kuva ku wa 17 Gicurasi 2026 mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Rwanda zasabye abaturage batuye hafi y’iyo mipaka gukaza ingamba z’isuku, kwirinda ingendo zitari ngombwa zambukiranya umupaka, kujya batanga amakuru ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso bikekwa ko ari ibya Ebola no gukomeza gukurikiza amabwiriza yo gukaraba intoki no kwirinda kwegerana n’abarwayi.
Kugeza ubu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kuboneka abarwayi barenga 500 bakekwaho kuba baranduye Ebola, muri bo abarenga 30 bamaze kwemezwa n’ibizamini bya laboratwari, naho abantu nibura 131 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Icyorezo cyibasiye cyane intara ya Ituri, cyane cyane mu duce twa Mongbwalu, Rwampara na Bunia, ariko hari n’abo cyamaze kugeraho mu mujyi wa Goma no mu gace ka Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru. Inzego mpuzamahanga zirimo OMS zatangaje ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse, kikaba cyaranageze mu bihugu bituranye nka Uganda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.