Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Guhimbazanya Misa y’Amavuta n’abaseminari, ni icyizere cyo kudasaza k'ubusaseridoti-Myr Sinayobye

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, avuga ko ari amahirwe adasanzwe kwizihizanya umunsi mukuru w'Amavuta Matagatifu n'Abaseminari bakuru n'abato bo muri Diyosezi ya Cyangugu kuko bitanga ikizere cyo kudasaza k'Ubusaseridoti muri iyi diyosezi.

Guhimbazanya Misa y’Amavuta n’abaseminari, ni icyizere cyo kudasaza k'ubusaseridoti-Myr Sinayobye
Guhimbazanya Misa y’Amavuta n’abaseminari, ni icyizere cyo kudasaza k'ubusaseridoti-Myr Sinayobye

Ibi yabitangarije mu Gitambo cya Misa y'Amavuta Matagatifu cyaturiwe muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu, ku wa Gatatu Mutagatifu, tariki 27 Werurwe 2024.

Uretse Abihayimana n'Abakristu benshi baje kwifatanya n'umwepiskopi n'abasaserdoti babo kuri uyu munsi udasanzwe, iyi misa yanitabiriwe kandi n'abaseminari biganjemo abato bo mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys ya Cyangugu.

Mu ijambo rye, Myr Sinayobye, yavuze ko Umusaseridoti ari umuntu ufite impano yo kwitanga akanga gushaka, akanga kubyara kugira ngo yitangire abantu babashe kugira ik'ingenzi mu buzima, kugira ngo abantu bagire Imana.

Yagize ati "Umusaseridoti ni impano. Ndabivuga ndanguruye kugira ngo na bariya baseminari babimenye. Umusaseridoti witanga akanga gushaka, akanga kubyara kugira ngo yitangire abantu, kugira ngo abantu bagire ik'ingenzi mu buzima bwabo, bagire Imana. Rwose abasaseridoti mwabakomera mu mashyi, mwabakunda, mwabitaho, mwabagirira neza, ibyo mwabakorera byose ntago byashyikira impano Imana yabahaye yo kwitanga. Icyo twavuga gusa, twavuga ngo barakabaho, ikindi twakongeraho twavuga ngo barakagwira.”

Myr Sinayobye akomeza agira ati “Hanyuma rero twagize n'amahirwe yo guhimbaza uyu munsi udasanzwe turi kumwe n'abaseminari bakuru barimo n'abadiyakoni. Hari kandi na barumuna babo bo mu Isemimari ya Mutagatifu Aloys Cyangugu. Aba baseminari bato barimo bararerwa, kandi ishuri ryabo baryita pipinyeri y’Umuhamagaro. Turabifuriza rero ko iyo pipinyeri ikomeza kurumbuka. Hariya ni mu ruhongore tuhahoza ijisho buri munsi kugira ngo baduhe ikizere cyo kudasaza."

Mu kiganiro na Kinyamateka, Mgr Leon Paul Dieudonne Rwakabayiza, Umuyobozi wa Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys, avuga ko kuba abana bo muri seminari ya Mutagatifu Aloys Cyangugu baje kwizihiza umunsi mukuru w'amavuta matagatifu bari kumwe n'abasaredoti bakuru babo bituma umuhamagaro w'ubusaseridoti ukura muri aba bana.

Ati "Cyane cyane ku bintu nk'ibi biba byahuje abapadiri, noneho ubuhamya buhatangirwa, kwibutsa uko isakaramentu ry'ubusaseridoti ryaremwe, kuryizihiza abasaseridoti bunze ubumwe hamwe n'umwepiskopi mu misa y'Amavuta ni byiza cyane, bituma umwana abona ati' burya bya bintu bifite ishingiro, bifite n'ikerekezo. Umuhamagaro ntago ari ikintu kiza gutyo gusa, ni ikintu kiza buhoro buhoro bitewe n'ubuhamya bunyuranye bagenda bumva. Nkaba nizera rero ko kuba twabazanye, n'ikindi gihe cyose rero bishobotse abasaseridoti bateranye turabazana kugira ngo bagendere muri uwo murongo kugira ngo za ngemwe ziba muri pipinyeri zikaba zigenda zisukirwa hiyongereyeho n"ibyo tubaha."

Theophile Nisingizwe wiga mu mwaka wa gatandatu mu iseminari nto, ahamya ko ahamya ko nk'abaseminari ari imbuto ziri gutegurirwa muri pipinyeri zikavamo abasaseridoti n'abayobozi ba Kiliziya y'ejo.

Yagize ati "Ni koko abaseminari turi imbuto, turi gutegurirwa muri pipinyeri kuko ni twebwe tuzavamo abasaseridoti n'abandi bayobozi ba Kiliziya b'ejo. Ntago rero kuvuga ko turi muri pipinyeri cyangwa turi imbuto umuntu yaba yibeshye kuko nitwebwe kiliziya y'ejo iba ihanzeho amaso.”

Theophile Nisingizwe akomeza avuga ko nk'abaseminari kuba bahabwa umwanya nk'uyu wo kwicarana n'abaseridoti bakuru babo basubira mu masezerano y’ubusaseridoti bari kumwe, ngo bibatera imbaraga zibongerera ikinyotera kibazamuramo urukundo rw'umuhamgaro w'ubusaridoti bakurikiye

Abaseminari bari bitabiriye Igitambo cya Misa y'Amavuta Matagatifu barimo 303 biga mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys Cyangugu.

Myr Sinayobye yahaye umugisha amavuta
Myr Sinayobye yahaye umugisha amavuta
Abasaserdoti ba Cyangugu n'Umwepiskopi wa Cyangungu
Abasaserdoti ba Cyangugu n'Umwepiskopi wa Cyangungu
Abaseminari bato muri Diyosezi ya Cyangugu
Abaseminari bato muri Diyosezi ya Cyangugu
Abihayimana bitabiriye Misa y'amavuta muri Katederali ya Cyangugu
Abihayimana bitabiriye Misa y'amavuta muri Katederali ya Cyangugu
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose