Ikigo nderabuzima cya Mukungu kirashimirwa uko giha serivisi nziza abakigana
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye, Dr Violette Ayingeneye avuga ko ku rwego rw’akarere ka Karongi, mu bigonderabuzima 23 bihabarurwa, ikigonderabuzima cya Mukungu cya paruwasi ya Mukungu ya diyosezi gatolika ya Nyundo, ari cyo cyaje imbere mu guha serivisi nziza abakigana.
Ibi Dr Violette yabitangarije mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 iki kigo Nderabuzima cya Mukungu kimaze gishinzwe n’ababikira bo mu muryango w’Abari b’Urukundo. Ni ibirori byabaye kuwa 12 Kamena 2024, byabimburiwe n’igitambo cya misa Myr Anaclet Mwumvaneza yaturiye muri Kiliziya ya paruwasi ya Mukungu.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabairiye ibi birori,Dr Violette Uwingeneye,yashimye serivisi nziza zitangwa n’ikigonderabuzima cya Mukungu aho avuga ko ukurikije umubare muto w’abakozi, batakabaye batanga servisi nziza nk’izo batanga.
Yagize ati” Ndetse mu karere ka Karongi, mu bigonderabuzima bihari uko ari 23, iki cya Mukungu ni cyo cya mbere gitanga servisi nziza muri uyu mwaka turangije. Ibyo tukaba tubishima kuko ukurikije umubare muto w’abakozi bafite ntibakabaye batanga serivisi nziza nk’uko bazitanga ariko turashima ubufatanye, gukorera hamwe, urukundo, ishyaka n’umuhate bagira kugira ngo bite ku babagana nta kintu na kimwe barebyeho.”
Dr Violette, yakomeje asobanura urutonde rw’ibikorwa bituma ikigo nderabuzima cya Mukungu kiba indakemwa mu bigo bigera kuri 23 biri mu karere ka karongi aho avuga ko kuba nta deni ry’imiti gifitiye ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti mu mavuriro nyamara usanga hari ibindi bigo nderabuzima byinshi bitarishyura imiti, bituma kiba rudasumbwa.
Yakomeje avuga ko nk’ibitaro bikuru bya Kibuye, baterwa ishema no kuba nta deni ry’imiti ikigonderabuzima cya Mukungu gifitiye ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imiti mu mavuriro, bityo bigatuma basaba n’ibindi bigonderabuzima kuza kwigira ku cya Mukungu uburyo gicunga umutungo.
Ati” Icya gatatu gituma tugira ishema ryo kugira ikigonderabuzima cya Mukungu mu bigonderabuzima tureberera, dufite ibigonderabuzima byinshi bisaga 20 mu karere ka Karongi nk’uko twabivuze, ariko ibigonderabuzima byinshi bifite amadeni y’imiti mu kigo gishinzwe kuduhereza imiti( Rwanda Medical Supply) ariko ikigonderabuzima cya mukungu nta deni na rimwe gifitiye icyo kigo. Tukaba twumva ari ishema kuri twe kuko twasabye ko n’ibindi bigonderabuzima byazaza kwigira ku kigonderabuzima cya Mukungu, uburyo gicungamo umutungo kikabasha gutanga serivisi nziza kandi kikarinda n’amadeni cyagombye kuba gifitiye icyo kigo gishinzwe gutanga imiti mu bigo by’ubuvuzi mu Rwanda( Rwanda Medical Supply)."
Dr Violette Ayingeneye, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye kandi yakomeje ashimira ikigonderabuzima cya Mukungu uburyo giha abahivuriza serivisi zuzuye kandi anashima uburyo iki kigonderabuzima gihorana udushya mu rwego rwo gukomeza kwita kubakigana.
Yakomeje agira ati” Turashima uburyo abahivuriza bahabwa serivisi zuzuye, dushima cyane udushya( Innovation) ikigonderabuzima cya mukungu kigenda kigira, cyongera serivisi gihereza abaturage aho bagiye bagira Servisi zo mu mutwe mbere y’abandi bose bakita ku bantu bafite indwara zo mu mutwe, indwara zitandura, serivisi ivura amenyo imaze kuba ubukombe muri Mukungu kuko bayitangiye mbere y’abandi kandi mu karere ka Karongi kikaba ari kigonderabuzima cyonyine gitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo ku buryo bwemewe mu karere ka karongi.”
