Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Icyo nishimira gikomeye ni uko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itazimye,” Padiri Valens Niragire

Padiri Valens Niragire wari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda [CEJP] mu gihe cy’imyaka irindwi, kuva ku wa 1 Ukwakira 2019 kugeza muri Kanama 2026, yasangije Kinyamateka ubuzima yanyuranyemo n’iyi Komisiyo muri iyo myaka yose, avuga ko icyo yishimira gikomeye ari uko ikiriho kandi yarakomeje ibikorwa byayo.

“Icyo nishimira gikomeye ni uko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itazimye,” Padiri Valens Niragire
“Icyo nishimira gikomeye ni uko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itazimye,” Padiri Valens Niragire

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka nyuma y’uko asimbuwe kuri izi nshingano na Padiri Jean Paul Rutakisha wahoze ayobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo.

Padiri Valens Niragire yavuze ko mu myaka irindwi yamaze ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, kimwe n’ahandi hose, hatajya habura imbogamizi, ndetse ko na bo bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ariko bakabasha kubyitwaramo neza.

Yagize ati “Burya n’ubwo ibibazo byaza bigasanga ufite icyerekezo ntabwo biguhungabanya cyane. Muri Komisiyo yacu nkinjiramo nasanze harimo abakozi bake n’ubushobozi atari bwinshi, ikintu cyari gikomeye kwari ukubaka imbaraga z’abakozi ndetse n’icyizere cy’abafatanyabikorwa hanyuma tugashaka imbaraga n’ubushobozi.”

Yakomeje ati “Ikindi cyari umwuka mubi muri aka karere k’ibiyaga bigari kakomeje kuzongwa n’intambara, aha naho twagerageje guhura n’abo dusangiye ubutumwa bashinzwe za Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro mu bihugu byabo tukaganira kuri iki kibazo, ariko cyakomeje kudukomerera kugeza n’ubu.”

Urugendo rw’isanamitima ruracyakomeje

Padiri Valens Niragire yanakomoje ku rugendo rw’isanamitima, avuga ko uru rugendo rugikomeje kuko imitima y’Abanyarwanda yakomeretse cyane bitewe n’ibikomere n’ingaruka byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Uru rugendo ntabwo ruba rworoshye kuko igikomere cyo ku mutima si igikomere cy’inyuma wabonesha amaso ngo ube wabona uko kingana, ngo ube wamenya n’umuti ushyiraho, ahubwo bisaba kugenda buhoro buhoro abantu bagendana. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro rero haba ku rwego rw’igihugu, mu Madiyosezi n’Amaparuwasi hakozwe umurimo ukomeye cyane wo kwegera abantu kubahugura kubatoza umuco w’imbabazi binyuze mu mishinga itandukanye nka Twiyubakire, Tube umwe n’indi, tugamije kubwira abantu ko turi umwe tutagomba guheranwa ngo turebane ay’ingwe.”

Yakomeje avuga ko na byo bitari byoroshye kuko hari bamwe babyumvaga kandi bakabyakira bibagoye.

Yishimira ko Komisiyo itazimye

Agaruka ku byo yishimira muri iyo myaka irindwi, Padiri Valens Niragire yavuze ko yishimira kuba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro itarazimye, ahubwo ko yakomeje kuvugwa no gukora ibikorwa byayo.

Ati “Ndibuka dutangira igikorwa cya mbere twatangiranye cyari icyo kwizihiza imyaka 25 Kiliziya yari imaze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ndabyibuka tubikora abantu baravuze bati ehh Kiliziya burya ifite uruhare rukomeye mu rugendo rw’isanamitima no gukira kw’ibikomere by’Abanyarwanda, nyuma yaho hajemo ibibazo bya Covid-19 murabizi twese byadukozeho ndetse n’abafatanyabikorwa basa n’abihinze gatoya.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo byagenze bityo, batigeze bahagarara, kuko nyuma yaho bakomeje gukora bafatanyije n’abafatanyabikorwa ndetse na Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda, bakomeza guteza imbere ibikorwa bya Komisiyo.

Ati “Ndashimira cyane Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro za Diyosezi kuko ni bo dukorana bya hafi mu bikorwa bitandukanye tuba dufite twagiye dufatanya gushyira mu bikorwa.”

Yanashimiye kandi Abepiskopi kuko ari bo babaha ubutumwa.

Ati “Ndashimira cyane Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda kuko ni we twakoranye cyane nkigera muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ni we wari Perezida wacu, nyuma haza Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ari na we ukiyobora ubu ngubu. Abo bombi nkaba mbashimira cyane kuko bagiye bantera imbaraga, aho ngize ikibazo nkababwira nti mumfashe kandi bakamfasha bikagenda neza, kimwe n’abandi bepiskopi baduha ubutumwa tugafatanya kandi tukabukora ndabashimiye.”

Padiri Valens agiye gukomereza ubutumwa i Roma

Nyuma y’uko Padiri Valens Niragire asimbuwe kuri izi nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangarije kandi Kinyamateka ko Umwepiskopi we, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, yamuhaye ubundi butumwa bwo kujya kwiga i Roma mu Butaliyani, ariko akaba azanakora ubutumwa muri Paruwasi yitwa Saint Hyppolite, aho azamara imyaka itatu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose