Ihuriro ry’ Inama z’Abepiskopi muri Afrika ryatangije umushinga wo gukusanya amakuru kuri Kiliziya Gatolika ku mugabane
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) ryatangije umushinga w’igerageza uzamara imyaka ibiri, ugamije gukusanya amakuru yizewe ku mibereho n’imiterere ya Kiliziya Gatolika muri Afurika, kugira ngo afashe mu igenamigambi ry’ibikorwa by’ikenurabushyo no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo.
Uyu mushinga watangijwe ku wa 8 Ukwakira 2026, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Côte d’Ivoire (CECCI), giherereye i Abidjan-Cocody.
Mu ijambo rye mu muhango wo gutangiza uyu mushinga, Padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, yashimangiye ko ari ngombwa ko iki cyiciro cy’igerageza kigenda neza, kuko ari cyo kizashingirwaho mu kwagura uyu mushinga mu bindi bihugu bya Afurika.
Yasobanuye ko intego ari ugufasha Kiliziya Gatolika muri Afurika kugira igikoresho cyizewe gitanga amakuru nyayo ku mutungo n’abakozi ifite, inzego ziyigize ndetse n’ibikenewe mu butumwa bwayo. Ibyo bizafasha abayobozi ba Kiliziya gufata ibyemezo bikwiye no gutegura neza ibikorwa byayo.
Padiri Zéphirin Moubé, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa mbere wa SECAM ushinzwe iyogezabutumwa, yavuze ko uyu mushinga uzafasha kandi Kiliziya yo muri Afurika kurushaho kumenya no kumenyekanisha uko ihagaze, haba mu bakristu bayo, mu bafatanyabikorwa bo hanze ndetse no ku Rwego rwa Kiliziya ku Isi ruyobowe na Papa.
Yagaragaje ko gukusanya aya makuru bitazagarukira ku kubara abantu n’inzego za Kiliziya gusa, ahubwo ko bizaba uburyo bwo gufasha mu gufata ibyemezo no gushyigikira ubutumwa Kiliziya ishinzwe bwo kwamamaza Ivanjili.
Uyu mushinga uzageragerezwa bwa mbere muri Côte d’Ivoire na Ghana, mbere y’uko ugenda wagurirwa no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ibi bihugu byatoranyijwe kubera ko byegeranye mu rwego rw’akarere, ndetse bikaba bisanzwe bifitanye ubufatanye.
Muri iki cyiciro cya mbere, hazageragezwa uburyo bwo gukusanya no gusesengura amakuru. Ibyavuye muri iri gerageza bizakoreshwa nk’ishingiro mu kwagura umushinga ku mugabane wose wa Afurika.
Padiri Émile Kélignon, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Côte d’Ivoire (CECCI), yashimye iki gikorwa, agaragaza ko amakuru yizewe ari ingenzi mu gutegura no gutunganya ibikorwa bya Kiliziya.
Yibukije kandi Kiliziya zo muri Côte d’Ivoire na Ghana inshingano zazo mu gutuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo, ashimangira ko bizasaba ubwitange mu gutanga amakuru afatika, yuzuye kandi yizewe.
Ababikira batandatu ni bo bazakusanya amakuru
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, hazifashishwa Ababikira batandatu: batatu muri Côte d’Ivoire n’abandi batatu muri Ghana.
Amakuru azakusanywa azibanda ku byiciro bitanu by’ingenzi birimo abakozi ba Kiliziya n’abakirisitu, hagamijwe kumenya umubare w’Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, abakateshiste n’abakirisitu Gatolika muri rusange. Hazakusanywa kandi amakuru ku nzego n’ibikorwa remezo bya Kiliziya, birimo Diyosezi na Paruwasi, ndetse no ku burezi, by’umwihariko amashuri ya Kiliziya.
Ikindi cyiciro ni icy’ubuzima, kizibanda ku bigo n’ibikorwa bya Kiliziya bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu. Amakuru azibanda kandi ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, birimo ibigo byita ku mfubyi, amazu acumbikira abatishoboye n’izindi gahunda zigamije gufasha abantu batishoboye.
Aya makuru azafasha kumenya neza uko Kiliziya Gatolika ihagaze mu bice bitandukanye by’ubuzima n’ubutumwa bwayo, kumenya ibyo ikeneye kurushaho gushyiramo imbaraga no gufata ibyemezo bihuye n’ukuri kwayo.
Binyuze muri uyu mushinga, SECAM irashaka kongerera Kiliziya Gatolika muri Afurika ubushobozi bwo kwisuzuma ishingiye ku makuru yizewe, gushyira imbere ibyihutirwa no kunoza igenamigambi ry’ubutumwa bw’iyogezabutumwa, hagamijwe kurushaho gukorera Imana n’abayo neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.