Guinea-Bissau: Diyosezi Gatolika ya Bafatá yahumurije abagizweho ingaruka n’inkongi yahitanye umuntu umwe, igakomeretsa 163
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Bafatá muri Guinea Bissau, Myr Víctor Luís Quematcha, yatangaje ko yifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye umujyi wa Bafatá ku wa 13 Gashyantare, abizeza ko Kiliziya ibari hafi mu buryo bwa roho n’ubundi buryo bwose busaba ubufasha muri ibi bihe bikomeye.
Mu ruzinduko yagiriye ku Bitaro Bikuru bya Bafatá ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare, aho abarenga 160 bakomeretse bari kuvurirwa, Myr Quematcha yagize ati “Twaje kwifatanya n’iyi miryango mu kababaro kayo, ariko tunabazaniye ubutumwa bw’icyizere. Kiliziya ntiyari kubura kuba hafi y’abahuye n’iki cyago muri iki gihe cy’akababaro.”
Yasobanuye ko kuba Kiliziya iri kumwe n’abababaye ari “ikimenyetso gifatika cy’ubumwe n’abari mu mibabaro,” ashimangira ko ubutumwa bw’iyogezabutumwa bugomba guherekeza abantu cyane cyane mu bihe by’amakuba.
Aherekejwe n’igisonga ke , Myr Quematcha yanyuze mu byumba by’abarwayi, asabira abakomeretse ndetse abaha ubutumwa bubahumuriza, mu gihe ibitaro byari bikiri mu mwuka w’agahinda n’ihungabana byatewe n’iyo nkongi.
Uyu Mwepiskopi, yashimiye by’umwihariko abaganga n’abaforomo bari gukora ubutaruhuka batabara ubuzima bw’abarwayi benshi bafite ibikomere by’ubushye ku nzego zitandukanye.
Umuyobozi w’ibitaro, N’dafa Binalú, yatangaje ko uruzinduko rwa Musenyeri rwashimangiye ubufatanye buri hagati ya Diyosezi n’ibitaro muri iki gihe kiri kotswa igitutu n’umubare munini w’abarwayi. Yavuze ko hashyizweho andi matsinda y’abaganga ndetse serivisi zikongera gutegurwa bushya kugira ngo bashobore kwita ku bantu barenga 163 bagizweho ingaruka n’iyo nkongi.
Amakuru aturuka aho byabereye agaragaza ko iyo nkongi yadutse mu gace ka Neighborhood 4, nyuma y’uko ikigega cyabikwagamo lisansi gifashwe n’inkongi mu gace gatuwemo. Abaturage bagerageje kuzimya umuriro bakoresheje amazi n’umucanga mbere y’uko ubutabazi bugera aho byabereye, ariko umuriro ukwirakwira vuba.
Inzego zibishinzwe zemeje ko umuntu umwe yahitanywe n’iyo nkongi, mu gihe abarenga 163 bakomeretse.
Diyosezi Gatolika ya Bafatá, ibinyujije mu ishami ryayo rya Caritas, yatangaje ko izakomeza gufasha abahuye n’iki cyago n’imiryango yabo, binyuze mu gukusanya no gutanga inkunga zitandukanye zigamije kugabanya ubukana bw’ingaruka zatewe n’iyo nkongi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.