Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ifoto ya perezida Trump yigereranyije na Yezu Kristu yateje impaka: Igitutu cy’abakristu cyatumye ayisiba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasibye ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto yakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) yamugaragazaga mu ishusho ya Yezu Kristu, nyuma y’igitutu gikomeye cyaturutse ku bakristu n’abandi banyapolitiki batandukanye.

Ifoto ya perezida Trump yigereranyije na Yezu Kristu yateje impaka: Igitutu cy’abakristu cyatumye ayisiba
Ifoto ya perezida Trump yigereranyije na Yezu Kristu yateje impaka: Igitutu cy’abakristu cyatumye ayisiba

Iyo foto yamugaragazaga yambaye ikanzu yera, arambitse ukuboko kumurika ku murwayi uri ku gitanda cyo kwa muganga, ibintu benshi babonye nk’aho ari kwigereranya n’Umukiza w’abakristu.

Kwamamaza iyo foto byahise biteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu b’ingeri zitandukanye, cyane cyane abakristu bashyira imbere amahame y’idini, bayifashe nko gukinisha ukwemera.

Mu batanze ibitekerezo bikomeye banenga Trump, harimo Franklin Graham, umwe mu bayobozi bakomeye b’abakristu b’Abavugabutumwa muri Amerika, wagize ati “Kwigereranya na Kristu si ibintu byo gukinisha cyangwa gukoresha mu rwego rwa politiki. Ni ugutesha agaciro ukwemera kw’abakristu benshi.”

Naho Robert Jeffress, umupasiteri uzwi cyane, we yavuze ko “N’ubwo dushyigikiye ibikorwa bya politiki bya Trump, hari aho agomba gushyira umurongo. Ibi byarenze imipaka y’icyubahiro gikwiye guhabwa Yezu.”

Russell Moore, umuhanga mu by’iyobokamana, yagize ati “Gukoresha isura ya Kristu mu buryo bwo kwiyamamaza cyangwa kwiyubakira isura ya politiki ni ukwica igisobanuro cy’ukwemera nyakuri.”

Ibi bitekerezo hamwe n’ibindi by’abanyapolitiki byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma habaho igitutu gikomeye kuri Trump cyo gusiba iyo foto.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trump yavuze ko iyo foto yayibonaga nk’igereranya risanzwe, rimugaragaza nk’umuntu ufasha abarwayi, aho kwiyitirira Yezu Kristu.

Yagize ati “Natekerezaga ko ari nk’umuganga uri gufasha abantu kumera neza.”

Gusa nyuma yaje kwemera kuyisiba, avuga ko abantu bayisobanuraga ukundi kandi bayitiranya n’ibyo atari agamije.

Igitangaje ni uko iyi foto yashyizwe ku rubuga mu gihe kitageze ku isaha imwe nyuma y’uko Trump yari amaze gutangaza ubutumwa burebure bunenga Papa Leo XIV.

Muri ubwo butumwa, Trump yavuze ko Papa “woroshya ibyaha kandi agaragaza intege nke mu bya politiki mpuzamahanga,”

cyane cyane nyuma y’uko yamaganye ibikorwa bya gisirikare muri Iran.

Ku rundi ruhande, Papa Leo XIV yagaragaje ko adashaka guterana amagambo na Trump, ariko ashimangira ko azakomeza kwamagana intambara n’ihohoterwa.Mu kiganiro n’abanyamakuru Papa Lewo wa XIV yavuze ko “Ubutumwa bwe bugamije amahoro, kandi ko atazahwema guhamagarira ibihugu gukemura amakimbirane mu nzira y’ibiganiro.”

Nubwo iyi foto n’amagambo ye byateje impaka zikomeye, Trump ntiyigeze asaba imbabazi ku mugaragaro, haba ku ifoto yamushyize mu ishusho ya Kristu cyangwa ku magambo yavuze kuri Papa.Ibi byatumye impaka zikomeza, bamwe bakavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza gutuma habaho kutumvikana hagati ya politiki n’iyobokamana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose