Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Guinée Équatoriale: Papa Leo XIV yahamagariye isi guhagarika intambara zishingiye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro

Mu ijambo rye rya mbere mu ruhame mu ruzinduko arimo kugirira muri Guinée Équatoriale, Papa Leo XIV yahamagariye abayobozi b’iki gihugu, imiryango itegamiye kuri Leta n’abagize umuryango mpuzamahanga, gushyira imbere ubutabera, kubaha agaciro ka muntu no guteza imbere iterambere rigamije inyungu rusange aho kuba inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Guinée Équatoriale: Papa Leo XIV yahamagariye isi guhagarika intambara zishingiye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro
Guinée Équatoriale: Papa Leo XIV yahamagariye isi guhagarika intambara zishingiye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro

Iri jambo ryatangiwe i Malabo, umurwa mukuru w’iki gihugu, imbere y’abayobozi ba politiki, sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu byabo. Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ni we wabanje kwakira Papa mbere y’uko afata ijambo.

Papa Leo XIV yibukije amagambo ya Papa Yohani Pawulo II yavuze mu 1982 ko Umukuru w’Igihugu ari “ikimenyetso gikuru cy’aho ibyifuzo by’abaturage bihurira hagamijwe kubaka sosiyete ishingiye ku bwisanzure nyakuri, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.”

Yagaragaje ko ayo magambo agifite agaciro n’ubu, anibutsa abayobozi bose ko bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Papa Leo XIV yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ukwemera kw’abakristu no guhumuriza abaturage bari mu bihe by’impinduka zikomeye.

Yifashishije amagambo yo mu nyandiko ya Kiliziya Gaudium et Spes, agaragaza ko ibyishimo n’ibyago by’abantu bose ari na byo abakristu bagomba gusangira.

Yifashishije inyigisho za Mutagatifu Augustin, Papa yasobanuye itandukaniro riri hagati y’“umujyi w’Imana” ushingiye ku rukundo nyakuri, n’“umujyi w’abantu” urangwa n’ubwikunde n’inyota y’ubutegetsi.

Yasabye buri wese, cyane cyane abayobozi, kwisuzuma no kureba umujyi bashaka gukorera.

Agaruka ku mushinga w’iyubakwa ry’umurwa mukuru mushya witwa “Ciudad de la Paz” (Umujyi w’Amahoro), Papa yavuze ko izina ryawo rikwiye kuba isomo ryo gutekereza ku ndangagaciro zigomba kuranga politiki.

Yibukije ko iterambere ridakwiye gushingira ku bukire butubahirije ubutabera cyangwa inyota y’ubutegetsi, ahubwo rigomba guharanira icyiza kirambye ku baturage bose.

Yibukije ko iterambere ridakwiye gushingira ku bukire butubahirije ubutabera cyangwa inyota y’ubutegetsi, ahubwo rigomba guharanira icyiza kirambye ku baturage bose.

Papa Leo XIV yanagaragaje ko guheza bamwe mu iterambere ari imwe mu sura nshya z’akarengane mu isi y’iki gihe. Yagaragaje icyuho gikomeje kwiyongera hagati y’abakire bake n’abaturage benshi, aho usanga bamwe badafite ibyangombwa by’ibanze nk’ubutaka, ibiribwa, aho kuba n’akazi keza, mu gihe hari iterambere rikomeye mu ikoranabuhanga.

Yasabye abayobozi gukuraho inzitizi zibuza iterambere rirambye, rishingiye ku bufatanye no kugabana umutungo ku buryo bungana.Asubiramo amagambo ya Papa Fransisiko, Papa Leo XIV yavuze ko “hagomba kuvugwa oya ku bukungu bw’ivangura n’ubusumbane, kuko ubwo bukungu bwica.”

Yagaragaje kandi ko intambara nyinshi z’iki gihe zifitanye isano no gushaka kugenzura umutungo kamere nka peteroli n’amabuye y’agaciro, hatitawe ku mategeko mpuzamahanga cyangwa uburenganzira bw’abaturage.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yagaragaje ko Guinée Équatoriale ari igihugu gifite urubyiruko rwinshi, rushobora kubaka ejo hazaza heza rushingiye ku bwisanzure n’inshingano.Yasabye abayobozi gushyigikira politiki igamije inyungu rusange no gutinyuka gutekereza ibishya, ndetse no gushora imbaraga mu burezi buha urubyiruko umwanya n’icyizere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose