Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari

Kuva ku  wa 23 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2025, i Nairobi muri Kenya, hateraniye  Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika yateguwe n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari (SECAM). Iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutumwa bw’Urubyiruko n’Icyerekezo cya Kiliziya muri Afurika.”

I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari

U Rwanda rwahagarariwe muri iyo nama na Padiri Alex Ndagijimana, omoniye w’Urubyiruko ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ari kumwe n’abandi bayobozi b’urubyiruko baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iyi nama igamije gukomeza kubaka no gushimangira imiyoborere y’ubutumwa bw’urubyiruko Gatolika muri Afurika, hagamijwe kuzamura ubuyobozi bufite icyerekezo, bushingiye ku bumwe, ku gukorera hamwe no ku guharanira iterambere rirambye. Ni igikorwa kiri mu murongo wa SECAM wo guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko no kugendera hamwe mu buzima bwa Kiliziya, nk’uko na Sinodi ibisaba.

Yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko bagera kuri 50 baturutse mu turere dutandukanye  tw’Afurika, aho buri karere ka SECAM kasabwe kohereza intumwa eshatu ziturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo hagaragare uhagarariye buri karere neza kandi hashimangirwe ubuvandimwe n’ubufatanye bwa Kiliziya yo muri Afurika.

Mu butumwa bwe bwo gutangiza iyi nama, Padiri Alfred Bebodu, Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa bya SECAM, yakiriye abitabiriye inama anabasobanurira intego zayo. Yibukije ko Kiliziya yihatira gukomeza kubaka urwego rukomeye rw’urubyiruko, rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iyogezabutumwa n’iterambere rya Kiliziya muri Afurika.

Ijambo nyamukuru ryatanzwe na Padiri Zéphirin Moubé, Wungirije Umunyamabanga Mukuru wa SECAM akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Iyogezabutumwa, ryibanze ku nsanganyamatsiko igira iti“Ubutumwa bw’Urubyiruko mu Cyerekezo cya SECAM 2025–2050."

Padiri Moubé, yagarutse ku kamaro ko kugira ubutumwa bw’urubyiruko bufite icyerekezo, buhamye kandi bujyanye n’icyerekezo cya SECAM cy’imyaka iri imbere, aho urubyiruko rufatwa nk’imbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza ha Kiliziya muri Afurika.

Abitabiriye inama bazagira umwanya wo kuganira mu matsinda ku by’ingenzi urubyiruko ruzibandaho mu myaka itanu iri imbere. Bazanahabwa ibiganiro byihariye ku nsanganyamatsiko zifitanye isano n’ubuzima n’ubutumwa bw’urubyiruko.

Muri ibyo bizagarukwaho harimo: Ikiganiro ku Iyogezabutumwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rubyiruko rwa Afurika,  kizatangwa na Padiri Andrew Kaufa, Umuyobozi w’Itumanaho muri AMECEA (Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi bo mu Burasirazuba bwa Afurika), hari kandi  ubutumwa bwo kumvikanisha Ijambo ry’Imana mu rubyiruko, kizatangwa na Padiri Anselm Kamuyu, Umuyobozi wa BICAM (Ikigo Gatolika cy’Ijambo ry’Imana muri Afurika na Madagasikari).

Umunsi wihariye w’iyi nama uzarangwa n’Inteko Rusange n’Amatora, agamije gushyiraho urwego rushya rw’ubuyobozi bw’urubyiruko ku rwego rwa Afurika, ruzemezwa burundu na Komite Nyobozi ya SECAM muri Mutarama 2026.

Iyi nama igaragaza neza  gahunda ya  SECAM mu guteza imbere ubuyobozi bw’urubyiruko bushingiye ku kwemera, ku gukorera Kiliziya no ku kugenderahamwe muri sinodi, kugira ngo urubyiruko Gatolika rw’Afurika rurusheho kugira uruhare rugaragara mu kubaka no kuyobora ejo hazaza ha Kiliziya muri Afurika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose