Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Musenyeri Filipo Rukamba wizihiza imyaka 25 amaze ari Umwepiskopi
Tariki 9 Ugushyingo 2022, mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Huye, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, yagiranye ikiganiro na Kinyamateka ku rugendo rw'imyaka 25 amaze ari umwepisko maze adutangariza ibi bikurikira:
Kinyamateka: Nyiricyubahiro Musenyeri mwatangira mutubwira muri make ubuzima bwanyu mutaraba Musenyeri?
Musenyeri Filipo: Njyewe navutse ku itariki ya 26 ukwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1948 mvukira mu muryango w’abakristu, Sogokuru akaba yari umwe mu bakristu ba mbere b’iwacu aho nkomoka muri Paruwasi ya Zaza aho umuryango mwiza wantoje nk’abandi bana gukunda Imana tukajya mu Misa buri gihe, tukaba abahereza mu Kiliziya tugahabwa amasakaramentu yose y’ibanze. Maze kwiga amashuri abanza nakomereje muri Seminari nto i KAbgayi ndangiriza muri S.t Paul i Kigali. Icyo gihe nta bibazo byinshi byariho, dore ko muri ibyo bihe umwana akura neza nta bibazo bikomeye afite.
Ku itariki ya 02 ukwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 1974 nibwo nabaye Padri muri Diyosezi ya Kibungo kandi yari imaze igihe gito ishinzwe kuko Musenyeri Sibomana Yozefu yatangije iyi Diyosezi ndi mu Nyakibanda, ndi Umufaratiri. Nabaye igihe gito muri Diyosezi ya Kibungo nza kujya mu iseminari Zaza naho marayo igihe gito nyuma njya kwiga ibijyanye n’abakurambere ba Kiliziya nyuma ngarutse ndongera mba Padri Mukuru wa seminari i Zaza imyaka isaga 9, mu mwaka wa 1990 ibintu byari bimeze nabi navuye muri Seminari i Zaza njya mu i Seminari nkuru i Kabgayi umwaka 1 nigisha kandi nita ku buzima bwa Roho bw’abaseminari , nyuma nsubira i Kibungo mba Padri mukuru wa Paruwasi ya Kibungo imyaka 5, Jenoside yakorewe Abatutsi niho yabaye ndi, ku italiki ya 18 ukwezi kwa Mbere nibwo namenye ko nzaba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare aho nabuhawe ku italiki 12 ukwezi kwa Kane mu mwaka wa 1997.
Kinyamateka: Mwatubwira uko mwamenye amakuru y’uko mugiye kuba Musenyeri n’uko mwabyakiriye?
Musenyeri Filipo: Intumwa ya Papa mu Rwanda yarampamagaye irabimbwira imbaza niba mbyemeye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi nange ndabimwemerera abona kubivuga ku mu garagaro. Gusa kuba Musenyeri mu gihe nka kiriya ntabwo byari byoroshye bitewe n’ibihe twari tuvuyemo kuko hari hashize imyaka mike habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, muri icyo gihe hari hari umutima mubi, urwango, ndetse n’inabi mu mutima kandi bose banarangaye bahugiye mu bibazo byabo, bamwe bari barabuze ababo abandi barahunze baragaruka ku buryo ubuzima bw’abantu muri icyo gihe byari ibintu bitoroshye.
Mpabwa Ubwepiskopi, nabuherewe rimwe n’abandi basenyeri 2 ubwo twari 3 kuko hari abasenyeri 3 bari baritabye Imana baguye i Gakurazo undi witwaga Musenyeri Focasi arabura, uwitwaga Musenyeri Gahamanyi J.Baptiste ari na we nasimbuye na Musenyeri Wesisilasi Karibushi baregura bitewe nuko bari bakuze kandi barananyuze mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabyo byarabahungabanyije.
Kinyamateka : Diyosezi ya Butare mwatorewe kubera Umushumba mwari muyizi mute?
Musenyeri Filipo: iyi Diyosezi mbere yuko nyizamo nari nyizi nkuko abapadiri benshi bayizi kuko nabaye mu Nyakibanda imyaka 6 gusa ntabwo nari narigeze ntekereza ko nshobora kuzayibera Umushumba, kandi buriya iyo bakubwiye ko iteka uri umushumba wa Diyosezi ahantu utangira gutekereza ibibazo usanze aho ugiye nuko uzabigenza ngo bicyemuke ariko ukanishimira ko hari abantu muziranye muzakorana kandi mufatanyije. Gusa ikiruta byose ni ukwakira ubutumwa uhawe mu kwemera cyane ko uba utazi aho bigana byaba ibibazo bijyanye n’umutima w’abantu, ibibazo by’ubukene cyane ko ibintu byose byari byarasenyutse ugomba kongera kubaka bityo kubyakira byari ukubyakirana ukwemera ukumva ko byose bizajyenda neza kubera Imana iba ihari kandi ko Imana iba izi ibyo ugiyemo ikakuba hafi kandi haba hari n’abantu bagufasha .
Kinyamateka: Mwabaye Musenyeri mubihe bitari byoroshye bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; Mwasanze Diyosezi ihagaze ite? Ni ibihe bibazo by’ingutu byari bihangayikishije Diyosezi mwari muhawe kuyobora?
Musenyeri Filipo: Iyi Diyosezi yari ifite ibibazo byari bihuriwe ho n’igihugu muri rusange ndetse n’ibindi byihariye kuko yari muri Diyosezi yaguyemo abantu benshi kuko abasaga ibihumbi 200 ariho baguye, hari ibikomere byinshi hari abantu benshi bagombaga gufashwa harimo n’abana. Gusa ikibazo cyari gikomeye cyane cyari icyo umutima kuko umutima ari wo wemera bityo ko iyo Umutima usa nabi n’ukwemera kw’abantu bisaba imbaraga nyinshi.
Kinyamateka: Imyaka ibaye 25 mukora ubutumwa nk’umwepiskopi wa Butare, ni iki mwishimira kandi mushimira Imana, mwabashije kugeraho muri iyi myaka?
Musenyeri Filipo: icya mbere nishimira kandi nshimira Imana ni uko u Rwanda rwakomeje gutera imbere kurushaho kuko abantu babayeho bakemera ndetse bakakiira ubwiyunge, Ubumwe no kubabarirana bagatangira kubaho bushya batareba amoko na nubu bikaba bikiba muma Paruwase, ikindi ni igishimisha Umwepiskopi uwo ari we wese kuba ufite abo wahaye ubupadri bagufasha kuba ubwami bw’Imana bujya mbere bugakomera, kubona ubukristu bw’abantu ndetse n’abana bo muri Kaminuza amakorari arimo ukuntu bahura ukabona ko bishimiye kuba abkristu, ko bazi Yezu Kristu kandi bamukunze no kubona abana bato bakunze kwiyegurira Imana kandi babishaka ukabonako bashyize Imana mu buzima bwabo ni ibintu byiza cyane bitanga n’imbaraga zo kumva ko abameze batyo ugomba kubafasha uko ushoboye kuko kiba ari ikintu cyiza bakora.
Kinyamateka: Kugeza ubu muri Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mwatubwira ubundi butumwa mwagiye mukora mu nzego zihuza Abepiskopi haba mu Gihugu, mu karere no ku isi?
Musenyeri Filipo: Iyo ubaye Perezida w’Inama ihuza Abepiskopi mu Rwanda ahenshi batumira Abaperezida b’Inama z’Abepiskopi, nko mu ihuriro ry’Abepiskopi bose muri Afurika na Madagaskari akenshi ni abakuru b’Inama bajyayo. Ikindi kurebera hamwe uburyo Amadini, Amatorero na Kiliziya bibanye mu ihuriro ryitwa RIC Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda nawe aba ari muri iryo huriro, mu gushaka uko bakumvikana, yakunze kubahuza cyane mu gihe cya Covid -19.
Kinyamateka: Kugeza ubu u Rwanda rugize Abepiskopi 25 kavukire. Uri umwe mu banyarwanda bakiriye iyi Ngabire; Abanyarwanda bitwaye bate muri ubu butumwa? Abo mwabashije kumenyana ni bande? Ni iki mwabigiyeho nka mugenzi wabo?
Musenyeri Filipo: Mu myaka 70 habaye abapeskopi 25 b’abanyarwanda kandi abenshi nari mbazi nka Musenyeri Bigirumwami muzi ndi muto gusa yashaje ndi umupadri, Musenyeri Sibomana we yari Musenyeri wanjye twarabanye kuburyo bukomeye, Musenyeri Fokasi Nikigize wari mu Ruhengeri yambereye Padri Mukuru mu iseminari i Kagbayi, Musenyeri Gahamanyi we niwe nasimbuye, naho Musenyeri Karibushi nari muzi bisanzwe hakaba n’abo twabanye nka Musenyeri Tadeyo twabanye mu Nyakibanda twese turi Abafaratiri mu gihe Musenyeri Seriviliyani na Musenyeri Yozefu, Ruzindana witabye Imana bo bari baturi imbere, Musenyeri Thadeyo w’i Kabgayi we yari andi inyuma ho umwaka 1 kimwe na Musenyeri Mbonyintege , Musenyeri Alexi Habiyambere twabanye nkimara kuba Padri we azaba padri mu myaka 2 yari igiye gukurikiraho, nyuma yaho haza abo twakoranye bari Abapadri harimo Karidinali, Musenyeri Visenti, Musenyeri Celestin na Musenyeri Eduard, aho ndi ubu kuva kuri Musenyeri wa Mbere kugeza ku mushya wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Papias twese turaziranye kuko utarabakomotse ho ngo bamwigishe kumenya Imana twarakoranye navuga ko Abepiskopi b’u Rwanda ari beza kuko muvugana mukumvikana, ni abantu banyuze muri izo ngorane zose ni nabantu dushakashaka hamwe inzira nziza tubwizanya ukuri kandi tukabwirana ibintu uko tubyumva tugakorana neza kuko inama zacu ziba zitaruhanyije kuko ntakwishishanya nkaba numva ari ikintu kiza kubwizanya ukuri.
