“Gusubira mu ijuru kwa Yezu Kristu kutwerekeza ku Mana, kukubaka ubumwe n’amahoro” Papa Leo XIV”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yavuze ko Umunsi Mukuru w’Isubira mu ijuru rya Yezu Kristu wibutsa abakristu ko Kristu adahamagara abantu kujya kure y’ubuzima bw’Isi, ahubwo abazamurira mu bumwe busesuye na Data ndetse no mu mahoro n’ubuvandimwe.
Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu guhimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo yayoboraga isengesho rya Regina Caeli ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican, imbere y’abakirisitu bagera ku bihumbi 20.
Papa Leo XIV yavuze ko nubwo gusubira mu ijuru kwa Yezu gushobora gutuma bamwe batekereza ko ari inkuru ya kera cyangwa ikintu cya kure, mu by’ukuri bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’iki gihe.
Yagize ati “Dufatanyije na Yezu nk’ingingo zigize umubiri umwe ufite umutwe umwe. Ni we utujyana kandi akadukururira mu bumwe busesuye n’Imana Data.”
Papa yasobanuye ko ubuzima bwa Kristu bwose bwari urugendo rwo kuzamuka, aho binyuze mu bumuntu bwe yahobeye Isi yose kugira ngo ayicungure kandi ayizamure ayikure mu cyaha no mu mwijima.
Ati “Kristu yazanye urumuri, imbabazi n’icyizere ahari umwijima, akarengane no kwiheba.”
Papa Leo XIV kandi yavuze ko gusubira mu ijuru kwa Yezu Kristu ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye hagati y’Imana n’abantu, kuko gukomeza gukururira abakristu ku Mana no kubafasha guhindura imibereho yabo bakayihuza n’umutima w’Imana.
Yagize ati “Iri subira mu ijuru ritwereka inzira yo guhindura imitekerereze yacu, uburyo twiyumva n’imibereho yacu kugira ngo birusheho kujyana n’umutima w’Imana.”
Papa Leo XIV yavuze ko abakristu bashobora kurebera urugero kuri Bikira Mariya no ku batagatifu, cyane cyane abo yise abatagatifu b’aho dutuye, ari bo bantu basanzwe babaho mu buzima bwa buri munsi ariko bakihatira kubaho neza bakurikije Ivanjili.
Yibukije amagambo yakundaga kuvugwa na Papa Francis, wavugaga ko ubutagatifu buboneka no mu babyeyi, abasaza n’abakecuru ndetse n’abandi bantu basanzwe babana n’abaturanyi babo mu rukundo no mu kuri.
Ati “Dufashijwe n’amasengesho n’inkunga bya bagenzi bacu, natwe dushobora kwiga kuzamuka tugana ku Mana umunsi ku wundi.”
Papa Leo XIV yasoje ashimangira ko ubuzima bw’Imana abakristu bahabwa muri Batisimu bukomeza kubakura mu by’isi bibabuza amahoro, bukabageza ku bumwe n’amahoro nyakuri.
Ati “Ubuzima bw’Imana twakiriye muri Batisimu bukomeza kutugeza ku Mana no gukwirakwiza imbuto z’agaciro z’ubumwe n’amahoro mu Isi.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.