Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ifungwa ry’insengero na za Kiliziya mu Rwanda ryahuzwa rite n’ibivugwa ko itorero rya Kristu riri mu kaga? Icyo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ubivugaho

Kuva mu mwaka wa 2018, mu Rwanda hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda yo kugenzura no gufunga insengero na za Kiliziya zitari zujuje ibisabwa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Iyi gahunda yatangiye kugaragara ku mugaragaro mu mpera za Gashyantare 2018, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko hafunzwe insengero nyinshi kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko.

Ifungwa ry’insengero na za Kiliziya mu Rwanda ryahuzwa rite n’ibivugwa ko itorero rya Kristu riri mu kaga? Icyo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ubivugaho
Ifungwa ry’insengero na za Kiliziya mu Rwanda ryahuzwa rite n’ibivugwa ko itorero rya Kristu riri mu kaga? Icyo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ubivugaho

Muri icyo gihe, hagenzuwe insengero 15,465, hafungwa 8,670. Impamvu zatanzwe zirimo kuba zimwe muri zo zarasakurizaga abaturage, kutagira ubwiherero buhagije n’amazi meza, kubura ibyangombwa by’umutekano birimo ibikoresho bizimya inkongi n’imirindankuba, kuba abayobozi b’insengero badafite impamyabumenyi zisabwa mu by’iyobokamana, ndetse no kuba hari insengero zubatse ahantu hashobora guteza impanuka, zirimo izari mu manegeka, mu mahema cyangwa mu buvumo.

Nyuma y’imyaka itanu yari yarahawe insengero zafunzwe mu 2018 ngo zibe zakosoye ayo makosa, mu mwaka wa 2024 habaye irindi genzura rishya. Muri iri genzura, mu nsengero 13,770 zagenzuwe, izigera ku 9,171 zarafunzwe, ndetse zimwe muri zo zemezwa ko zigomba gusenywa burundu kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko.

Mu bihe byose by’iri genzura, RGB yakomeje kugaragaza ko icyemezo cyo gufunga insengero kitagamije kubangamira ukwemera, ahubwo kigamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage no gutuma imyemerere ikorerwa ahantu heza kandi hatekanye. Nubwo bimeze bityo, iki cyemezo cyakomeje gutera impaka mu bakristu, aho bamwe bagifata nk’igitwengeje itorero, mu gihe abandi bagaragaza ko ari icyemezo gikwiye kandi gifite umumaro.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’amadini bwagaragaje ko bwagerageje gukosora amakosa yagaragajwe, mu rwego rwo gukomeza imikoranire myiza isanzwe hagati ya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere. Ariko nubwo ayo mavugurura yakozwe, ingaruka z’ifungwa ry’insengero zakomeje kugaragara mu mibereho y’abakristu benshi

Iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rutonde, Padiri Gakuba Célestin, watawe muri yombi azira gusoma Misa muri sale y’iyo paruwasi ifatwa nk’itemewe gusomerwamo Misa. Ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, abayobozi basanze Padiri Gakuba arimo gusoma Misa muri iyo sale, mu gihe nta kiliziya n’imwe yemerewe gukoreshwa muri paruwasi. Nyuma yo gusabwa ibisobanuro, yasabwe kwitaba ku Karere ka Rulindo ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, ari na bwo yahise atabwa muri yombi.

Ibi byabaye intandaro yo kongera kwibaza ku bavuga ko itorero rya Kristu mu Rwanda riri mu bihe bikomeye. Ni muri urwo rwego Pasiteri Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yabajijwe n’abanyamakuru niba koko ifungwa ry’insengero ryahuzwa n’iyi mvugo ikomeje kumvikana mu bakristu.

Mu gusubiza, Pasiteri Ruzibiza yahumurije abakristu, agaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi. Yibukije ko ubuyobozi bw’igihugu bufite intego yo gutuma ubukristu bukorerwa ahantu heza kandi hatekanye, aho gukorera ahashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yakomeje agaragaza ko hari abibaza impamvu insengero zifungwa nyamara utubari tugakomeza gukora, avuga ko icyo RGB ikomeza gusobanura ari uko intego atari uguhutaza ukwemera, ahubwo ari ugushaka ko ibikorwa by’iyobokamana bikorwa mu buryo bwiza.

Yagize ati “Abantu bavuga ibintu uko babyumva, ariko icyo buri wese akwiye kumenya ni uko dufite amahirwe adasanzwe mu Rwanda, kuko ubuyobozi bwifuza ko ubukristu bukorerwa ahantu heza kurusha ahandi.”

Pasiteri Ruzibiza yanagaragaje ko kuvuga ko itorero rya Kristu mu Rwanda riri mu bihe bikomeye bisaba kugereranya n’ibiri kuba mu bindi bice by’isi. Yatanze urugero rw’aho abakristu bahura n’intambara n’itotezwa rikomeye, nko muri Ukraine, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice byibasiwe n’imitwe nka Boko Haram, muri Nigeria, Israel, Iran na Iraq.

Yagize ati “Ugereranyije n’ahandi, ni hehe koko twavuga ko turi mu bihe bikomeye? Twishyire ahantu ho kugirirwa imbabazi, aho gusakuza ngo tumeze nabi, mu gihe hari abakristu ahandi batabasha no guterana ngo basenge .”

Asoza, Pasiteri Viateur Ruzibiza yasabye abakristu bari mu bice byafunzwe insengero na za Kiliziya kudacika intege, ahubwo bakarushaho gukomeza umuco wo gusoma Bibiliya mu miryango yabo, bawutoza abana n’urubyiruko, agaragaza ko itorero ridashingira gusa ku nyubako, ahubwo rishingira ku kwizera no ku buzima bwa gikristu bwa buri munsi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose