Ibyo wamenya kuri Komisiyo nshya y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) yashyizeho Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu.Byabereye ku cyicaro k’Inama y’Abepiskopi Gatolika giherereye ku Ruyenzi, ahahuriye abagize iyi komisiyo mu nama yari igamije gutangira neza inshingano z’umwaka no gukomeza kwimakaza ubufatanye mu murimo wa Kiliziya.
Iyi nama yayobowe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida w’iyi komisiyo. Mu butumwa bwe , yagaragaje ko ishingiro ry’iyi komisiyo rihurizwa ku murongo mugari washyizweho na Papa Fransisiko binyuze mu nyandiko ye “Praedicate evangelium (Mwogeze Inkuru Nziza)”.
Mgr Harolimana yagize ati “Ubundi dushyiraho iyi komisiyo, twitaye cyane ku nyandiko ya Papa Fransisiko yitwa Praedicate evangelium (Mwogeze Inkuru Nziza). Iyi nyandiko ivuga uburyo ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya bw’i Roma bukora ubutumwa bwabwo muri Kiliziya y’isi yose. Aho rero twagiye dukurikiza izo za dikasteri noneho tukazihuza n’uko iwacu bihagaze, tureba ibikenewe.”
Yavuze ko iyi nyandiko ya Papa yatumye Kiliziya y’u Rwanda isubiramo imiterere ya komisiyo zayo, bituma zigabanuka zivuye kuri 23 zigera kuri 13 zihari ubu.
Ati “Ubwo rero twavuye kuri komisiyo 23 twari dufite mu Rwanda mbere y’uko iyo nyandiko isohoka mu 2022, noneho tugera kuri komisiyo 13 dufite ubu ng’ubu.”
Mgr Harolimana yagaragaje ko imirongo migari y’iyi komisiyo ishingiye ku cyerekezo cya Dikasiteri y’i Vatican ishinzwe Amahame ya Kiliziya iyoborwa na Karidinali Víctor Manuel Fernández.
Yagize ati “Iyi komisiyo yacu y’Abepiskopi ishinzwe amahame y’ukwemera, Bibiliya n'Ubumwe bw'abemera Kristu, ifite aho ihuriye n’iriya Dikasiteri ishinzwe amahame ya Kiliziya i Vaticani. Ni ukuvuga ko n’imirongo migari y’ibyo tuba twifuza gukora tugenda dukurikiza icyo Kiliziya y’Isi yose yifuza mu rwego rwo gufasha abantu mu kwemera. Aho ni ho rwose tuvoma, n’ikerekezo tukabihuza n’ibikenewe n’ukwemera Gatolika mu Rwanda.”
Mu gusobanura intego z’inama yabereye ku Ruyenzi, Mgr Harolimana yagize ati “Iyi komisiyo ni urwego rw’Abepiskopi rubafasha cyane cyane abantu mu kwemera kwabo no mu buryo babayeho mu bukristu bwabo, kugira ngo hagaragare imyumvire ikwiriye ijyanye n’ukuri kw’Ivanjili n’ukwemera Gatolika—kwemera guhindura ubuzima bw’abantu.”
Mgr Harolimana yashimangiye ko komisiyo izagira inshingano yo kurengera ukwemera no kugufasha kwizirika ku kuri kwa Kiliziya.
Avuga ku ruhare rudasanzwe rwa Bibiliya muri iyi komisiyo, yagize ati “Hari ikintu gikomeye cyane muri iyi komisiyo twitaho—Bibiliya Ntagatifu. Ni ho tuvoma Ijambo ry’Imana, ni ho tuvoma ibijyanye n’ukwemera kwacu. Ijambo ry’Imana rimurikira intambwe zacu, rimurikira ubuzima bwacu. Harimo rero gufasha abakristu kumenya Ijambo ry’Imana, kurizirikana, kurikunda, no kubaho mu gushaka kw’Imana bavoma mu Byanditswe bitagatifu.”
Ati “Iyi komisiyo ishinzwe kureba ibintu byose byatuma ukwemera kurindwa, ntiguhungabane, ntihagire igitotsi kizamo; igasuzuma uko abantu barushaho gucengera ukwemera kwabo ndetse bakanabasha kubona ibisubizo by’ibibazo biriho muri icyo gihe babihuza n’ukwemera kwabo.”
Ku mubano wa Kiliziya n’andi matorero ya gikristu, Mgr Harolimana ati “Ni ngombwa ko twumva ko kuba turi abakristu hari n’abavandimwe bacu dusangiye kwemera Yezu Kristu ariko hari ibyo tudahuriyeho. Dushyira imbere ibyo duhuriyeho—Ijambo ry’Imana duhuriyeho. Kiliziya ifite umurongo uhamye ugaragaza uburyo tugomba kubana n’abo tudahuje ukwemera ariko ari abakristu. Ibyo byose bigamije kubaka ubumwe bw’abemera Kristu.”
Mgr Harolimana yasoje agaragaza abagize iyi komisiyo n’aho bakomoka, ndetse n’ubumenyi butuma hari icyizere cy’ubutumwa bazakora. Ati “Iyi komisiyo yacu y’Abepiskopi ishinzwe amahame y’ukwemera, Bibiliya n’ubumwe bw’abemera Kristu iyoborwa n’Umwepiskopi, kandi bagenzi banjye bansabye kuyiyobora. Umunyamabanga wa komisiyo ni Padiri Jean de Dieu Mutuyimana. Twagize komisiyo mu bice bitatu…”
1. Amahame y’Ukwemera (Doctrine de la Foi)
•Padiri Jean Bosco Nambaje
Diyosezi ya Ruhengeri (umunyamabanga )
•Padiri Gilbert Biziyaremye – Arikidiyosezi ya Kigali
•Padiri Alexandre Uwizeye – Diyosezi ya Kabgayi
•Padiri Evaliste Dukuzimana – Diyosezi ya Nyundo
2. Bibiliya Ntagatifu (Apostolat Biblique)
•Padiri Théodose Mwitegere – Diyosezi ya Nyundo (Umunyamabanga)
•Mgr Patrick Iradukunda – Igisonga cy’Umwepiskopi wa Byumba
•Padiri Christophe Ntagwabira – Diyosezi ya Cyangugu
•Padiri Claudien Mutuyimana – Arikidiyosezi ya Kigali
•Padiri Jérémie SENGABO – Umumonaki w’I Gihindamuyaga
3.Ubumwe bw’Abemera Kristu (Œcuménisme)
•Padiri Cyrille Uwizeye – Diyosezi ya Kabgayi (Umunyamabanga)
•Mgr Ignace Kabera – Igisonga cy’Umwepiskopi wa Cyangugu
•Padiri Apoloni Senyenzi – Diyosezi ya Butare
•Padiri Innocent Consolateur – Arikidiyosezi ya Kigali
Mgr Harolimana yanzuye yemeza ko iyi komisiyo izaba umutima w’ukwemera kwa Kiliziya mu Rwanda, ati “Aba bose bahuje ubumenyi muri tewolojiya, kandi benshi bafite n’ubushobozi bwo kwigisha, abandi nabo bagiye bashinzwe ubutumwa runaka mu madiyosezi yabo. Hari icyizere ko bazakomeza gufatanya neza kugira ngo komisiyo ikomeze kugera ku nshingano zayo.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.