Ibyaranze Umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV muri Algeria
Papa Lewo wa XIV yatangiye urugendo rwe rwa gishumba muri Afurika ku mugaragaro ku wa 13 Mata 2026, atangirira muri Algeria , aho yagize umunsi wahuje ibikorwa byinshi by'ibanze ku butumwa bw’amahoro, ubwiyunge n’imibanire myiza hagati y’amadini.
Uru rugendo ruzamara iminsi icumi, rukazasiga asuye ibihugu bine ari byo: Algeria, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale.
Akigera i Algiers ku wa Mbere mu gitondo, Papa Leo XIV yagaragaje ibyishimo byo kongera gusura igihugu gifitanye amateka akomeye na Mutagatifu Augustin, avuga ko “atanga umusingi ukomeye mu biganiro by’imibanire hagati y’amadini.”
Mu bikorwa bye bya mbere, Papa Leo XIV yasuye urwibutso rw’Intwari za Algeria ruzwi nka Maqam Echahid, rwibutsa abaguye mu Ntambara yo kwigenga yabaye hagati ya 1954 na 1962.
Mu ijambo rye rya mbere mu ruhame, yagize ati “Ejo hazaza ni ah’abagabo n’abagore b’amahoro,” anashimangira ko “Ubwisanzure nyabwo si umurage gusa, ahubwo ni amahitamo mashya afatwa buri munsi.”
Yahuye n’abayobozi b’igihugu cya Algeria
Mu butumwa bwe, yasabye abayobozi kubaha agaciro ka muntu no kwiyumvisha ububabare bw’abandi, aho gukomeza guteza amakimbirane n’ukutumvikana.
Nyuma yaho, Papa yerekeje ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Alijeriya.Yanakomereje ibiganiro bye mu nama yahuje abayobozi b’igihugu, sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu byabo, yabereye muri Djamaa El Djazair Conference Center.
Yasuye Umusigiti Mukuru wa Algiers
Ku mugoroba, Papa Leo XIV yasuye Umusigiti Mukuru wa Algiers, aho yafashe umwanya wo gusenga no gutuza mu mutima, ari kumwe n’Umuyobozi wawo Mohamed Mamoun Al Qasimi.
Aha, yashimangiye akamaro ko kubahana no kubaha icyubahiro cya muntu wese, agaragaza ko imibanire myiza hagati y’amadini ari ingenzi cyane, cyane cyane mu gihugu nka Algeria gifite umubare munini w’Abayisilamu, mu gihe abakristu ari bake ariko bafite uruhare rugaragara mu mibereho y’igihugu.
Yahuye n’Ababikira b’Abamisiyoneri bisunze mutagatifu Augustini
Papa yanasuye ku giti cye Ikigo cyitwa Welcome and Friendship Centre cy’Ababikira b’Abamisiyoneri b’ab’Augustini giherereye i Bab El Oued.Yunamye ku rwibutso rw’ababikira bishwe hagati ya 1994 na 1996, mu gihe cy’intambara yo muri Alijeriya izwi nka “Black Decade”.
Yavuze ko ubuzima bwabo bugaragaza ubuhamya bukomeye bw’ukwemera, kugeza no ku rwego rwo gutanga ubuzima.Yanashimiye abo babikira ku bwitange n’ibikorwa by’urukundo bakomeje kugaragariza abaturage.
Mu gusoza umunsi, Papa Leo XIV yahuye n’Abakristu bo muri Algeria muri Bazilika ya Notre-Dame d’Afrique, aho yakiriwe n’ibyishimo byinshi n’indirimbo.Nubwo hari umuyaga n’imvura nyinshi, imbaga y’abantu yakomeje gukurikira iki gikorwa, bamwe bari hanze ya Bazilika yuzuye.
Papa yumvise ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo Umuyisilamukazi n’umunyeshuri w’Umuporotestanti, bagaragaje uko babanye neza mu bwubahane hagati y’amadini.Mu ijambo rye, yagize ati “Mu isi irimo amacakubiri n’intambara bitera ububabare n’urupfu, ubunararibonye bwanyu bw’amahoro n’ubumwe ni ikimenyetso gikomeye.”
Papa Leo XIV yasoje umunsi we wa mbere asubiye ku biro by’intumwa ya Papa muri Algeria , aho yagiranye inama yihariye n’Abepiskopi, ashyira akadomo ku munsi wari wuzuyemo ibikorwa byinshi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.