“Gutera Imana umugongo ni inzira iganisha abayikurikiye mu rwobo” Musenyeri Vincent Harolimana
Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yavuze ko gutera Imana umugongo no gusuzugura amategeko yayo ari inzira ishora abantu mu rupfu rw’iteka.
Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, byahujwe n’umunsi mukuru wa Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.
Ni mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko, bakikijwe n’abapadiri benshi bo muri iyi Diyosezi n’abandi baturutse hirya no hino bifatanyije nabo.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Harolimana yabanje kwifuriza abakirisitu umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima ndetse na Yubile y’iyi Ngoro.
Ati “Kuri uyu wa 13 Gicurasi twifatanyije n’Isi yose kwizihiza Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima. By’umwihariko mwese ndabaramukije mbifuriza umunsi mwiza w’Umubyeyi Bikira Mariya na Yubile nziza y’imyaka 25 y’Ingoro ye hano mu Ruhengeri.”
Yavuze ko kuva umuntu yatandukana n’Imana, isi yatangiye kurangwa n’urwikekwe, inabi n’amacakubiri.
Ati “Gutera Imana umugongo no gusuzugura ibyayo ni inzira iganisha abayikurikiye mu rwobo. Muntu waremanywe ubwiza akaba agenewe kugendana n’Imana, amaze gutera Imana umugongo no kwanga kumvira ugushaka kwayo, turamubona yahindanye, afite icyimwaro, agenda yububa.”
Yakomeje agaragaza ko icyaha kitagize ingaruka ku muntu ku giti cye gusa, ahubwo cyangije n’imibanire y’abantu ndetse n’ibiremwa muri rusange.
Ati “Ntabwo icyo cyaha cyagize ingaruka kuri muntu gusa, cyagize ingaruka ku mibanire y’abantu, urwikekwe n’inabi birakurikiraho. No mu byaremwe, ibyari byoroshye birakomera, ibyari bikwiye guhuza abantu bikabatandukanya.”
Musenyeri Harolimana yavuze ko kandi kubaha Imana no kumvira ugushaka kwayo ari byo soko y’amahoro n’imigisha.
Ati “Uwubaha Imana kandi akubaha ugushaka kwayo aba umuyoboro w’imigisha y’Imana.”
Yongeyeho ko Bikira Mariya yabaye urugero rwiza rw’ukumvira Imana kugeza ku musaraba, bityo akaba yarabereye abantu inzira yo gusubira ku Mana.
Ibi birori ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, byahujwe n’umunsi mukuru wa Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, byitabiriwe n’imbaga y’abakiristu batandukanye baturutse hirya no hino muri iyi Diyosezi n’inshuti zayo, Abihayimana, abo mu nzego bwite za leta n’abandi.
Ni mu gihe kandi iyi Ngoro yahawe umugisha tariki ya 11 Gashyantare 2001 na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri icyo gihe, ari nawe wagize uruhare rukomeye kugira ngo yubakwe.
Mu kwizihiza Yubile y'imyaka 25 ishize iyi Ngoro ihawe umugisha, himitswe ishusho ya Bikira Mariya nk'ikimenyetso cya Yubile.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.