Kinyamateka: Nyiricyubahiro Musenyeri turagira ngo ugaruke ku basenyeri batatu mwabanye?
Musenyeri Filipo: Nahera kuri Musenyeri Rubwejanga yatubereye Padri mu Nyakibanda anatwigisha twese yari atuzi azi ni uko duhagaze yanatubereye umupadri mwiza wadufashije, ikindi kandi twakoranye mu buryo bwinshi nko gushaka kongera kuzamura abantu no kubafasha, Musenyeri Alexis na Musenyeri Damascene Imana yahamagaye bo twabereye ba Musenyeri igihe kimwe kuko hacagamo ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kandi twaragendanye, aba basenyeri bagerageje gutuma ubukristu mu ma Diyosezi yabo buzamuka.
Kinyamateka: U Rwanda rwabonye Umwepiskopi ku ikubitiro, ariko ubu hashize igihe hari diyosezi idafite Umwepiskopi, mubona biterwa ni iki?
Musenyeri Filipo: Abantu benshi babona bitinda kubona Umwepiskopi ariko mubyo ukuri bisaba urugendo kuko babanza kubaza bagatanga amazina 3 bakongera bakabaza hakaba ubwo muri abo 3 haburamo ugomba kuba Umwepiskopi bikaba byafata imyaka 2 cyangwa 3 kuko nababikora i Roma ni Abasenyeri n’abakaridinali. Bisaba ko bakora inama bakabigaho bakabaza, akenshi ntabwo tubibona iyo atari urupfu rutwaye umuntu akavaho neza abantu babona ko umuntu yacyuye igihe kuko undi ahita agusimbura, ariko baba baratangiye kubitegura mbere kuko nkange ningera ku myaka 75 nzandika nsezera mbwire Papa ko neguye batangire bashake uwo kunsimbura igihe abonekeye nibwo Papa akwandikira akubwira ko noneho waruhuka kuko baba babonye ugusimbura.
Hari igihe rero bifata igihe kuko nka Musenyeri Seriviliyani byamaze imyaka 4 cyane cyane iyo hari ahandi henshi hakeeneye Umwepiskopi nko muri Byumba bari bakeneye Umwepiskopi Kibungo naho bakeneye Umwepiskopi, abantu nubwo baba bashaka ko ibintu byihuta ntabwo ari zo nzira kuko ni ngombwa ko babanza kureba kugeza aho ubwenge bwa muntu bugarukira.
Kinyamateka: Ni ubuhe butumwa mwaha abo mwakoranye bose muri iyi myaka?
Musenyeri Filipo: Ubutumwa naha abo twakoranye bose ni ukurangamira Kristu, gukunda Kristu kuko iteka ibintu bitaba byiza ariko ubukristu bugatuma wakira n’ibyakubaho bitari byiza kandi bigatuma utera intambwe. Hari n’undi muntu ujya udufasha mu buziama bwacu Umubyeyi Bikiramariya.
Kinyamateka: Nyiricyubahiro Musenyeri haba hari ikindi mwifuza kugeza ku bakristu?
Musenyeri Filipo: Icyo nageza ku bakristu muri rusange ni uko mu rugendo ngikomeje ari ukuzareba ikiri icyiza ku bantu, icyo Imana idusaba, icyo dushobora gukora kuko nzi neza ko ntashoboye byose kuko ntabwo ndi Imana, ibi mbivuze kuko igihe nzaba ncyuye igihe hari abashobora kuzavuga ko hari ibyasigaye gusa icyangombwa ni uko hari abantu bazasigara bavuga ko hari icyo nababwiye cyerekeye Imana, cyerekeye impuhwe zayo, urukundo tugomba kugirana no kurenga ku bibazo dushobora kugira byaba utubazo tugufi hagati y’imibanire yacu byaba n’ibibazo bindi bikomeye no mu mutima wawe kuko byose dushobora kubitsinda turi hamwe n’Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.