Ibitazibagirana ku bakirisitu babanye na Padiri Jean Damascène Mugiraneza witabye Imana
Ku wa 13 Nzeri 2026, ni bwo inkuru y’akababaro yamenyekanye ko Padiri Jean Damascène Mugiraneza, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Rafayile Gihogwe muri Arikidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana azize uburwayi.
Kinyamateka yaganiriye na bamwe mu bakirisitu babanye na Padiri Mugiraneza, bagaragaza ubuhamya bwabo ku buzima bwe, ibyo bamwibukiraho ndetse n’icyuho asize muri Paruwasi yakoreyemo ubutumwa.
Mathilda Musabyimana, Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Rushubi, yavuze ko muri iyi Paruwasi Padiri Mugiraneza yabafashije cyane, haba mu bikorwa by’iterambere ndetse no mu bijyanye n’ubuzima bwa Roho.
Yagize ati “Padiri Damascène yabaye muri Paruwasi yacu ikivuka tariki ya 14 Ukwakira 2018, yahageze amacumbi yabo atari yuzura, hanyuma dufatanya igikorwa cyo kubaka amacumbi aza kuzura, turayataha, dukomeza kubana mu buzima bwa Roho, agakunda abakirisitu kandi akababa hafi, haba mu miryangoremezo ndetse agakunda kubasura.”
Yakomeje ati “Yitaga ku bakirisitu b’ingeri zose; abana, abakuze, urubyiruko, Abisunze Yezu na Mariya, cyane yagize uruhare mu kuzana imwe mu miryango ya Agisiyo Gatolika irimo Umuryango wa Roza Mistika, uw’Abasakapurari, amaze no kutwimikiramo ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe mu Kiliziya.”
Agaruka ku bindi bikorwa, yavuze ko Padiri Mugiraneza yari umuntu watezaga imbere Paruwasi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko akaba yaragize uruhare mu gutuma babasha kwiyubakira Kiliziya nshya nyuma y’uko iyari ihari yari imaze kuba nto ku buryo abakirisitu batari bakiyikwirwamo.
Yagize ati “Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali yaje kuhashyira ibuye ry’ifatizo, mu myaka ibiri Kiliziya yari imaze kuzura kubera ishyaka rye n’ubufatanye bwacu abakirisitu, ku buryo byanatunguye abantu bakavuga bati ntabwo bishoboka kugira ngo Kiliziya imeze gutya yicaramo abari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu bicaye neza, ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 400 ibe yuzuye mu myaka ibiri.”
Yakomeje ati “Hari n’icyumba cy’inama yubatse, tukagira ikibanza twaguze kubera inama yatugiriye, akaba ari ho hantu duteganya kubaka Sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli.”
Musabyimana yongeyeho ko batazigera bibagirwa uburyo Padiri Mugiraneza yakundaga umurimo, akagira ishyaka ku buryo iyo babaga bafite akazi kenshi yakoraga amanywa n’ijoro, ntagire umwanya wo kuruhuka, ukabona ko ibintu byose yabigize ibye.
Yanavuze ko asize intimba mu mitima ya benshi, kuko na nyuma y’uko ahavuye agahabwa ubutumwa mu yindi Paruwasi, yakomezaga kubasura, akabaganiriza ndetse akabagira inama, na bo ubwabo bakajya bamusura.
Ati “Nkanjye ku giti cyanjye, mbere y’uko yitaba Imana nari naraye musuye ndi kumwe na we tuvugana dukorana isengesho, ariko ubona ko ananiwe, ariko bitewe n’uburyo yarimo avuga ukabona hari icyizere. Yakundaga kutubwira intego ye na n’ubu nkibuka igira iti ‘Icyo ushaka ni cyo cyiza Nyagasani,’ ubwo Imana yakoze icyo yashakaga ku ntego ye.”
Kinyamateka kandi yanaganiriye na Dr Ruhungande Landouald, ukorera ku Bitaro bya Ejo Heza Surgical Centre/Specialized Hospital, akaba na Visi Perezida w’Inama Nkenurabushyo ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Rafayile Gihogwe, ari na ho Padiri Mugiraneza Jean Damascène yasoreje ubutumwa bwe.
Na we yadusangije uko babanye n’uyu mupadiri ndetse n’icyo bazahora bamwibukiraho, ibijya guhura neza naho yaje avuye muri Paruwasi ya Rushubi.
Yagize ati “Padiri Jean Damascène twamwakiriye umwaka ushize, aza ari umupadiri wa Kabiri mukuru Arikidiyosezi iduhaye aturutse muri Paruwasi ya Rushubi, aza ari umupadiri ufite imbaraga, ufite ubuhanga, akagira ubusabane kandi w’umukirisitu kandi w’umukozi. Yaje ubona koko akenewe kandi inshingano ze zo gutagatifuza imbaga y’Imana azikora neza kandi abirimo neza.”
