Ibintu birindwi by’ingenzi byo kumenya kuri Kiliziya yo muri Gineya Ekwatoriyali mbere y’uruzinduko Papa Leo wa XIV ahateganya
Papa Leo wa XIV ategerejwe mu rugendo rwa gishumba muri Repubulika ya Gineya Ekwatoriyali, ruzaba ari rwo rugendo rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatangira ubutumwa bwa Papa muri Gicurasi 2025. Uru ruzinduko rwemejwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’Inama y’Abepiskopi ba Gineya Ekwatoriyali (CEGE).
Hashize imyaka irenga 40 igihugu gisuwe na Papa , bityo itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Itangazamakuru muri Gineya Ekwatoriyali (PDGE) ku wa 23 Mutarama ryateje ibyishimo bikomeye mu gihugu aho ukwemera Gatolika kwinjijwe cyane mu muco, mu rurimi no mu mibereho ya buri munsi.
Gineya Ekwatoriyali ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika kivuga Icyesipanyolo nk’ururimi nyamukuru, kikagira umwihariko wihariye mu mateka, mu ndimi no mu mibereho ya Kiliziya.
N’ubwo gahunda irambuye y’uruzinduko itaratangazwa, ukwemezwa kwarwo kugaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Kiliziya. Mu gihe imyiteguro ikomeje yo kwakira Papa Leo XIV muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati, uru ruzinduko rufatwa nk’igihe cyo kongera imbaraga mu kwemera no kwemeza ubushobozi n’iterambere rya Kiliziya yo muri Gineya Ekwatoriyali.
Dore ibintu birindwi by’ingenzi abakristu Gatolika bakwiye kumenya mbere y’uru ruzinduko rwa Papa rutegerejwe:
1. Igihugu cyonyine muri Afurika kivuga Icyesipanyolo
Gineya Ekwatoriyali ifite umwihariko wo kuba ari cyo gihugu cyonyine muri Afurika aho Icyesipanyolo ari ururimi rwemewe cyane, bikomoka ku bukoloni bwa Esipanye bwamaze hafi imyaka 200 bukarangira mu 1968.
Icyakora, igihugu gifite n’indimi nyinshi zemewe zirimo Igifaransa n’Igiporutugali byashyizweho hagamijwe koroshya imikoranire mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Hari kandi indimi kavukire nka Fang, Bubi, Ndowe ndetse na Annobonese zikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa bya gishumba bya Kiliziya.
Aya mateka yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Kiliziya Gatolika. Ivanjili yazanywe cyane n’abamisiyoneri b’Abanya-Esipanye, by’umwihariko abo mu muryango w’Abapadiri b’Umutima Mutagatifu wa Bikira Mariya . Uburyo bwabo bw’iyogezabutumwa, ukwiyegurira Bikira Mariya n’imyigishirize ya gikirisitu bigikomeje kugaragara mu buzima bwa paruwasi n’uyu munsi. Icyesipanyolo kiracyakoreshwa cyane mu misa, mu buyobozi bwa Kiliziya no mu masomo ya tewolojiya.
Uru ruvangitirane rw’umurage Gatolika w’Abanya-Esipanye n’umuco nyafurika ituma Gineya Ekwatoriyali igira umwihariko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
2. Abakristu Gatolika bagize umubare munini w’abaturage
Gineya Ekwatoriyali ikomeje kuba kimwe mu bihugu byo munsi ya Sahara bifite umubare munini w’Abakristu Gatolika, haba mu muco no mu mibare yemewe ya Kiliziya
Imibare ya Vatikani, nk’uko yegeranijwe mu Gitabo cy’Ibarurishamibare cya Kiliziya, igaragaza ko hafi 74.8% by’abaturage ba Gineya Ekwatoriyali babatijwe muri Kiliziya Gatolika.
N’ubwo iyi mibare yerekeza ku babatijwe gusa, igaragaza uburemere n’ubwinshi bwa Kiliziya mu gihugu gifite abaturage barenga gato miliyoni 1.7. Mu buzima busanzwe, Kiliziya igira uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu, aho paruwasi zitari gusa ahasengerwa, ahubwo ziba no mu mashuri, mu bitaro, ndetse bakunganira n’imibereho rusange.
