“Gusimbura Padiri Valens muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ntabwo byoroshye, gusa ngomba gushakisha igishya mpanga,” Padiri Rutakisha
Padiri Jean Paul Rutakisha wahoze ayobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yarahawe ubutumwa bushya bwo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko gusimbura Padiri Valens Niragire muri izi nshingano bitoroshye, bitewe n’ibikorwa bitandukanye yari amaze kugeraho.
Padiri Rutakisha mu kiganiro na Kinyamateka nyuma yuko atorewe ubutumwa bushya yavuze ko kimwe mu bimushishikaje cyane muri ubu butumwa ari ugukomeza ibyo Padiri Valens Niragire yari amaze kugeraho, ariko na we akazongeraho ibishya.
Ati “Gusimbura Padiri Valens muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya y’u Rwanda navuga ko bitoroshye, impamvu ni uko aho yayisanze naho yari ayigejeje ngomba gukora ku buryo bidasubira inyuma, uwo ni umukoro utoroshye ariko na none nk’umuntu uzanyemo amaraso mashya ngomba nanjye gushakisha igishya mpanga, ntabwo norohewe.”
Yakomeje ati “Gushakisha rero igishya mpanga kandi ibyinshi yarabikoze ni umukoro nanjye utanyoroheye, ariko na none nk’umusaserdoti ubimazemo imyaka myinshi navuga ko aho tugana ndahabona ntabwo mfite impungenge z’uko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itazakomeza gutera intambwe.”
Padiri Rutakisha yavuze ko azakomereza aho Padiri Valens Niragire yari agejeje Komisiyo, cyane cyane ko hari amahirwe mashya yabonetse ashobora gufasha mu guteza imbere ibikorwa byayo.
Muri ayo mahirwe harimo icyangombwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabonye mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere [RGB], kiyemerera gukora nk’umuryango utari uwa Leta.
Ati “Kuba rero twarujuje amategeko bakabona ko dukwiye icyangombwa biduha imbaraga mu buryo bubiri, icya mbere ubu mu gihugu turizewe ndetse bikaduha n’uburyo bushya bwo kuba twakora n’imishinga igaterwa inkunga n’imiryango yindi mpuzamahanga n’ibindi bihugu byo hanze y’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko aka karere k’ibiyaga bigari gakunze guhura n’ibibazo byinshi, ariko kandi kakaba ari akarere isi n’ibihugu byinshi bihanze amaso mu bijyanye no kuva muri ubwo buzima.
Ati “Ibi nabyo biri mu bimpa icyizere mbona nzaheraho ncumbukura ikivi Padiri Valens yari asize, ndashaka kuvuga gukoresha icyo cyangombwa tubonye giha Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ububasha nka buriya bwo kwizerwa mu gihugu nkakibyaza umusaruro mu rwego rw’igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga.”
Yongeyeho ati “Padiri Valens asize yubatse umuryango wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya y’u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko dushyize hamwe, ziriya mbaraga rero ntabwo twazipfusha ubusa nzaziheraho kandi tuziko abajya inama Imana ibasanga.”
Padiri Rutakisha avuga ko nubwo asanze byinshi byarakozwe n’uwo asimbuye, nk’amaraso mashya agomba gushakisha ibishya byo kongeraho, kugira ngo Komisiyo ikomeze gutera imbere.
Yatangarije Kinyamateka ko yamenye ko yahawe ubu butumwa bushya tariki ya 1 Nyakanga 2026, avuga ko byamutunguye cyane.
Ati “Ubutumwa bushya nabwakiriye neza ariko bwarantunguye kuko tariki ya 01 Nyakanga 2026 nibwo Umwepiskopi wanjye yambwiye ko Inama y’Abepiskopi yamusabye umusaserdoti wayobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’igihugu kandi bakifuza ko uwo musaserdoti aba njyewe, mu gihe rero nari muri Yubile kuko njye ndi muri Yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti ntungurwa n’uko ngiye gutangira ubutumwa bushya nk’umusore ariko n’ubundi mbyakira neza kuko iyi Komisiyo nyimazemo imyaka myinshi.”
Yakomeje ati “N’ubwo nari maze imyaka 6 nyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo siyo gusa navuga kuko muri rusange nari nsanzwe ndi umwe mu bakurikirana ubutumwa bw’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi kuva 2003 ni ukuvuga ko maze imyaka 23, ibyo rero byatumye ntagira igihugunga kuko n’ubundi nakurikiranaga ibikorwa byayo nk’umwe mu bayigize.”
Padiri Rutakisha kandi yavuze ko kuba asanzwe azi neza ubutumwa bw’Ubutabera n’Amahoro ndetse akaba amaze imyaka myinshi abukoramo, bizamufasha gutangira inshingano nshya neza.
Yavuze kandi ko kuba asimbuye Padiri Valens Niragire ari umuntu basanzwe baziranye kandi bakoranye muri ubwo butumwa imyaka myinshi, kikaba ari ikindi kintu kimufasha kumva neza aho Komisiyo igeze n’ibikorwa byayo.
Ati “Twaragenderanaga, ndibuka ko no mu rugendo shuri rwa mbere twakoze ari we wari umuyobozi i Cyangugu atwakira, tumaranye rero imyaka myinshi muri urwo rugendo no mu karere k’ibiyaga bigari tumaze iminsi dukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe ko aka karere kagira amahoro, ko twarenga ibidutandukanya n’intambara z’uruduca zihora muri aka karere tugashakira hamwe amahoro.”
Padiri Rutakisha Jean Paul kandi yashimiye abantu bose bakoranye mu gihe yari ayoboye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo, by’umwihariko Abepiskopi bamuhaye ubu butumwa n’abapadiri n’abakristu bakoranye.
Ati “Ndashimira mpereye kuri Musenyeri Alex Habiyambere kuko niwe wampaye ubu butumwa bwa mbere muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro nk’umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi muri 2003, nkimara imyaka ibiri gusa mpawe ubusaserdoti, aho noneho ninjiriye mu buyobozi Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yampaye ubutumwa bwo kuyobora Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo, abapadiri twafatanyije muma Paruwasi yose uko ari 31, n’abakristu kuko ari bo bafatanyabikorwa ba mbere n’abakozi twakoranye.”
Padiri Rutakisha yavuze ko yishimiye kandi kuza gukorana n’abari ku rwego rw’igihugu, aho azakomeza ubutumwa bwa Kiliziya bwo kubaka Ingoma y’Imana, Ingoma y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Padiri Rutakisha kuba yarahawe ubutumwa bwo kuba Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, akaba aje asanga umusingi ukomeye wubatswe na Padiri Valens Niragire, ubumenyi n’uburambe afite muri ubu butumwa bizamufasha kuwukomeza, kongeraho ibishya no gukoresha amahirwe mashya Komisiyo ifite, kugira ngo ubutumwa bwo kwimakaza ubutabera n’amahoro burusheho gutanga umusaruro mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.