Igororero rya Huye ryemerewe umupadiri wunganira uwari uhari
Mu ruzinduko Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yagiriye mu Igororero ry’abagabo rya Huye kuri uyu wa 21 Mutarama 2024, yemereye abahagororerwa ko azabaha umupadiri wunganira umwe wari usanzwe ahakora ubutumwa kugira ngo buri mupadiri afate igipangu cye.
Myr Rukamba ibi yabishingiye ku mpamvu ijyanye n’uko umupadiri uhakorera ubutumwa atabona uko asoma Misa mu bipangu byombi kuko agenda asimburanya hamwe bakabona umuhimbazo mu gihe ahandi baba babonye Misa.
Myr Rukamba kandi yijeje abagororerwa mu Igororero rya huye ko agiye kujya abasura kenshi ndetse ko uko bazamukenera batazigenera bamubura.
Ibi yari abishingiye ku busabe bw’Umuyobozi w’iri gororero, Sp Innocent Ngirikiringo wari wamusabye ko yazashaka undi mwanya agasura iri gororero kuko uruzinduko rwe rutuma hari benshi mu bagororwa bafashwa.
Myr Rukamba yanagarutse ku bagororwa bitegura gutaha, ababizeza ko ko bazafashwa n’abapadiri cg ubuyobozi kuko hari ubwo uwagororwaga ataha agasanga mu muryango hari ibibazo, ariko nyuma yo gufashwa nabo bizajya bituma barushaho kugira umutima mwiza.
Yaboneyeho no gushimira Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Igorora kuva ku rwego rw’igihugu abizeza ko abihayimana n’abiyeguriyimana bazakomeza kuza kubafasha mu buryo bwose.
Myr Rukamba yasoje yizeza ko Diyosezi izatanga Bibiliya nibura buri muryangoremezo ugahabwa Bibiliya.
Ubutumwa bwatanzwe n’abagororwa bwagarukaga ku gushimira Myr Filipo Rukamba kubwo kuba yabasuye dore yo yaherukaga kubasura mu mwaka wa 2016.
Abagororwa bagororererwa mu Igororero rya Huye banaboneyeho kwifuriza Yubile nziza Myr Rukamba mu myaka 25 amaze ari Umwepiskopi.
Kuva aho abereye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Rukamba yasuye Igororero rya Huye muri 2013, muri 2016 ndetse no muri 2024.
Padiri Charles Hakizimana, Umuyobozi w’ishuri Indatwa n’Inkesha akaba ari nawe ushinzwe gukurikirana Abakiristu Gatolika bagororerwa muri iri Gororero, yavuze ko aha hakorerwa ikenurabushyo mu buryo busanzwe, ndetse aboneraho no gushimira abo bafatanya muri ubu butumwa, barimo imiryango y’abiyeguriye Imana, Abafurere Komisiyo za Diyosezi bafatanya, Myr Filipo Rukamba, imiryango ya Agisiyo Gatolika bafatanya, ubuyobozi bw’igororero ku rwego rw’igihugu n’ubwa Huye bakomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo ubutumwa bugende neza.
Padiri Hakizimana yasoje asaba ko abasoje kugororwa bajya bategurwa neza ndetse n’imiryango yabo igategurwa mbere yo kuyisubiramo no gusubira mu buzima busanzwe muri rusange.
Igororero rya Huye ribarizwamo Abakirisitu basaga ibihumbi bitanu babarizwa mu bipangu bibiri. Mu gipangu cya Duterimbere habarurwamo ibihumbi 2,411 mu gihe mu gipangu cya Turwubake habarurwamo ibihumbi 2,707. Iri Gororero kandi ribarizwamo imiryangoremezo 39, Amakorali atanu n’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga 11. Habarizwamo kandi amashuri yigisha gusoma no kwandika, ayigisha muzika, n’ishuri rya tumenye Bibiliya. Kuri ubu habarizwamo Abagabuzi b’ingoboka 11 babiherewe uburenganzira n’Abakatejiste 12.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.