Amashuri n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya bigira uruhare rukomeye cyane cyane mu byaro no mu birwa aho serivisi za Leta zitagera ku buryo bungana. Raporo zitandukanye zishingiye kuri Vatikani zigaragaza ko Kiliziya Gatolika ari imwe mu nzego zizerwa kandi zigaragara cyane muri sosiyete ya Gineya Ekwatoriyali.
3. Imiterere y’ubuyobozi bwa Kiliziya yo iracyari Mishya kandi ikomeje kwaguka.
N’ubwo ukwemera Gatolika kwinjijwe kera muri Gineya Ekwatoriyali, imiterere y’ubuyobozi bwa Kiliziya yo iracyari mishya kandi ikomeje kwaguka.
Igihugu gifite Arikidiyosezi ari yo Arikidiyosezi ya Malabo, n’amadiyosezi ane ayishamikiyeho: Bata, Ebebiyin, Mongomo na Evinayong. Amadiyosezi ya Mongomo na Evinayong yashinzwe muri Mata 2017.
Uyu munsi, ubuyobozi bwa Kiliziya bugizwe ahanini n’Abepiskopi n’abapadiri kavukire, bigaragaza kuva ku misiyoni ijya ku buyobozi bwimakajwe n’abanyagihugu ubwabo. Uku gukura kwa Kiliziya ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma uruzinduko rwa Papa Leo XIV rufatwa nk’ishimwe n’iyemeza rya Kiliziya imaze guhagarara ku maguru yayo.
Uyu murage w’abamisiyoneri wakomeje gufasha mu gukomeza ihamagarwa ry’abapadiri n’abiyeguriye Imana, mu gutoza abakristu no mu bikorwa by’urukundo, cyane cyane mu byaro no mu birwa.
5. Hashize imyaka irenga 40 Papa asuye iki gihugu
Urugendo rwa Papa Leo XIV ruzaba ari urwa kabiri gusa Papa asuye Gineya Ekwatoriyali. Urwa mbere rwabaye ku wa 18 Gashyantare 1982, ubwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yasuraga iki gihugu.
Icyo gihe, Papa Yohani Pawulo wa II yayoboye Misa Ntagatifu i Bata, asaba abakristu Gatolika gukomeza kuba indahemuka kuri Kirisitu no kuri Kiliziya.
Ku Banya-Gineya Ekwatoriyali benshi, cyane cyane abavutse nyuma ya 1982, uru ruzinduko ruzaba ari ubwa mbere babonye Papa uriho abasuye.
________________________________________
6. Umubano wa Leta na Kiliziya ni mwiza ariko wubakiye ku mibereho y’igihugu
Umubano hagati ya Gineya Ekwatoriyali na Vatikani wahoze umeze neza. Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye ahura n’Abapapa batandukanye, kandi yakunze kugaragaza icyifuzo cyo kwakira Papa mu gihugu cye.
Raporo ya Vatican News yo ku wa 28 Kamena 2025 ivuga ko Perezida Teodoro, ari kumwe n’umugore we n’abayobozi ba Leta, yahuriye na Papa Leo XIV muri Vatikani, akaba ari bwo bwa mbere Papa yakiraga Perezida wo muri Afurika kuva yatangira ubutumwa.
7. Igice cy’urugendo rwa Papa rufite igisobanuro cy’indimi n’umuco muri Afurika
Icyemezo cya Gineya Ekwatoriyali gikurikiye itangazo rya Angola, bigashyira imbere Afurika ivuga Icyesipanyolo n’Igiporutugali mu rugendo rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Afurika.
Muri Angola, abayobozi ba Kiliziya bahujije uru ruzinduko n’imyaka mikuru igihugu na Kiliziya bizizihiza, kandi intumwa ya Papa yemeje ko ubutumire bwemewe.
Mu Ukuboza 2025, Papa Leo XIV yatangaje ko azasura Afurika mu 2026, agaragaza ko Alijeriya ishobora kuba imwe mu ntego za mbere. Uretse Angola na Gineya Ekwatoriyali byamaze kwemeza, Kameruni na yo yavuzwe nk’ishobora gusurwa.
Papa Leo XIV ni we Papa wa mbere mu mateka ya vuba ufite ubumenyi bwimbitse kuri Afurika, kuko mbere y’itorwa rye ku wa 8 Gicurasi 2025, yari yarasuye Afurika y’Iburasirazuba, iy’Uburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’iyo hagati
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.