Guverineri Ntibitura yifatanyije na Diyosezi ya Cyangugu mu gutangiza Ingoro y’Ubwiyunge igamije kubungabunga umurage wa Padiri Ubald
Kuri uyu wa 7 Mutarama 2026, ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya Gatanu Padiri Ubald Rugirangoga. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwari buhagarariwe na Guverineri wayo Hon. Ntibitura Jean Bosco.
Muri uwo muhango, Guverineriw'intara y'uburengerazuba afatanyije na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge, mu rwego rwo gusigasira umurage n’ubutumwa Padiri Ubald yasigiye Kiliziya n’igihugu ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro.
Mu butumwa bwe, Guverineri Hon. Ntibitura Jean Bosco yashimye byimazeyo uruhare Padiri Ubald Rugirangoga yagize mu mateka meza igihugu kimaze kugeraho, by’umwihariko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ati “Padiri Ubald Rugirangoga, tumwibukira ku bintu byinshi byiza yakoze ariko mu kwemera kwacu nk’abakristu bizera, buriya yatabarukiye igihe Imana yari yaramugeneye kandi yamutuje aheza. Ibyo yagombaga gukora yarabikoze n’ubwo ku bw’intege nke zacu za muntu tubona ko yatashye atagomba kuko hari byinshi yari kuba agikora na magingo aya mu rugendo rwo kubaka amahoro yari yaratangiye.”
Yakomeje agaragaza ko Padiri Ubald atari umwigisha w’ijambo ry’Imana mu magambo gusa, ahubwo ko yabigaragaje no mu bikorwa bifatika byagize ingaruka nziza ku muryango nyarwanda.
Ati “Padiri Ubald yabaye umuvugabutumwa wigishije ijambo ry’Imana akoresheje ijambo ariko abigaragaza no mu bikorwa. Twe nk’ubuyobozi tumufata nk’uwari umuvugabutumwa nyawe akaba yari n’umuyobozi nyawe kubera ibikorwa byiza yakoze mu muryango nyarwanda.”
Guverineri Ntibitura yanibukije ko ibikorwa Padiri Ubald yakoze byamuhesheje icyubahiro kidasanzwe mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, by’umwihariko muri Paruwasi ya Mushaka.
yakomeje agira ati “Twibuka ko mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yareze imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibe igera mu yindi paruwasi.”
Yagarutse ku mateka akomeye igihugu cyanyuzemo, agaragaza ubutwari Padiri Ubald yagize bwo kudaheranwa n’agahinda, ahubwo agahitamo inzira y’imbabazi no gukorera abandi.
“Nk’uko tubizi, igihugu cyacu cyahuye n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko uko kigenda kiyubaka ubu kimaze kugira amateka agenda aba meza. Padiri Ubald Rugirangoga yari umwe mu bagizweho ingaruka mbi n’ayo mateka aho yabuze se umubyara akiri muto bikamuviramo kuba impunzi, akaza no kubura nyina umubyara muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubu butwari bwe bwagaragaye cyane mu kudaheranwa n’ayo mateka mabi arenga amarangamutima yo guherana n’agahinda ahubwo arangwa no kubabarira no guhangayikira abandi.”
Guverineri Ntibitura yashimangiye ko Padiri Ubald yagize uruhare rugaragara mu mateka meza y’igihugu binyuze mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge byatangiriye muri Paruwasi ya Mushaka bigakwira igihugu n’amahanga.
Ati “Mu mateka meza y’igihugu kimaze kugeraho, mu kigereranyo gishimishije cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, dushimira uruhare Padiri Ubald Rugirangoga yayagizemo duhereye muri Paruwasi ya Mushaka aho yatangirije ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, kandi akiyemeza kuzenguruka igihugu cyose ndetse n’amahanga ahuza abantu banyuranye, bamwe abigisha gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze ari nako abandi abashishikariza kuzitanga.”
Yongeye kugaragaza ko ubutumwa Padiri Ubald yigishije yabushyize mu bikorwa ku buryo budasanzwe, atanga urugero rukomeye rw’imbabazi nyazo.
Ati “Kuba gahunda yo kwiyunga no kubabarira atarabivuze mu magambo gusa, akabigaragariza no mu bikorwa, aho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yarihiye amashuri abana b’uwamwiciye nyina muri Jenoside, bigaragaza ko yari afite imyumvire ihanitse washakira mu mayobera kuko iki si igikorwa cyakorwa na benshi kuri iyi si. Tumufata nk’intangarugero, uwo twita mu ndimi z’amahanga role model mu gutanga imbabazi no kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge, akaba yarabereye Abanyarwanda urugero rwiza.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Guverineri Hon. Ntibitura Jean Bosco yasabye ko ibikorwa Padiri Ubald yakoze bitazibagirana, ahubwo bikazahora bibera Abanyarwanda isomo ry’ubumuntu n’urukundo.
“Ibikorwa bye by’urukundo, impuhwe no kubabarira ntibikwiye kwibagirana. Bikwiye kubera twe abayobozi n’abihayimana, abakristu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange urugero rw’ubumuntu, urukundo, gusaba no gutanga imbabazi ariko no kudaheranwa.”
Yagaragaje ko gushyira ibuye ry’ifatizo ry’Ingoro y’Ubwiyunge ari ikimenyetso cyo gukomeza inzira Padiri Ubald yatangije.
Ati “Twashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge, ni ikimenyetso ko tutazibagirwa inzira y’ubwiyunge Padiri Ubald Rugirangoga yatangije, tukaba tugomba kuyikomeza tuzirikana ibikorwa byose yagiye akora muri urwo rugendo.”
Yasoje ahumuriza umuryango wa Padiri Ubald n’abamukundaga, anahamya icyizere cy’ubuzima bw’iteka.Ati “Nongera kubihanganisha ariko mu kwizera kwa muntu twizeye ko yageze mu ijuru kandi yararikoreye mu bikorwa byose yakoze, ntabwo nshidikanya ko aririmo. Reka rero nongere kwifuriza Padiri Ubald Rugirangoga kuruhukira mu mahoro kandi ibyiza yakoze abantu twese tuzahora tubimwibukiraho.
Nyuma yo gushyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ingoro y'ubwiyunge ku Gasozi k'ibanga ry'amahoro , hanatewe igiti cy'amahoro n'Ubwiyunge, kugirango uko gitohagira, kizasagambe cyere imbuto nyinshi z'amahoro
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.