Agaruka ku ho yabasanze n’aho yari amaze kubageza mu gihe cy’umwaka bari bamaranye, yavuze ko n’ubwo amasantarali yose yari afunze usibye iy’inyarurembo, yageragezaga gukora Ikenurabushyo neza, agasura abakirisitu, ahereye ku masantarali ya kure, agasura ingo zose zigize imiryangoremezo.
Ati “Yari yegereye abakirisitu mu buryo butangaje kuko abakirisitu bose yari afite ubushake bwo kubamenya kandi koko akabamenya, n’uwo bahuye rimwe agahita amufata. Ikindi, nk’uko turi muri Yubile, twari twarapanze gahunda ku buryo iya Arikidiyosezi yabaga iya Paruwasi yarangiye mu cyiciro cyose babaga bagezeho.”
Yanongeyeho ko ikindi kintu gikomeye yabakoreye ari uko yari yaravuze ko buri muryango-remezo ugomba kugira umutagatifu bisunze n’itariki bazajya bamwizihirizaho, ku buryo na we ubwe yabaga afite urwo rutonde akajya anabibutsa.
Ati “Icyo ni gishya kuko nta wundi mupadiri wabikoraga ngo abe afite iyo lisiti, abe yanakwibutsa cyangwa ngo abaze impamvu umuryango-remezo utahimbaje Umutagatifu bizihiza, mu gihe Padiri Jean Damascène we yanibutsaga ko mu cyumweru gitaha umuryango-remezo runaka ari wo uzahimbaza bazina wabo Mutagatifu. Ni ikintu adusigiye, ku buryo natwe tuzagumana iyo lisiti tugakomeza uwo murage.”
Yongeyeho ati “N’ubwo Santarali zose zifunze, yakoresheje uburyo abantu twese tugerwaho n’urumuri mu rwego rwa Yubile. Uburyo urumuri rwatambagijwe, Paruwasi yatumagaho Santarali n’imiryango-remezo bagateranira mu rugo rumwe, bakava aho bajya kuruha abo bashinzwe kuyobora, ahasigaye bakajya barugeza no mu rugo bakoreyemo umuryango-remezo.”
Yanavuze ko Padiri Mugiraneza yakunze kubashishikariza kwitabira ingendo nyobokamana nyinshi mu byiciro bitandukanye, haba mu bana, mu bakuze, mu rubyiruko n’ahandi, mu rugendo hamwe n’Umwepiskopi.
Dr Ruhungande Landouald yanavuze ko hari ikintu gikomeye cyabakoze ku mutima batazibagirwa kuri Padiri Jean Damascène.
Ati “Padiri Jean Damascène ni umukozi. Aho agereye iwacu yakurikiranaga gahunda cyane, zaba iza Kiliziya n’iza Leta, akatubwira ikigezweho. No mu gihe bari barongeye gushyiraho kugenzura gahunda z’insengero na Kiliziya zitujuje ibisabwa, yarabitubwiye adusaba kongera kugerageza kugira ibyo dukosora, turitanga dushyiraho za kizimyamwoto, amazi, tubona intebe zegamirwa, za emergency exit, byose mu gihe gito kandi bigenda neza.”
Dr Ruhungande yagarutse ku cyuho Padiri Mugiraneza abasigiye, avuga ko kuri ubu babona bagiye gusubira inyuma bitewe n’imishinga bari bafitanye yari igeze kure.
Ati “Twari dufite aho yadusanze, dufite icyerekezo n’ingamba twari twarafashe, harimo na gahunda yo kubaka amacumbi y’abapadiri, ni uko twagize imbogamizi zitaduturutseho, mu iterambere rya Paruwasi turadindiye mu bitekerezo no mu cyerekezo, kuko urumva nihaza undi bizadusaba kongera gutangira, tubanze twongere dusobanure ibyo twari turimo, na we afate igihe cyo kubyumva, adusize ahantu hakomeye.”
Yasoje avuga ko Padiri Mugiraneza yabasigiye umurage wo gukunda Imana no gukunda Umubyeyi Bikira Mariya kuko yari n’umulegiyo, ndetse akaba abasigiye n’umuco wo gukunda umurimo no kudasesagura.
Padiri Mugiraneza Jean Damascène yavutse tariki ya 13 Mutarama mu 1975, ahabwa ubupadiri tariki ya 01 Kanama 2015 yitaba Imana tariki ya 13 Nzeri 2026.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.