“Ibyuma biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda” —Ubutumwa bwa Mgr Sinayobye ku rubyiruko
Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi cyane nk’“ibyuma”, cyongeye kugarukwaho mu Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu riri kubera muri Paruwasi Katederali ya Byumba, aho abayobozi basabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya iki kibazo kibangamira ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Ku munsi wa gatatu w’iri huriro, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, Mgr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yayoboye Misa n'ibiganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda, ari kumwe na Mgr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Mgr Sinayobye yabasabye kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, aho gukururwa n’ibishuko n’ibyishimo by’akanya gato bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Yagize ati “Ibyuma biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda, mugire inyota yo kumenya Imana… Ibyuma birica, mubyirinde.”
Uyu murongo w’ubutumwa waje ushimangira ibyo Meya w’Akarere ka Gicumbi yagarutseho ku munsi wa kabiri w'iri huriro, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru rya Kiliziya, yasabaga urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Meya wa Gicumbi yasabye urubyiruko kudaceceka imbere y’ikibazo cy’izi nzoga, ahubwo rukagira uruhare mu gukangurira bagenzi barwo kuzireka no gutanga umusanzu mu kubaka umuryango urangwa n’ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza.
Ubutumwa bw’abayobozi bombi bwahurije ku ngingo imwe: urubyiruko rugomba kuba ku isonga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, haba mu kuzirinda ubwabo no mu gukangurira bagenzi babo kuzireka.
Ikibazo cy’“ibyuma” kimaze guteza impungenge mu Rwanda kubera ingaruka gikomeje kugira ku buzima. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kujyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izi nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu.
Ni muri urwo rwego inzego z’ubuzima zakomeje gusaba abaturage kwirinda izi nzoga, mu gihe Guverinoma yafashe ingamba zo guhagarika no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kutazikora, kutazicuruza no kutazinywa.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika riri kubera i Byumba ryahuje urubyiruko rusaga 3024 rwo muri Diyosezi icyenda zo mu Rwanda na bagenzi babo baturutse muri Uganda , RDC n'Ubutaliyani, ribabera umwanya wo gusangira ubutumwa bw’ukwemera, kuganira ku bibazo bibangamiye urubyiruko no gushakira hamwe ibisubizo byafasha kubaka ejo hazaza heza.
Muri ubwo butumwa, abayobozi bibukije urubyiruko ko kurwanya ibyangiza ubuzima, birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, atari inshingano z’inzego za Leta gusa, ahubwo ko na rwo rufite uruhare rukomeye mu gukumira no kurandura iki kibazo mu miryango no mu rubyiruko bagenzi barwo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.