Igitabo cy’amajwi cy’inyandiko ya Papa Leo XIV “Magnifica Humanitas” cyashyizwe ahagaragara
Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ye ya mbere yitwa Magnifica Humanitas, ubu hashyizwe ahagaragara igitabo cy’amajwi (Audiobook) cy’iyi nyandiko ya Papa Leo XIV, cyateguwe n’itsinda ry’Icyongereza rya Radio Vatican – Vatican News, mu rwego rwo gufasha abantu benshi kuyigeraho no kuyisobanukirwa byoroshye.
Iyi nyandiko yiswe “Magnifica Humanitas” ifite umutwe ugira uti “Kurinda no Kubungabunga Agaciro k’Umuntu mu Bihe by’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence)”, yatangajwe ku mugaragaro ku wa 25 Gicurasi 2026.
Papa Leo XIV yayishyizeho umukono kuwa 15 Gicurasi 2026, umunsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 135 ishize Papa Leo XIII atangaje inyandiko Rerum Novarum, yabaye urufatiro rw’inyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika.
Mu gukurikiza urugero rw’uwo yitiriwe, Papa Leo XIII, Papa Leo XIV yahisemo kwandika inyandiko mbonezamubano yibanda kuri kimwe mu bibazo bikomeye isi ihanganye na byo muri iki gihe, ari cyo ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) n’ingaruka zabwo ku mibereho n’agaciro ka muntu.
Iyi nyandiko ishimangira ko nubwo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere kandi rikaba rifite uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abantu, rigomba guhora rikoreshwa mu buryo bwubaha ubuzima, uburenganzira n’agaciro by’umuntu. Papa Leo XIV agaragaza ko iterambere ry’ikoranabuhanga ridakwiye gusimbura ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gufata ibyemezo no kubaka umubano ushingiye ku rukundo n’ubutabera.
Igitabo cy’amajwi cya Magnifica Humanitas gisomwa na Sr. Bernadette Reis, umwe mu bakorera Vatican News akaba n’umwe mu bagize Umuryango w’Abakobwa ba Mutagatifu Pawulo. Yifatanyije n’abanyamuryango b’itsinda ry’Icyongereza rya Vatican News kugira ngo iyi nyigisho ya Papa igere ku bantu benshi binyuze mu buryo bworohereza abayumva kuyikurikira aho bari hose.
Abateguye iki gitabo cy’amajwi bavuga ko ari uburyo bwo gufasha abakristu n’abatuye isi muri rusange kurushaho gusobanukirwa ubutumwa bwa Papa Leo XIV ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kubaka cyangwa gusenya indangagaciro z’umuryango mugari w’abantu.
Uburenganzira bw’inyandiko ya Magnifica Humanitas bwanditswe mu 2026 n’Urwego rwa Vatican rushinzwe Itumanaho (Dicastery for Communication) ku bufatanye na Libreria Editrice Vaticana, mu gihe uburenganzira bw’ikorwa ry’iki gitabo cy’amajwi bwatanzwe na Vatican News.
Iyi nyandiko ya mbere ya Papa Leo XIV ikomeje gukurura abantu benshi ku isi, kubera uburyo ivuga ku kibazo kiri mu byigwaho cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, ari cyo guhuza iterambere ry’ubwenge buhangano no kurinda agaciro n’icyubahiro bya muntu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.