“Ikibazo cy’inzoga z’ibyuma tumaze kubica, ariko abajeni dufite baraca mu gikari bakavuga ngo bafite inyota” Minisitiri Utumatwishima
Mu gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu ryaberega muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yagarutse ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, avuga ko nubwo izo nzoga zamaze gukurwa ku isoko, hari urubyiruko rukomeje gushaka ibindi bisindisha.
Mu gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu ryaberega muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yagarutse ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, avuga ko nubwo izo nzoga zamaze gukurwa ku isoko, hari urubyiruko rukomeje gushaka ibindi bisindisha.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo cy’inzoga z’ibyuma gikomeje gusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko hari urubyiruko rushobora kujya gushaka izindi nzoga cyangwa ibindi bisindisha nyuma yo kubura ibyo rwari rumenyereye.
Yagize ati “Ikibazo cy’inzoga z’ibyuma iyo urebye usanga tumaze kubica ariko hari abajeni dufite baca mu gikari bakavuga ngo bafite inyota. Ngo inyota yabaye icyorezo, ubu bakomeza bashaka ibyo banywa.”
Yatanze urugero ku Karere ka Gicumbi, aho iri huriro ryaberaga, avuga ko batangiye kubona izamuka ry’ikoreshwa rya kanyanga, asaba urubyiruko kwirinda gusimbuza inzoga z’ibyuma ibindi bisindisha.
Yagize ati “Nonese urava ku cyuma ujye kuri kanyanga uraba uvuye he ujya he?”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo cy’ibisindisha kitagomba kurebwa gusa nk’ikibazo cy’inzoga z’ibyuma, ahubwo ko hakenewe uburyo bwo kurinda urubyiruko ibindi bishobora kwangiza ubuzima bwarwo.
Yasabye urubyiruko gufata icyemezo cyo kwirinda ibisindisha no gufashanya hagati yarwo, asaba kandi abarezi, abapadiri n’abandi begereye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kururera no kurwigisha.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Ihuriro ry’Urubyiruko ari imwe mu nzira zifasha urubyiruko kuganirizwa ku bibazo birureba no kurutoza kugira imyitwarire myiza.
Yasobanuye ko ari yo mpamvu ahora ashishikajwe no kwitabira amahuriro nk’aya, kuko atanga umwanya wo kuganira n’urubyiruko no kurutoza kwirinda ibyangiza ubuzima bwarwo.
Ati “Hari igihe nza mwantumiye cyangwa nisabiye ngo muntumire, mba nshaka kuza ngo numve ko mu by’ukuri dufatanyije gutoza umwana w’umunyarwanda wirinze bya biyobyabwenge akagira ubuzima bwiza akabasha kwiga, akaza hano agatozwa ibyo abavandimwe be batamubwiye, ibyo ababyeyi be batatinyuka kumubwira, akabibonera muri Forum nk’iyi.”
Yasabye ko nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu hakomeza gutegurwa n’andi mahuriro mato mu bice bitandukanye, kugira ngo ubutumwa bwo kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikomeze kugera kuri benshi.
Ati “Ubu twanasabwe ko abasukuti bongera kugaragaza imbaraga, aba Gide mukagaragaza imbaraga tukareba ko urubyiruko turusubiza ku isoko yo gutozwa.”
Minisitiri Utumatwishima kandi yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ikeneye kubona urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwarize kandi rwaratojwe, kugira ngo ruzabashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rwahawe amahirwe yo kwiga no gutozwa rushobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, yaba binyuze mu kwihangira imirimo cyangwa guhabwa akazi.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Kanama 2026 igaragaza ubukana bw’ingaruka z’ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge. Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2026, abarenga 500 bari bamaze kujya kwa muganga bazira ingaruka zo kunywa ibyo binyobwa, 50 barapfuye, abarenga 100 barahuma burundu, mu gihe abagera kuri 20, barimo abana, bari ku byuma biyungurura amaraso, naho abarenga 11,000 bakaba baragize ikibazo cyo kuba imbata z’inzoga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.