Hasigaye iminsi 29 ngo u Rwanda rwakire ku nshuro ya mbere muri Afurika Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS; Komite iyitegura yagaragaje ko imyiteguro igeze kure
Mu gihe hasigaye iminsi 29 gusa ngo u Rwanda rwakire Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS (SIGNIS World Congress 2026), Komite y'igihugu ishinzwe kuyitegura, yateranye kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, giherereye ku Ruyezi, isuzuma aho imyanzuro yari yarafatiwe mu nama zabanje igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse inemeza ko imyiteguro y'iyi nama mpuzamahanga iri kugenda neza.
Iyi kongere izabera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ikazaba ari ubwa mbere mu mateka Afurika yakiriye iyi nama ikomeye ihuza abanyamuryango ba SIGNIS, bari mu byiciro bitandukanye by'abakora mu itumanaho Gatolika ku isi, barimo abanyamakuru Gatolika, abashinzwe itumanaho muri za Diyosezi no mu miryango y'abihayimana, abakora kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n'imbuga za internet bya Kiliziya Gatolika, abatunganya filime n'amashusho, abashakashatsi n'abarimu bigisha itangazabumenyi n'itumanaho muri za Kaminuza n'amashuri makuru Gatolika, abayobozi ba Kiliziya barimo Abepiskopi n'abahagarariye Vatikani, ndetse n'urubyiruko n'abanyeshuri biga cyangwa bakora ibijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho.
Inama ya Komite y'uyu munsi yayobowe na Padiri Lambert Bwema, Umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda akaba n'Umuhuzabikorwa wungirije wa Komite itegura Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS. Yari ahagarariye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi,akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse n'Umuhuzabikorwa wa Komite itegura iyi kongere.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama mu izina rya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Padiri Lambert Bwema yashimangiye ko kwakira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS ari amahirwe akomeye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku gihugu muri rusange, asaba abagize komite gukomeza gukora bafite ubwitange kugira ngo abazitabira bazakirwe neza kandi u Rwanda rusige isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati"Iki gikorwa nikiramuka giteguwe neza kizaba ishema rikomeye ku Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda."
Iyi nama yanitabiriwe n'abahagarariye Rwanda Convention Bureau (RCB), ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n'ibirori mpuzamahanga, kizafatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu gutegura no kwakira neza abashyitsi bazitabira iyi kongere.
Mu byigiwe muri iyi nama harimo gusuzuma aho imyiteguro y'ibyiciro byose igeze, birimo kwakira abazitabira, amacumbi, ingendo, gahunda z'inama, ibikorwa by'itangazamakuru, ubufatanye n'inzego zitandukanye ndetse n'imiterere y'ingengo y'imari izifashishwa.
Komite yagaragaje ko imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje iri gushyirwa mu bikorwa ku rugero rushimishije, ndetse ibikorwa byinshi by'ingenzi byamaze kurangira, ibisigaye bikaba biri mu rwego rwo kunonosora imyiteguro kugira ngo abazitabira bazakirwe mu buryo bunoze.
Abagize komite banasesenguye uko kwiyandikisha kw'abazitabira kongere kwifashe. Kugeza ku wa 3 Nyakanga 2026, abantu 261 bari bamaze kwiyandikisha baturutse ku migabane itandukanye y'isi.
Muri abo, Afurika izaba ihagarariwe n'abaturuka mu bihugu 20, Amerika ihagararirwe n'abaturuka mu bihugu 4, Uburayi buzahagararirwa n'abaturuka mu bihugu 8, Aziya ihagararirwe n'abaturuka mu bihugu 8, naho Oseyaniya ihagararirwe n'abaturuka mu gihugu kimwe.
Komite yanemeje ko itariki ya nyuma yo kwiyandikisha ku bazaturuka mu mahanga yari kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, ndetse inemeza ingengo y'imari yose izakoreshwa muri iyi kongere ingana na miliyoni 415 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kwakira iyi kongere ni amateka akomeye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika. Kuva SIGNIS yashyirwaho mu mwaka wa 2001, Kongere Mpuzamahanga yayo yabereye i Roma mu Butaliyani (2001), Lyon mu Bufaransa (2005), Chiang Mai muri Tayilande (2009), Roma (2014), Québec muri Kanada (2017) na Seoul muri Koreya y'Epfo (2022). Ubu ni bwo bwa mbere iyi kongere igiye kubera ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda rwahawe icyizere cyo kuyakira.
Byitezwe ko kwakira iyi kongere bizongera izina ry'u Rwanda nk'igihugu gishoboye kwakira inama mpuzamahanga, binakomeze guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama. Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bizatanga amahirwe yo kwagura ubufatanye n'inzobere mpuzamahanga mu itumanaho, kongerera ubushobozi abanyamakuru n'abashinzwe itumanaho, guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa no kuzamura ireme ry'itangazamakuru Gatolika kugira ngo rikomeze kugira uruhare mu kwimakaza ukuri, amahoro n'iterambere ry'umuryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.