Dr. Violette Ayingeneye, yasoje yizeza abagana serivisi mu kigonderabuzima cya Mukungu ko yaba ibitaro bikuru bya Kibuye na Minisiteri y’ubuzima ahagarariye mu karere ka Karongi, bazakomeza kugifasha gutanga serivisi nziza aho abakozi bazitabwaho bahabwa amahugurwa ndetse kikaba cyaranatoranyijwe mu bigonderabuzima 30 mu gihugu abakozi babyo bazongererwa umushahara mu rwego rwo kugira ngo haboneke abakozi benshi bazaza kuhakora.
Ati” Icyo nabizeza nk’uko dusanzwe tubikora haba ibitaro bikuru bya Kibuye cyangwa minisiteri y’ubuzima mpagarariye y’uko ikigonderabuzima cya Mukungu tuzakomeza kugifasha mu gutanga serivisi nziza, dufasha abakozi kubona amahugurwa kugira ngo tubazamurire ubumenyi barusheho gutanga serivisi nziza. Tuzakomeza kubafasha mu buvugizi bwo kubona abakozi bahagije aho ubu ngubu bari ku rutonde rw’ibigonderabuzima bigeye kongererwa umushahara mu buryo budasanzwe, ibigonderabuzi 30 mu gihugu bigeye kongerarwa umushahara bidategereje ko n’abandi bose bazabkorerwa ku rwego rw’igihugu, na Mukungu irimo kugira ngo turebe ko twabona abakozi bahagije.”
Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiscopi wa diyosezi ya Nyundo, mu ijambo nawe yagejeje ku bari bitabiiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ikigonderabuzima cya Mukungu Kibayeho, yashimye Ababikira b’Abari b’Urukundo bashinze iki kigo umuhate bagize n’uburyo babashije kurenga imbogamizi bahuye nazo muri iyi myaka 50 cyane cyane mu gihe Cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko bagakomeza gutwaza kugeza ubwo ikigonderabuzima cya Mukungu cyakomeje kwita ku buzima bw’abantu.
Ati” Muri izo ngorane ikigonderabuzima cya Mukungu cyahuye nazo, nahoze ntekereza n’izabaye mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki kigo na cyo cyashoboraga kuba cyafunga ababikira bakigendera ntibazanagaruke nk’uko ahenshi twagiye tubona imiryango imwe n’imwe y’abihayimana yagiye icika intege ntigaruke ariko aba Babikira b’Abari b’Urukundo turabashimira ko batacitse intege ko ahubwo bagarutse kugira ngo twongere gufatanya gusanasana ibyari byarangiritse no gufasha abanyarwanda. Kandi nkabashimira ko iki kigonderabuzima cya Mukungu cyabaye Imfura mu bigonderabuzima Abari b’Urukundo bakoramo ubutumwa. Umuntu yakwibaza Mukungu yari ifite iki cyabakuruye? Mukungu ni ahantu hagoye kugera, ni ahantu hatari hegereye ibikorwa by’ifatizo ariko Roho mutagatifu yarabayoboye abageza I Mukungu, bashinga ikigo cya mbere nk’ikigonderabuzima gifasha abanyarwanda kubungabunga amagara. Ibi ni ibyo gushimira imana.”
Ikigoderabuzima Cya Mukungu ni kimwe muri 23 bibarurwa mu Karere ka Karongi, giherereye mu murenge wa Mutuntu kikaba ari icya Diyosezi gatolika ya Nyundo muri Paruwasi ya Mukungu. Kuwa 12 Kamena 2024, Ubwo kizihizaga yubile y’imyaka 50 kimaze gishinzwe n’Ababikira bo mu muryango w’Abari b’Urukundo cyatashye n’icyumba kizajya gitangirwamo serivisi zo kugorora ingingo( Physiothelapy). Kuba kandi ari ikigonderabuzima rukumbi kiri mu murenge wa Mutuntu kandi kigatanga serivisi nkenerwa ku bantu benshi , ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye ku bufatanye na Diyosezi ya Nyundo biyemeje kugikorera ubuvugizi kandi byaratangiye ko iki kigonderabuzima cya Mukungu cyahabwa ubushobozi kigahindurwa ibitaro biciriritse( Medical Health Center), kigahabwa abaganga kikajya gitanga zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abantu bajyaga gushakira ku bitaro bikuru bya Kibuye nka serivisi zo kubagwa. Kandi ku kuba ibitaro bya Kibuye byarabaye Ibitaro bikuru byigisha ngo bikeneye ibindi bitaro biciriritse bibyunganira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.