Icapiro Palloti Presse ryungutse imashini zigezweho zirimo n’icapa ikanasohora ibitabo 15,000 ku isaha
Ku wa 22 Ugushyingo 2025, Padiri Eugène Niyonzima, Umuyobozi w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ububiligi, yayoboye umuhango wo gutaha no guha umugisha imashini nshya zigezweho zigera ku munani icapiro rya Pallotti Presse Ltd ryungutse. Ni intambwe y’ingenzi mu kongerera imbaraga umurimo w’icapiro rimaze imyaka irenga 40 rifasha Kiliziya mu iyamamazabutumwa ryanditse.
Pallotti Presse Ltd, ni icapiro cy’abapadiri n’abafurere b’Umuryango w’Abapalotini, riherereye ku kicaro gikuru cyabo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo. Kuva ryashingwa, ryakomeje kugira uruhare rukomeye mu gutunganya no gukwirakwiza la bonne presse — inyandiko zifasha abakristu kubyutsa, gukomeza no gushimangira ukwemera, binyuze mu bitabo n’ibinyamakuru bitanga ubutumwa n’ubumenyi bw’iyobokamana.
Ku ruhande rwe, Padiri Jean Paul Nyabyenda, Umuyobozi w’icapiro rya Pallotti Presse Ltd, yavuze ko iri capiro ari inkingi ikomeye y’ubutumwa n’uburezi mu Rwanda guhera mu 1984.
Izo nyandiko zirimo Kinyamateka, Hobe, ibitabo by’amasengesho, Igitabo cy’Umukristu, ibitabo bikoreshwa muri Misa, Gatigisimu n’ibindi byinshi bibera abakristu umuyoboro wo gukura mu kwemera no mu buzima bwa roho.
Mu kiganiro Padiri Eugène Niyonzima yagiranye na Kinyamateka ku munsi wo gutaha izo mashini nshya, yashimangiye akamaro ka la bonne presse( inyandiko zituma abantu bibyutsamo ibyiyumviro byiza ndetse n’ukwemera kw’Imana) mu buzima bw’ukwemera
Yagaragaje ko iki ari igihe cyo kunoza no kurushaho kwagura umurimo w’icapiro, ati “Izo nyandiko rero ni ho zikorerwa: Kinyamateka ni ho yandikirwa, Hobe ni ho yandikirwa, ibitabo by’amasengesho n’Igitabo cy’Umukristu ni ho byandikirwa… Uzahasanga n’ibindi bitabo by’amasengesho no kwiyambaza impuhwe z’Imana. Ubu ikigezweho kiri hafi kwandikwa ni Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika mu Kinyarwanda. Urumva rero ni ibitabo bigamije kubyutsa ukwemera mu bantu.”
Yongeyeho ko icapiro ritagenerwa iyobokamana gusa, ahubwo ricapa n’ibitabo by’abapadiri, abihayimana n’abandi bantu ku giti cyabo, bigafasha mu kwagura umuco wo kwandika no gusoma.
Padiri Niyonzima yavuze ko imashini nshya zizafasha kuzamura umusaruro no kunoza ireme ry’umurimo.Ati “Ubu rero twabonye imashini zigezweho zigera ku munani, zije zisimbura izatangiranye n’icapiro mu 1984. Twagiye twagura buhoro buhoro, tunavugurura kugira ngo tujyanirane n’ibihe tugezemo uyu munsi.”
Yashimangiye imbaraga z’ikoranabuhanga rishya, ati “Ubu twatashye imashini zifite ikoranabuhanga rigezweho, nk’ubu hari irimo yitwa Speed Master, ishobora mu isaha imwe gusa gucapa no gusohora kopi z’ibitabo zigera ku 15.000.”
Ku birebana n’ibitabo by’abanyeshuri, yongeyeho ati “Hari n’indi yifashishwa cyane cyane gukora ibitabo by’abanyeshuri… Ku buryo mu gihe gito cyane nka komande y’ibitabo ibihumbi 10 iza mu masaha make cyane y’umunsi bikaba byamaze kuboneka.”
Mu gusoza, yahamije ko icapiro rifunguye amarembo ku bantu bose bafite inyandiko bashaka gucapa. Yagize ati “Ikintu nabwira abantu by’umwihariko abanditsi b’ibitabo, ni uko batugana, tugafatanya urugendo rwo gufasha abantu kuvugurura ukwemera kwabo binyuze mu nyandiko. Baze basure, n’abafite ibyo bahakoresha baze bakore, turahari kandi twiteguye kubafasha.”
Yagize ati “Ni icapiro ryakoze ubutumwa bukomeye cyane bwa Kiliziya cyane cyane, mu iyamamazabutumwa bunyuze mu nyandiko no mu bitabo. Rikaba ari icapiro rigeza ubutumwa ku bantu batandukanye, ndetse no ku bana binyuze mu kanyamakuru ka Hobe gatunganyirizwa muri iri capiro.”
Yongeyeho ko icapiro rifite uruhare rufatika mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Ati “Rikaba rero ari icapiro tuvuga ko uyu munsi rifite uruhare cyane mu iyamamazabutumwa ndetse no mu burezi muri rusange, mu buryo bwo guteza imbere umuco wo gusoma ndetse n’umuco wo kwandika.”
Padiri Nyabyenda yagarutse ku mashini zigezweho icapiro ryungutse mu rwego rwo kongera umusaruro. Ati “Icapiro rimaze imyaka irenga 40; imashini zari zihari ni iza cyera, ziri hasi mu ikoranabuhanga. Twari dufite imashini z’umutwe umwe wandikaga ibintu bitarimo amabara. Ubu rero mu myaka ibiri ishize Umuryango watangiye kuvugurura icapiro cyane cyane wongeramo ibikoresho bishya. Uyu munsi hakaba harimo imashini zifite ikoranabuhanga rigezweho (digital machines).”
Yasobanuye imashini nshya icapiro rifite, ati “ harimo imashini nini cyane yitwa Speed Master y’imitwe itanu. Mu gice gisoza (finishing part) dufitemo imashini zizinga, dufitemo imashini ishobora gukora ibitabo byihuse cyane cyane biriya byo mu mashuri, dufitemo imashini ikora amakarito , dufite imashini igezweho ishyira ibifuniko ku bitabo, tukagira izidoda, n’izishyira isashe kuri couverture( urupapuro rw'inyuma) y’igitabo. Mbese dufite imashini zaje zituma akazi kihuta, ubwiza bw’igitabo bukiyongera, ndetse nyir’igitabo akakibonera ku gihe kandi gikoze neza.”
Imashini nshya zashyizwe muri Pallotti Presse Ltd ni umusingi mushya uzatuma icapiro ryongera ubushobozi mu kwandika no gucapa ibitabo n’ibinyamakuru by’iyobokamana, iby’uburezi n’iby’abandi banditsi b’abanyamwuga.
Ubutumwa bwa Padiri Eugène Niyonzima na Padiri Jean Paul Nyabyenda bwerekana intego imwe: guteza imbere ubutumwa bwanditse, gushimangira ukwemera, gufasha abantu kwiyubaka mu bwenge no kuri roho, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.
Icapiro Pallotti Presse, ryiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe kuri Kiliziya, Leta n’abanditsi bose bifuza gusohora inyandiko zifite ireme kandi zicapiwe ku rwego rwo hejuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.