Icyo wamenya kuri paruwase ya Kirarambogo, Magi na Kibilizi za Diyosezi ya Butare zasuwe n'Umwepiskopi mushya
Ku wa kabiri Taliki ya 22 Ukwakira 2024, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yasuye Paruwasi Kirarambogo, Magi na Kibilizi zose ziherereye mu Karere ka Gisagara.
Ni uruzinduko Umwepiskopi wa Butare Myr Jean Bosco Ntagungira ari kugirira mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi yatorewe kuyobora. Mu ruzinduko rwe aherekejwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu Kiruhuko cy’izabukuru, Myr Filipo Rukamba mu rwego rwo kumufasha kumenya iyi Diyosezi.
Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu ijambo rye yagejeje ku bakiriristu ba Paruwasi Kirarambogo, Magi na Kibilizi yabasabye kugendera hamwe kuko ngo kugira ngo bashobore kugira icyo bageraho ari uko buri wese aha agaciro undi ari nako nawe azabigenza kugira ngo barusheho kumva icyo Nyagasani abasaba, akomeza abasaba kwirinda gucika intege kuko imbere hari icyerekezo cyiza. Ati '' Ikibanze si icyo ufite mu kiganza ahubwo ni icyo ufite mu mutwe, n'ibindi nabyo bizaza, kandi tuzabigeraho kuko ntakinanira abagabo n'abagore bahuje umutima wo kubaka, n'abandi bakirisitu muhagarariye mubabwire ko tubakunda kandi twiteguye gukorana nabo
Agira ati ''Nishimiye ko turi kumwe kandi ubutumwa nashinzwe nzabusohoza turi kumwe, rero twese twambaze Nyagasani ngo aduhe imbaraga zo kubusohoza.”
Myr Filipo Rukamba uri mu Kiruhuko cy’izabukuru yashimiye abakirisitu ba Paruwasi 3 basuye, abashimira uko bakataje mu iterambere kandi bakomeje gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo. Yagize ati ''Nishimiye kumva ko mufite imigambi myiza y'icyo mwakora, cyane mufite imirima ishobora gukoreshwa, Ubucuruzi bamwe mukora n'ibindi mushobora gukora icyangombwa ni uko muticara ntacyo mukora.''
Myr Filipo yasabye abakirisitu kwakirana Umwepiskopi mushya umutima ukunda kandi wemera kandi ko nawe icyo azabagezaho ari Imana izaba yamutumye ati '' Kandi twese icyo Imana izamutuma turakizi, ni ubuvandimwe, guhuza abantu n'Imana nta kintu na kimwe kibatandukanya, kuko ari na cyo Kiliziya iyoboraho abantu .''
Abakristu ba Paruwase ya Kirarambogo, Magi na Kibilizi bishimiye gusurwa n’umwepisikopi Myr Jean Bosco Ntagungira banamugaragarije amwe mu mateka ya paruwase zabo.
Paruwasi ya Kirarambogo iherereye mu Karere ka Gisagara yavutse ku wa 11/11/2012 ikaba ari imbuto ya yubile y'imyaka 50 ya Diyosezi ya Butare kuko yubatswe bari muri Yubile.
Niyo bucura muri paruwase zigize Diyosezi ya Butare kuko ari yo iheruka kuvuga . Paruwasi ya Kirarambogo yaragijwe Mutagatifu Bikira Mariya Umwamikazi w'Amahoro, yabyawe na Paruwasi ya Mugombwa, ihana imbibi na Paruwasi ya Gisagara, Gakoma ho igice gito no ku gice cy'uburundi muri Paruwasi ya Ntega. Ifite abakirisitu basaga ibihumbi 17 n'amasantalari 4; Kirarambogo, Kibangu, Nyarusange na Nyaguhuru.
Ifite Uturere tw'ubutumwa 17 n'imiryangoremezo 93. Ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi n'Ubworozi.
Mu bijyanye n'ibikorwaremezo bafite ibigo by'amashuri bibiri bafatanya na Leta ku bw'amasezerano; Urwunge rw'Amashuri rwa Rwamiko n'Ishuri ribanza rya Muganza, bakagira n'Ikigo Nderabuzima cya Kirarambogo.
Ifite Imiryango ya agisiyo Gatolika igera ku 10 na Komisiyo zigera ku 10.
Paruwasi ya Magi yavutse ku Taliki ya 26 Ukuboza mu mwaka 2004 ishinzwe na Myr Filipo Rukamba ,yabyawe na Paruwasi ya Mugombwa, ikaba yararagijwe Mutagatifu Annibale Maria Di Francia.
Ifite abakirisitu barenga ibihumbi 22 ku baturage batuye ku buso bwaho bangana n'ibihumbi birenga 32, iherereye mu majyepfo ya Diyosezi ya Butare mu karere ka Gisagara. Ihana imbibi na Paruwasi ya Mugombwa mu majyaruguru , Paruwasi Nyamurenza (Ngozi) mu majyepfo , Mu burasirazuba hari Paruwasi Mugombwa naho mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Gikore.
Ifite Santalari 3; Magi, Mukiza na Runyinya n'uturere tw'ubutumwa 8 muri Santarali ya Magi, 8 muri Santarali Runyinya n'uturere tw'ubutumwa 10 muri Santarali ya Mukiza bakagira Imiryangoremezo 105. Ni Paruwasi ikungahaye ku bakirisitu ,ikagira Ubuhinzi n'Ubworozi ndetse n'Ubucuruzi n'Ishuri ribanza rya Magi.
Naho Paruwasi ya Kibilizi yashinzwe Taliki ya 24 Mutarama 2010 ifite Santalari 3; Muyira, Nyange na Kibilizi, iyi Paruwasi yisunze Mutagatifu Bikira Mariya Mwamikazi w'Ijuru n'isi, ifite Imiryangoremezo 65 gusa ntabwo ikora neza bitewe no kuba abaturage bari kwimurwa na leta ngo bave muri ntuye nabi, igizwe n'abakirisitu bagera ku bihumbi 10.
Bamwe mu bakirisitu bahagarariye abandi muri izi Paruwasi bavuga ko bishimiye kongera kubona Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy'izabukuru abazaniye n’uwamusimbuye Myr Jean Bosco Ntagungira ngo abasure baboneraho kumubwira ko biteguye gukorana nawe no kumuzirikana mu isengesho kugira ngo ubutumwa yahawe muri Kilizya bugende neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.