Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hasigaye iminsi 25: U Rwanda rugiye kwakira abakora mu itangazamakuru n'itumanaho Gatolika 261 baturutse ku migabane itanu y'isi

Hasigaye iminsi 25 gusa u Rwanda rukakira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS (SIGNIS World Congress 2026), izabera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026. Iyi kongere yitezweho kuzandika amateka mashya kuko ari ubwa mbere ku mugabane wa Afurika iyi nama mpuzamahanga ihuza abakora mu itumanaho n'itangazamakuru Gatolika izaba ibereye kuri uyu mugabane.

Hasigaye iminsi 25: U Rwanda rugiye kwakira abakora mu itangazamakuru n'itumanaho Gatolika 261 baturutse ku migabane itanu y'isi
Hasigaye iminsi 25: U Rwanda rugiye kwakira abakora mu itangazamakuru n'itumanaho Gatolika 261 baturutse ku migabane itanu y'isi

Komite ishinzwe gutegura iyi kongere ku bufatanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaze gutangaza urutonde ntakuka rw'abamaze kwiyandikisha, rugaragaza ko kugeza ubu abantu 261 baturutse mu bihugu 34 byo ku migabane itanu y'isi ari bo bazitabira iyi nama.

Imibare yatangajwe igaragaza ko Afurika ari yo iza ku isonga mu mubare w'abazitabira, aho izahagararirwa n'abantu 192, ikurikirwa na Aziya izaba ifite 32, u Burayi bukazaba bufite 19, Amerika ikazana 17, mu gihe Oseyaniya izahagararirwa n'umuntu umwe.

Mu bihugu byamaze kwemeza abazabihagararira, Nigeria ni yo iza imbere n'abazitabira 37, igakurikirwa na Kenya ifite 30, Tanzania ikaza ku mwanya wa gatatu n'abazitabira 25. Ibindi bihugu bifite umubare munini ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (12), Cameroun (12), u Buhinde (11), u Rwanda (8), Côte d'Ivoire (8), Sudani y'Epfo (8), Koreya y'Epfo (8), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (8), Zimbabwe (7), Ghana (6), Uganda (6) n'u Butaliyani (6).

Hari kandi ibihugu bifite abazitabira bari hagati ya babiri na batanu, birimo Burkina Faso (5), u Burundi (4), u Budage (3), Zambiya (3), Canada (2), Mexique (2), Croatia (2), Repubulika ya Tchèque (2), Romania (2), Mozambique (2) na Togo (2).

Ibindi bihugu bizahagararirwa n'umuntu umwe ni Angola, Afurika y'Epfo, Repubulika ya Centrafrique, Ethiopia, Senegal, Brésil, Thailande, Malaysia, Sri Lanka, Timor-Leste, Pakistan, u Burusiya, Slovenia, Ubusuwisi, Ireland na Fiji.

Uretse gukusanya abantu baturutse mu bihugu byinshi, iyi kongere izarangwa n'ubwitabire bw'abantu bo mu nzego zitandukanye za Kiliziya Gatolika. Imibare yatangajwe igaragaza ko mu bantu 261 bazitabira, harateganywamo Abakaridinali 2, Abepiskopi 4, Abapadiri 86, Ababikira 63, ndetse n'Abalayiki 106, ari na bo bagize umubare munini w'abazitabira.

Iyi mibare igaragaza ko kongere izahuza inzego zose zifite uruhare mu butumwa bw'itangazamakuru n'itumanaho muri Kiliziya, kuva ku bayobozi bakuru ba Kiliziya kugeza ku bakora ubutumwa bwa buri munsi mu nzego zitandukanye.

SIGNIS World Congress 2026 izahuza abanyamuryango ba SIGNIS bo hirya no hino ku isi, barimo abanyamakuru Gatolika, abashinzwe itumanaho muri za Diyosezi no mu miryango y'abihayimana, abakora kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n'imbuga za intereneti bya Kiliziya Gatolika, abatunganya filime n'amashusho, abashakashatsi n'abarimu bigisha itangazabumenyi n'itumanaho muri za Kaminuza n'amashuri makuru Gatolika, abayobozi ba Kiliziya barimo Abepiskopi n'abahagarariye Vatikani, ndetse n'urubyiruko n'abanyeshuri biga cyangwa bakora ibijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho.

Biteganyijwe ko iyi kongere izibanda ku kungurana ibitekerezo ku ruhare rw'itangazamakuru n'itumanaho mu iyogezabutumwa, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, ubunyamwuga mu itangazamakuru Gatolika, n'uburyo itumanaho ryafasha Kiliziya gukomeza kugeza Inkuru Nziza ku bantu muri iki gihe k’isi y’ikoranabuhanga.

Kwakira iyi nama i Kigali bifatwa nk'icyizere gikomeye Kiliziya Gatolika ku isi yagiriye u Rwanda ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ikaba izakira bwa mbere mu mateka inama nk'iyi ihuza abakora mu itumanaho n'itangazamakuru Gatolika baturutse ku migabane yose y'isi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose