Ibiri ku murongo w’Ibyigwa mu nteko rusange ya 177 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iteraniye ku Ruyenzi
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bateraniye ku Ruyenzi, muri Centre Pastoral de la CEPR, mu Nteko Rusange isanzwe ya 177 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi ine izibanda ku isuzuma ry’ikenurabushyo n’uko ubutumwa bwa Kiliziya bwagenze mu mezi atandatu ashize y’umwaka w’ikenurabushyo wa 2025–2026.
Nk’uko byatangajwe na Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, iyi nteko igamije kurebera hamwe aho gahunda zitandukanye zageze, gusuzuma ibyagezweho no kugena icyerekezo cy’ibikorwa biri imbere.
Yagize ati “Icyo Abepiskopi bazibandaho ni ugukora isuzuma ry’ibikorwa, bakareba aho ibyo bari barihaye gukora bigeze. Ni umwanya wo gusuzuma aho bageze no kureba aho hakenewe kongerwamo imbaraga.”
Padiri Kayisabe yakomeje agaragaza ko hari n’izindi gahunda zikomeye zizarebwaho muri iyi nteko, zirimo gutegura inama izahuza Abepiskopi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi mu cyumweru gitaha, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu butumwa bwa Kiliziya mu karere.
Yagize ati “Hari inama iteganyijwe guhuza Abepiskopi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi, na yo iri mu bizaganirwaho kugira ngo imyiteguro yayo igende neza.”
Abepiskopi bazarebera hamwe kandi imishinga yo kwandika ibitabo bya liturujiya, by’umwihariko igitabo kizagaruka ku mateka n’ibikorwa bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 125 ishize. Icyo gitabo kizaba ari umwe mu murage wa Yubile y’imyaka 125, kikazafasha gusigasira amateka no gufasha abakristu gusobanukirwa urugendo rwa Kiliziya mu Rwanda.
Ku bijyanye n’itumanaho n'itangazamakuru, Abepiskopi bazaganira ku myiteguro y’inama mpuzamahanga y’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World) izabera mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2026, barebe aho imyiteguro igeze n’ibikenewe ngo izagende neza.
Padiri Kayisabe yagize ati “Abepiskopi bazaganira ku myiteguro y’inama ya SIGNIS World izabera mu Rwanda, barebe aho igeze n’icyakongerwamo kugira ngo izagende neza.”
Hazanasuzumwa imyanzuro yavuye mu nama iherutse guhuza Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwa ACEAC, by’umwihariko ku bijyanye n’itumanaho, harebwa uko iyo myanzuro yashyirwa mu bikorwa mu kunoza ubutumwa bwa Kiliziya.
Ingingo ya Sinodi iri mu zizafata umwanya munini. Ubu Sinodi iri mu cyiciro cyo guhugura no gutoza abakristu mu madiyosezi, kugira ngo basobanukirwe neza imikorere yayo n’uruhare rwabo mu buzima bwa Kiliziya.
Padiri Kayisabe yabisobanuye agira ati “Sinodi ni urugendo tuzakomeza. Ubu turi mu cyiciro cyo gutoza no guhugura abakristu, kugira ngo mu myaka iri imbere bazabe barasobanukiwe neza Sinodi icyo ari cyo n’uburyo Kiliziya ikora muri uwo murongo.”
Karidinali Kambanda yanagarutse ku nkomoko y’abapadiri b’abamisiyoneri bitwaga “Fidei Donum”, aho yagize ati “Abo bapadiri biyemezaga kujya gukorera ubutumwa mu mahanga bitwaga ‘Fidei Donum’, bisobanura ‘Impano y’Ukwemera’. Iri jambo ryakomotse ku nyandiko ya Papa Piyo wa XII yasohotse mu 1957, aho yashishikarizaga Abepiskopi kohereza abapadiri mu bihugu byari bikiri mu butumwa.”
Abepiskopi bazaganira kandi ku kibazo cya Kiliziya zimwe zigifunze nubwo zujuje ibisabwa n’amategeko. Bazarebera hamwe uko iki kibazo cyakemurwa mu bufatanye n’inzego za Leta zibishinzwe, kuko Kiliziya igaragaza ko ibyo yasabwaga byose yabikoze.
Iyi Nteko Rusange ya 177 ni iya kabiri isanzwe mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2025–2026, nyuma y’iyabaye mu Kuboza 2025. Biteganyijwe ko indi nama isanzwe izaba muri Gicurasi, iya nyuma ikazaba muri Nzeri 2026. Iyi iteranye muri Werurwe ni iy’ingenzi kuko ibera hagati mu mwaka w’ikenurabushyo, ikaba umwanya wo gukora isesengura rusange ry’ibikorwa.
Ati “Mu Rwanda, ubutumwa bwari bugoye: paruwasi nini, nta mihanda, urugendo rukorwa n’amaguru. Ibyo byatumye Abepiskopi bo mu Burayi bashishikariza abapadiri babo kwemera uwo muhamagaro.”
Muri iyi nama, Abepiskopi basuzuma aho umwaka ugeze, bakareba niba ibyo bari bariyemeje gukora byaratangiye kugerwaho, bakishimira ibyakozwe neza, bakagaragaza ahagaragaye intege nke, ndetse bagafata ingamba zo kongeramo imbaraga aho bikenewe kugira ngo intego z’umwaka zigerweho.
Umunsi wa mbere w’iyi Nteko wanitabiriwe n’Intumwa ya Nyirubutungane Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Arnaldo Sánchez Catalán, wahaye Abepiskopi ijambo ribagezaho icyerekezo cya Kiliziya Gatolika ku isi muri iki gihe, anabagezaho gahunda z’ingenzi ziri mu murongo w’ubutumwa bwa Kiliziya muri rusange.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda izahorav imwibuka nk’umwe mu bapadiri b’indashyikirwa bagize uruhare rukomeye mu gushinga no gukomeza ubukirisitu, asiga umurage w’urukundo, ukwizera n’ubwitange bikomeza kubera urugero abakirisitu n’abasaseridoti b’iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.