GS Burehe yizemo Bazivamo Christophe na Rucagu Boniface yatangiye imyiteguro ya Yubile y’Imyaka 100
Ishuri rya Groupe Scolaire Burehe (GS Burehe) riri mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ryatangiye imyiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 100 rimaze rishinzwe izizihiwa mu 2032. GS Burehe, rimwe mu mashuri atandatu ya paruwasi Gatolika ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba, ryatangiye mu 1932 ryitwa Ikibeho, ari ahantu higishirizwaga abantu mu buryo bworoheje. Uko imyaka yagiye ihita, iri shuri ryaje guhinduka ishuri ribanza, abanyeshuri bakiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.
Mu rwego rwo kwagura uburezi, hashyizweho amashami (satelite) y’iri shuri. Abanyeshuri barangizaga umwaka wa gatandatu bakomerezaga mu mashami arimo iry’i Gitare n’irya Rukozo, aho bigaga umwaka wa karindwi n’uwa munani. Icyo gihe ayo mashami yose yabarirwaga muri GS Burehe.
Ishami rya GS Gitare ryakoraga nka satelite ya Burehe, mu gihe irya GS Rukozo ryakiriye icyiciro cyo hejuru aricyo umwaka wa karindwi n'uwa munani. Uko imyaka yagiye ihita, ayo mashuri yaje kwigenga, buri rimwe rikora ku giti cyaryo, nubwo yose akomoka kuri GS Burehe. Ubu GS Burehe na GS Gitare biherereye mu Murenge wa Cyungo, mu gihe GS Rukozo iri mu Murenge wa Rukozo, Akarere ka Rulindo.
Padiri Theophile Harelimana, umuyobozi wa GS Burehe, avuga ko iri shuri ryagiye rikura rishingiye ku bufatanye bwa Leta na Kiliziya, cyane cyane mu gihe hashyirwagaho gahunda y’uburezi bw’ibanze.
Ashimangira ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye bwatumye ishuri riramba kandi rikomeza gutanga uburezi bufite ireme.
Mu myaka irenga 90 rimaze rikora, GS Burehe ryareze abantu benshi bagize uruhare rukomeye mu gihugu no muri Kiliziya. Mu bazwi bahize harimo Bazivamo Christophe, Boniface Rucagu ndetse na Padiri Senzoga Faustin.
Padiri Harelimana ati“Iri shuri ryareze abantu benshi kandi bakomeye. Turifuza gushyiraho ihuriro ry’abize i Burehe kuko ari benshi kandi bafite imbaraga. Iri shuri rirarera, kandi abarangizamo baba ari abantu b’abahanga.”
Mu gihe hatangiye imyiteguro ya yubile y’imyaka 100, ubuyobozi bw’ishuri burahamagarira abize kuri GS Burehe kugaruka bakarushyigikira.
Padiri Harelimana Theophile atanga ubutumwa bugizwe n’ingingo eshatu ku baharerewe mu myaka yatambutse: gukomeza kuba indashyikirwa aho bari hose bagahesha ishema ishuri ryabareze; kugaruka gusura ishuri no gutanga ubuhamya ku barumuna babo; ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ryaryo.
Ati: “Iyo abana babonye abahize bagarutse, bibatera imbaraga. Bashobora kuvuga bati ‘nanjye naba nka runaka, nawe yize aha’. Ibyo bibaha icyizere cyo kugera kure.”
Nzabarantumye Edouard, umurezi muri GS Burehe wahize kuva mu 1977, avuga ko imyiteguro yatangiye kare kugira ngo izabe inoze.Yagize ati “Twatangiye kwitegura yubile y’imyaka 100 hakiri kare. Mu myaka iri imbere tuzaba twarateguye neza, dushakisha abize hirya no hino kugira ngo tuzafatanye kwizihiza iyo yubile.”
Ashimangira ko yubile atari ukwishimira imyaka ishize gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kuzirikana ubumenyi n’indangagaciro byabereye benshi impamba y’ubuzima.
GS Burehe ni ishuri rifite abanyeshuri 1.624 biga mu byiciro bitatu: inshuke, abanza n’ayisumbuye mu byiciro byombi. Rifite abarezi 56 bigisha mu byumba 34 by’amashuri. Iri shuri ryashinzwe mu 1932, rikaba ari kimwe mu bigo bikuru bya Paruwasi ya Burehe. Ubuyobozi bwaryo bwatangiye gutekereza ku gutegura yubile y’imyaka 100 izizihizwa mu 2032, mu rwego rwo kuzirikana urugendo rw’imyaka igera ku kinyejana rumaze rutanga umusanzu mu burezi bw’igihugu.
Mu gihe hasigaye imyaka 6 ngo yuzuze ikinyejana, GS Burehe rihagaze ku murage w’amateka akomeye n’icyizere cy’ejo hazaza. Ubuyobozi bwarwo burahamagarira abize kuhagaruka, kurwubakira ku byo rwagezeho, no kurufasha gukomeza gutera imbere.
Yubile y’imyaka 100 izaba ari umwanya wo gushimira Imana, kuzirikana amateka, no gufata ingamba z’iterambere rirambye, kugira ngo iri shuri rikomeze kuba isoko y’ubumenyi n’uburere bufite ireme mu kinyejana cyaryo cya kabiri kigiye gutangira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.