Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Guhurirana kw’Igisibo na Ramadhan bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro?

Mu gihe Abakirisitu Gatolika bari mu Gisibo gitegura Pasika, Abayisilamu na bo bari mu gisibo cya Ramadhan kibategurira Eid al-Fitr. Vatikani yagaragaje ko uku guhurirana kw’Igisibo na Ramadhana bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro ariko bigashoboka, igihe abemera Imana bemeye guhinduka mbere yo gushaka guhindura abandi.

Guhurirana kw’Igisibo na Ramadhan bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro?
Guhurirana kw’Igisibo na Ramadhan bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro?

Ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini (Dicastery for Interreligious Dialogue) byatangaje ubutumwa bushishikariza abayoboke b’aya madini yombi guhindura imitima yabo, kugira ngo bibere isi isoko y’amahoro mashya.

Ubu butumwa bwashyizweho umukono na Karidinali George Jacob Koovakad, Umuyobozi w’iyo Dicasteri, na Musenyeri Indunil J.K. Kodithuwakku, busaba ko iki gihe cyihariye cy’amasengesho n’igisibo cyaba imbarutso y’isi nshya, aho intwaro z’intambara zisimburwa n’ubutwari bwo kubaka amahoro.

Mu butumwa bwabo, basobanuye ko amahoro nyakuri atangirira mu kwambura intwaro umutima, ubwenge n’imibereho. Ibi bisobanura kureka inzika, urwango n’imyumvire ishobora guteza amakimbirane, ahubwo hagatoranywa inzira y’ibiganiro, ubutabera n’imbabazi.

Bavuga ko mu isi yuzuyemo amakuru menshi, ibitekerezo bihabanye n’igitutu cy’ubuzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu ashobora kugwa mu kwiheba cyangwa mu kurarikira urugomo. Ariko bemeranya ko abakirisitu n’abayisilamu bahamagarirwa gutekereza no gufungura inzira nshya z’ubuzima, banyuze mu masengesho, igisibo gitunganya umutima n’ibikorwa bifatika by’urukundo.

Ubu butumwa buhuje n’icyerekezo cy’ubuyobozi bwa Papa Leo XIV, ukomeje gushimangira ko amahoro atubakwa n’intwaro ahubwo yubakwa n’umutima witeguye ibiganiro n’ubwiyunge. Papa akunze kugaragaza ko amadini agomba kuba umusingi w’ubwiyunge no gufasha isi kuva mu makimbirane ayugarije.

Mu nyigisho ze, yibutsa ko abakirisitu bagomba kuba abubatsi b’amahoro, kandi ko ibiganiro hagati y’amadini ari ingenzi mu gukomeza gusigasira icyubahiro cya muntu n’ubwisanzure bwe.

Ubutumwa bwa Dicasteri bushimangira ko abakirisitu n’abayisilamu bahujwe n’inshingano yo kugarura amahoro mu isi yacitsemo ibice. Nubwo bafite imigenzo n’imyemerere itandukanye, bahurira ku ndangagaciro zo gusenga, kwiyima no gufasha abababaye.

Banasaba ko igihe cya Ramadhan n’Igisibo cyaba igihe cyo gusangira icyizere no gukomeza kubaka umubano ushingiye ku kubahana no ku bufatanye.

Mu gusoza ubutumwa, abayobozi ba Dicasteri bagaragaza icyizere ko iki gihe gihuriranye cy’igisibo mu madini yombi kizaba imbarutso y’isi nshya, aho intwaro z’intambara zizasimburwa n’ubutwari bwo guhitamo amahoro.

Nkuko bikunze gutangazwa na Papa Leo XIV, iyo umutima wambuwe intwaro, isi irushaho kwegera amahoro. Iyo amasengesho n’ibikorwa by’urukundo bihurijwe hamwe, urwango rusimburwa n’ubwiyunge. Bityo, iki gihe cyihariye gishobora kuba intangiriro y’isi nshya, aho ubutwari bwo guhitamo amahoro busimbura imbaraga z’intambara.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose