Ikibazo cya "Equivalence" y'Impamyabumenyi zihabwa abarangije mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda mu bizaganirwaho mu Nteko rusange ya 179
Kuva kuri uyu wa 8-11 Nzeri 2026, ku Ruyenzi hateraniye Inteko rusange ya 179 y'Inama y'Abepiskopi izagaruka ku byaranze umwaka w'ubutumwa wa 2025/2026 inemeze ibizibandwaho mu mwaka wa 2026/2027.
Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yagarutse kuri bimwe mu bizaganirwaho n'Abepiskopi.
Mu byo yagarutseho harimo ikibazo cy'uko HEC yahagaritse gutanga "Equivalence" ku Mpamyabumenyi zihabwa urangije Seminari Nkuru ya Nyakibanda zitangwa na Kaminuza ya Urbaniana y’i Roma.
Yagize ati"Seminari Nkuru ya Nyakibanda ifitanye imikoranire na Kaminuza ya Pontifical Urbaniana yo mu Mujyi wa Roma, ari na yo ijyanye n’amasomo ya Tewolojiya atangirwa muri iyo Seminari. Abanyeshuri barangiza amasomo yabo bashobora guhabwa impamyabumenyi ya Kiliziya muri Tewolojiya, bitewe n’icyiciro n’ibisabwa by’iyo gahunda y’amasomo."
Yakomeje avuga ko kuri ubu hariho ikibazo cy'uko HEC yahagaritse gutanga "Equivalence" ku mpamyabumenyi abo bapadiri barangije mu Nyakibanda bahabwa, ibintu avuga ko bihangayikishije Abepiskopi.
Ati “Ubu Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC), cyahagaritse gutanga izo "Equivalence" cyangwa ukwemerwa kw’izo diplome padiri urangije mu Nyakibanda ahabwa.Kikaba ari ikibazo kitumvikana neza kandi gihangayikishije Abepiskopi.”
Padiri Kayisabe yakomeje avuga ko iki kibazo gifite ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubutumwa bwa Kiliziya, by’umwihariko ku bijyanye n’abapadiri n’inshingano zabo.
Uretse ikibazo cya "Equivalence" n’ifungurwa rya kiliziya zikomeje gufungwa kandi zarujuje ibisabwa, Padiri Kayisabe yavuze ko Abepiskopi bazaganira ku zindi ngingo zijyanye n’ubutumwa n’ikenurabushyo bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Muri zo harimo Kibeho, aho Kiliziya ikomeje gutegura no guteza imbere ibikorwa bitandukanye birimo n’imitunganyirize y’Ingoro ya Nyina wa Jambo wa Kibeho, umushinga usaba gahunda y’igihe kirekire.
Hari kandi ibijyanye na Sinodi izakomeza kugeza mu mwaka wa 2028. Abepiskopi bazanaganira ku mushinga wo gutunganya no kubaka icyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda i Kigali, ku buryo ibikorwa byacyo byubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Inteko Rusange ya 179 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, iri kubera ku Ruyenzi kuva ku wa 8 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, yitezweho gufata imyanzuro ku ngingo zitandukanye zigamije kunoza ubutumwa n’ikenurabushyo bya Kiliziya mu Rwanda, mu mwaka w’ubutumwa wa 2026/2027.
Inteko Rusange y’Abepiskopi ni inama isanzwe iba inshuro enye mu mwaka, hakurikijwe ibihe by’umwaka w’ubutumwa n’ikenurabushyo.Iyi Nteko Rusange ya 179 y’Abepiskopi ikaba ari iya mbere muri enye ziteganyijwe muri uyu mwaka w’ubutumwa wa 2026-2027, izindi zikazaba mu Ukuboza, Werurwe no muri Gicurasi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.