Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Remera.

Ku wa gatandatu Tariki ya 25 Mutarama 2025 hasojwe Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu, ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi St Peters EAR Remera kitabirwa n’ Abakristu bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Remera.
Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu cyasorejwe muri EAR Remera.

Iki cyumweru cyitabiriwe na Myr Barthazal Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari nawe wari umushyitsi Mukuru akaba n’Intumwa ya Nyiricyubahiro Antoni Karidinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Myr Barthazal Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye Abakirisitu kwimika urukundo nk’uko Yezu yakunze abana be, anababwira ko nk’Abakristu bigijwe bugufi y’Imana babikesheje amaraso ya Kristu yameneye ku musaraba.

Myr Barthazal yatangarije Abakristu ko ijuru rishya n’isi nshya babikesha Yezu ubibinjizamo kandi ko namara kubategurira umwanya azagaruka kubajyana muri Yeruzalemu nshya.

Nk’uko abisobanura yagize ati: “Yeruzalemu nshya hazaba ari heza hari urumuri ruhoraho, nta maganya, nta cyunamo, nta nyota nta n’ikibi kizaharangwa, nta bagiranabi n’ababeshyi ku buryo ibya cyera bizaba byararangiye abantu bari mu ijuru rishya n’isi nshya”.

Akomeza avuga ko ibyo byose bitangirira hano ku isi cyane ko Nyagasani Yezu ahamya ko ariwe zuka n’ubugingo kandi umwemera wese n’umwizera wese azabaho nk’uko yabajije Marita ati: ibyo urabyemera!

Myr Barthazal avuga ko ukuzuka kwa Lazaro kugaragaza ububasha Yezu Kristu afite ku rupfu kandi ko rutareba urw’umubiri kuko afite ububasha bwo gusubiza ubuzima ababutaye kandi bakiriho, avuga ko umubiri uzazukana ikuzo.

Myr Barthazal yagarutse kandi ku bantu bishyize mu mva abasaba kuyivamo kugira ngo bazukane na Kristu bazabashe no kubana nawe. Ati: “Yezu araduhamagarira gusohoka mu mva turimo z’urwango, zo kwishishanya, gusohoka mu mva z’akarengane, mu mva z’ibiyobyagwenge n’iz’ubwicanyi”.

Yakomeje avuga ko Yezu ahanagura n’amaso agipfukiranye, imitima ikomeje kwinangira, kugira ngo abantu bahure na Yezu, we soko y’ubugingo.

Umuyobozi w’Inama y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n’umuvugizi wungirije mu itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda Rev. Julient Kandema, yibukije abakristu ko icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abakristu ku isi kimaze imyaka 100, kikaba kigirwamo uruhare n’amadini n’amatorero atandukanye hirya no hino ku isi ku mataliki 18 kugeza kuya 25 Mutarama buri mwaka, avuga ko kitaba gishije ahubwo ko gahunda nkiyo ikomeza.

Rev. Julien avuga ko mu Rwanda haba hari ibikorwa byibandwaho by’abizera Kristu muri ayo matorero n’amadini kandi abashimira uburyo bafatanyiriza hamwe basigasira ubumwe bwabo nk’abemera Kristu kuko arizo mbaraga zabo.

Theogene Niyondora usengera muri Kiliziya Gatulika avuga ko inyigisho bahawe na Musenyeri Barthazal Ntivuguruzwa igiye kubafasha nk’Abakristu kuva mu byaha kugira ngo bazabone ingoma y’Imana. Ati: “ibyo nakuye muri iriya nyigisho ni byinshi, mu by’ukuri abantu bararoga, barasambana, bapfa amasambu, bagira inzangano, ibyo byose nk’abantu bafite ubumwe bw’Abakristu dukwiye kubirenga tukava mu byaha tukarangamira ijuru”.

Uwacunguwe wo mu itorero ry’Abangilikani yavuze ko gusenga aribyo bikuraho ibyaha abantu birirwamo kuko byose biva mu kwizera Imana.

Igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’ubumwe bw’abemera Kristu, abitabiriye bashishikarijwe gushyigikira Bibiliya kuko biri mu ntego z’iki cyumweru, aho buri mukristu wese yasabwe gushyigikira Bibiliya uko ashoboye akoresheje kode 051766 ku bari mu mahanga bagakoresha world Remit kuri nimero 0788304142, basabwa kandi kuyisoma no kuyisengera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose