Ikinyamakuru La Repubblica kiri Kwizihiza yubile y' imyaka 50, Papa Leo XIV yashimye uruhare rwacyo mu guteza imbere ukuri n’amahoro
Papa Leo XIV yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka amahoro no guteza imbere ukuri, asaba ko ryahora rishingira ku bwisanzure, ibiganiro byubaka n’ubunyangamugayo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, mu butumwa yageneye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Repubblica mu gihe kirimo kwizihiza yubile y’imyaka 50 kimaze gishinzwe.
Mu butumwa yandikiye umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, Mario Orfeo, Papa Leo XIV yagaragaje ko imyaka 50 La Repubblica imaze ari urugendo rudasanzwe rwo kuvuga amateka y’u Butaliyani, ay’isi ndetse n’aya Kiliziya, mu buryo bushingiye ku bwisanzure n’imibanire myiza n’abasomyi.
Papa yavuze ko nubwo iki kinyamakuru La Repubblica gifite imizi mu mijyi myinshi, kuba gifite icyicaro gikuru i Roma umurwa mukuru wa Kiliziya Gatolika bigishyira ahantu hihariye ho kurebera no gusesengura ibibera mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Mumaze imyaka 50 musoma amateka kandi mukayavuga, by’umwihariko ayerekeye Kiliziya, mubikora mu bwisanzure.” Ibi Papa yabifashe nk’ikimenyetso cy’ubunyamwuga n’ubwitange mu mwuga w’itangazamakuru.
Papa Leo XIV kandi yashimangiye ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bugomba kujyana n’inshingano, agaragaza ko n’iyo habayeho itandukaniro mu bitekerezo n’umuco, itangazamakuru rigomba guhora rikora mu mucyo, mu kuri no mu bwubahane.
Yongeyeho ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gutanga umwanya w’ibiganiro byubaka, bigamije inyungu rusange. Ati “Iyo ibiganiro bitarimo ubugome, bigira uruhare mu gutsinda amakimbirane no kubaka amahoro.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yifurije La Repubblica gukomeza kuba ikinyamakuru gishyira imbere itumanaho rishingiye ku bwisanzure n’ikiganiro, kiyoborwa no gushaka ukuri, kitarimo ivangura cyangwa kubogama.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.