I Gran Canaria, Papa Leo XIV yasabiye abimukira bapfiriye mu Nyanja
Mu gitambo cya Misa yaturiye kuri Stade ya Gran Canaria ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, Papa Leo XIV yahamagariye abakristu n'abantu bose muri rusange kwirinda kwikunda no kwishyira hejuru, ahubwo bakumva ijwi ry’urukundo Imana ishyira mu mitima yabo. Yanibutse kandi abimukira benshi bahasize ubuzima bagerageza kugera ku kirwa cya Gran Canaria baciye mu nyanja.
Iki kirwa cya Gran Canaria giherereye hafi y’inyanja itandukanya Afurika n’u Burayi, kikaba kimwe mu bice byinshi byakira abimukira baba bashaka ubuzima bwiza ku mugabane w’u Burayi.
Mu nyigisho ye, Papa Leo XIV yavuze ko adashobora kwibagirwa imibabaro yo kuri iki kirwa, cyane cyane iy’abimukira bahaburiye ubuzima.
Yagize ati “Ndifuza kwibuka imibabaro iki gihugu cyahuye nacyo. Dusabire hamwe abavandimwe bacu bahasize ubuzima mu nyanja.”
Aya magambo yakiriwe n’imbaga y’abakristu ibarirwa mu bihumbi byinshi yari yateraniye kuri stade kugira ngo yifatanye na Papa muri iyo Misa.
Papa Leo XIV yifashishije isomo rya mbere ryari ryakuwe mu gitabo cy’Ivugururamategeko risobanura urukundo Imana yakunze Abisirayeli. asobanura ko uru rukundo rw’Imana rudakora ku gice kimwe cy’umuntu gusa, ahubwo rwinjira mu buzima bwe bwose.
Papa yagize ati “Urukundo rw’Imana rwuzura umuntu wese. Ni umuriro ku bugingo, ni urumuri ku bitekerezo, ni amahoro, ni imbaraga zidushishikariza umudendezo, kandi ni n’ikintu gikora ku mutima cyane.”
Yakomeje avuga ko guhamagarirwa gukunda abandi bifite ishingiro muri urwo rukundo rw’Imana rudasaba ikiguzi.
Ati “Ni muri uru rukundo rw’Imana rutagira icyo rushingiraho kandi rutagira uwo ruheza, aho umuhamagaro wacu wo gukunda abandi ushingiye.”
Papa yanagarutse ku isomo rya kabiri ryari ryakuwe mu ibaruwa ya mbere ya Yohani Intumwa, avuga ko amagambo ya Yohani Intumwa ahamagarira abakristu kwakira ababaye no kubitaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we.
Papa Leo XIV yagize ati “Duhamagarirwa kwakira ababaye tubagirira impuhwe nk’iz’umubyeyi.”
Yongeyeho ko ubufasha butagomba kurangukira ku byo kurya cyangwa ibindi bikenerwa by’umubiri gusa, ahubwo bugomba no gufasha umuntu gukura mu buryo bwose.
Ati “Impuhwe zacu ntizigomba kugarukira ku bufasha bw’ibintu gusa, ahubwo zigomba no guteza imbere imibereho y’umuntu mu buryo bw’umwuka, mu mitekerereze no mu mubiri.”
Mu gusoza inyigisho ye, Papa Leo XIV yagarutse ku munsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu wari wegereje kwizihizwa, yibanda ku muco wo kwicisha bugufi waranze Kristu.
Yagaragaje ko isi y’uyu munsi yugarijwe n’umuco wo kwishyira imbere no gushaka kumvikana kurusha abandi.
Papa yavuze ko kubera uwo muco wo kwikunda, abantu benshi batakibona umwanya wo gutuza ngo bumve ijwi ry’urukundo Imana yashyize mu mitima yabo.
Ati “Abantu benshi babura ituze rikenewe kugira ngo bumve imbere muri bo umutima wihishe uterwa n’urukundo.”
Papa Leo XIV yasobanuye ko Yezu Kristu ari urugero rwiza rw’umuntu wicisha bugufi kandi uhuza abantu.
Yasabye abantu kuva ku rwego rwo kwishyira hejuru no kwigira ibitangaza, kuko ari byo bitera amacakubiri n’amakimbirane.
Yagize ati “Tugomba kumanuka kuri za ntebe z’ubwibone zidutandukanya, tukamenya ko ukwicisha bugufi ari ko kuduhuza.”
Yongeye gushimangira ko umuntu uzafata umwanya wo gutuza no gutega amatwi umutima we, azashobora kumva neza urukundo rw’Imana no kurusangiza abandi, bityo akarushaho kuba umwubatsi w’amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe mu muryango mugari w’abantu.
Misa ya Papa Leo XIV kuri Stade ya Gran Canaria yitabiriwe n’imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino muri Espagne no ku birwa bya Canary, aho yabasigiye ubutumwa bukomeye bwo kwimakaza urukundo, impuhwe no kwicisha bugufi mu buzima bwa buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.