Igitaramo kidasanzwe cyo kwibuka Papa Francis kigiye kubera muri Malta
Mu rwego rwo kuzirikana umwaka umwe ushize Papa Francis atabarutse, hateguwe igitaramo cyihariye kizabera mu gihugu cya Malta, kikaba kizahuza umuziki n’ubutumwa bwo gufasha abatishoboye.
Iki gitaramo kizaba kuwa 24 Mata 2026 saa moya n’igice z’umugoroba muri Katederali Nkuru ya Mutagatifu Pawulo iri mu mujyi wa Mdina, izwi nka Metropolitan Cathedral of St Paul.
Iki gikorwa kigamije kwibuka ubuzima n’ubutumwa bya Papa Francis, guha agaciro umurage we, gukomeza ubutumwa bwe bwo gufasha abakene n’abatishoboye no gukangurira abantu gukomeza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe.
Iki gitaramo cyateguwe n’Urwego rwa Polisi rwa Malta (Malta Police Force) ku bufatanye na Ambasade ya Malta ihagarariye igihugu cyabo i Vatikani.
Amafaranga azava muri iki gitaramo azashyirwa mu bikorwa byo gufasha ikigo cya Kiliziya cyita ku bantu bafite ibibazo bitandukanye kizwi nka Id-Dar tal-Providenza, gifasha abantu batishoboye n’abafite ubumuga.
Nkuko tubikesha Vatican News , abazitabira bazanyurwa n’umuziki udasanzwe uzatangwa mu buryo bugaragaza ubuzima bwa Papa Francis n’ubutumwa bwe bw’impuhwe n’urukundo.
Ni gahunda kandi itazarenza amasaha abiri izaba igamije gutuma abitabiriye bibuka ibikorwa bya Papa Francis byaranze ubuyobozi bwe, by’umwihariko gushyira imbere imbabazi, ubutabera n’ubufasha ku bakene.
Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo kwibuka Papa Francis watabarutse tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88, ubu ushyinguye muri Bazilika Nkuru yitiriwe Bikira Mariya I Roma, kizitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta na Kiliziya, barimo; Komiseri wa Polisi ya Malta, Angelo Gafà, Arikiyepisikopi wa Malta, Charles Jude Scicluna, Intumwa za Vatikani n’abandi bayobozi b’amadini n’aba Leta.
Iki gitaramo kandi kigiye kubera i Mdina muri Malta kitezweho kuba umwanya wo guhuza umuziki, ukwemera n’ubufasha, bikagaragaza ko n’iyo abayobozi bakomeye batakiriho, ubutumwa bwabo bukomeza kubaho binyuze mu bikorwa by’urukundo n’ubwitange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.